Sinajya gukorana indirimbo na Jay Z ntarandika izina muri Afurika – The Ben

The Ben, umuririmbyi wo mu Rwanda ariko uba muri Amerika (USA) avuga ko icyo ashyize imbere ari ukubanza kumenyekana muri Afurika kuko hari benshi bataramumenya.

The Ben ubwo yari ari muri Studio ya Transafrica Radio muri Afurika y'Epfo
The Ben ubwo yari ari muri Studio ya Transafrica Radio muri Afurika y’Epfo

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri Afurika y’Epfo yitwa “Transafrica Radio”, ubwo yari ari muri icyo gihugu mu minsi ishize afata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuririmbyi Sheebah Karungi wo muri Uganda.

Umunyamakuru w’iyo radio yabwiye The Ben ko muri iki gihe usanga abahanzi benshi bo muri Afurika bashaka gukorana indirimbo n’abo muri Amerika kugira ngo barusheho kumenyekana muri icyo gihugu no ku isi muri rusange.

Yakomeje amubaza impamvu we yahisemo gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Afurika aho kuzikorana n’abo muri Amerika aho atuye.

The Ben yamusubije ko yamaze igihe kigera ku myaka itanu akora umuziki ariko awukorera Abanyarwanda gusa.

Ariko ngo mu myaka ibiri ishize nibwo yatangiye gushaka uburyo umuziki we warenga umupaka ukamenyekana no mu bindi bihugu bya Afurika.

Agira ati “Ndi mushya ku isoko rya muzika yo muri Afurika. Niyo mpamvu nshaka gukora cyane. Ntabwo nakorana indirimbo na Jay Z cyangwa bariya baririmbyi bandi bo muri Amerika ubungubu.

Mbere na mbere ndashaka kwandika izina muri Afurika, nkagira abafana benshi ibindi (byo gukorana n’Abanyamerika) nkazabitekerezaho nyuma. Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kuzaba ndi umwami (wa muzika ya Afurika).”

The Ben avuga ko icyo ashyize imbere ari ukubanza kwandika izina muri Afurika
The Ben avuga ko icyo ashyize imbere ari ukubanza kwandika izina muri Afurika

Akomeza avuga ko yemera cyane umuhanzi WizKid wo muri Nigeria ku buryo ngo yifuza kugera ku rwego rwe cyangwa akamurenga.

The Ben avuga kandi ko abahanzi bo muri Afurika yifuza gukorana nabo harimo itsinda rya PSquare. Avuga kandi ko hari umushinga ari gutegurana na Tiwa Savage. Kuri abo hiyongeraho Sauti Sol na Ali Kiba bamaze gukorana indirimbo itarajya hanze.

Yongeraho ko mu bahanzi yigiyeho, akabagenderaho mu gukora muzika ye harimo R. Kelly, Banky W wo muri Nigeria na Kidumu.

The Ben ahamya ko yifuza gukorana indirimbo na P Square
The Ben ahamya ko yifuza gukorana indirimbo na P Square
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka