Tereviziyo n’inkoko nibyo bimara irungu - Ama G The Black

Ama G The Black atangaza ko nyuma yo gutandukana n’umugore we nta rungu afite kuko ngo asigaye arimarwa n’inkoko ze na tereviziyo.

Ama G The Black yatandukanye n'umugore we bari bamaranye imyaka ibiri
Ama G The Black yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka ibiri

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Hakizimana Amani, Amakuru yo gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka ibiri babana, yamenyekanye mu kwezi kwa Gicurasi 2017.

Uyu muhanzi avuga ko iyo yiriwe mu rugo wenyine nta rungu agira nubwo uwamumaraga irungu batakibana.

Agira ati "Haba hari amateleviziyo, mba ndi kwikinira n’inkoko, n’inuma, utuntu nk’utwo. Ntabwo ngira irungu cyane."

Akomeza kandi ahakana amakuru amuvugwaho ko yaba yarahise ashaka undi mugore, agira ati “Ibyo ni ibyo baba bandika, bavuga, babeshya, kandi ntabwo wababuza kwandika."

Uyu muhanzi ukunda korora mu buzima bwe, ahamya ko korora inuma bimushimisha kandi bikanamuha amahoro kuko atazigurisha cyangwa ngo azirye, ahamya ko ashimishwa no kuzireba gusa.

Mu rugo iwe uhasanga inkoko, imbwa, inuma. Bimukundiye ngo yanorora ihene ariko aho atuye ngo ntibyamworohera.

Uyu muhanzi usa n’umaze iminsi atigaragaza cyane mu muziki, ahamya ko n’ubwo atakigaragara cyane bitavuze ko adakora. Ahamya kandi ko azamurika alubumu y’indirimbo ze mbere y’uko uyu mwaka wa 2017 urangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhh amag nae urancimish ubwo inkok niyo wabony igushimisha ah ndumiw

kayitesi yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka