Senderi wifuza gusubira muri Primus Guma Guma yahawe urwamenyo

Umuhanzi Senderi International Hit yagaragaje ko ubukene bumurembeje maze asaba abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar kumuha amahirwe yo guhatana.

Umuhanzi Senderi yagaragazaga udushya muri Primus Guma Guma. Aho yari ateze amahembe nk'inka
Umuhanzi Senderi yagaragazaga udushya muri Primus Guma Guma. Aho yari ateze amahembe nk’inka

Guhera mu mwaka wa 2017, abategura irushanwa rya Primus Guma Guma bashyizeho amabwiriza avuga ko umuhanzi urengeje imyaka 35 y’amavuko atemerewe kujya muri iryo rushanwa.

Ibyo byatumye umuhanzi Senderi akumirwa kuko arengeje iyo myaka. Nyuma yuko atagiye muri iryo rushanwa muri 2017, kuri ubu yagaragaje ko anyotewe no kurisubiramo bityo akongera gususurutsa abantu kubera udushya agira iyo aririmo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yasabye Bralirwa na EAP bategura Primus Guma Guma, gukuraho iriya ngingo y’imyaka bityo bizatume abasha kujya muri iryo rushanwa. Ahamya ko aramutse arigiyemo ryamukiza ubukene afite ubu.

Senderi yagize ati “Nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma uyu mwaka (2018) kuko nkumbuye abafana banjye kandi narabikoreye muri 2017. Muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka.”

Akomeza agira ati “Abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukumbi rikomeye ribera mu Rwanda. Ndabasabye mwo kabaho mwe inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa. Mugire amahoro y’Imana.”

Umwaka mushya wa 2018 ku bakunzi b'umuziki nyarwanda mwese by'umwihariko abafana banjye!!!bavandimwe @bralirwa @eap_rwanda namwe banyamakuru mwese muri rusange, ni muntabare nzagaragare muri Guma Guma uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kd narabikoreye muri 2017 muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka...abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n'abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukumbi rikomeye ribera mu Rwanda!!!ndabasabye mwokabaho mwe inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n'umuziki gusa. Mugire amahoro y'Imana. Ni Senderi International Hit Number One in the City.@epandungutse1 @murungisabin @rutaganda @inyarwanda @igiheofficial @gentil250 @umusekephotography @rba.rwanda @luckmannzeyimana

A post shared by Senderi International Hit (@senderi_international) on

Nyuma yo kwandika ibyo abakunzi be n’abandi batandukanye bamukurikira muri Instagram batanze ibitekerezo bitandukanye birimo ibimukwena n’ibindi bimushima.

Uretse abamusetse batandukanye hari umwe wagize ati “Muri 2017 Uganda yahinduye itegekonshinga kugira ngo Perezida Museveni abashe kwiyamamaza arengeje imyaka 75 none nawe urashaka ko bahindura amategeko ngo ugaruke muri Primus Guma Guma?”

Undi ati “Hahahaha uti ‘narakoze muri 2017! Waretse ibikorwa bikivugira.”

Mu batanze ibitekerezo bashyigikiye Senderi hari uwagize ati “Iyaba hatoraga abafana wahita ujyamo, ariko EAP n’abanyamakuru bumve gutaka kwa Senderi bamukize inzara imumereye nabi.”

Undi nawe agira ati “Turagukumbuye rwose nibakureho izo nzitizi ntawukurusha ubuhanga.”

Senderi International Hit ni umwe mu bahanzi bagiye bakora udushya dutangaje muri Primus Guma Guma Super Star kuburyo abagiye bakurikirana amarushanwa yabanze badashobora kwibagirwa ibyo yakoraga ari kurubyiniro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka