Senderi agiye kugurira amagare abavomaga Nyabarongo

Umuhanzi Senderi avuga ko agiye gukora ibitaramo byo gukusanya amafaranga yo kugura amagare yo guha abaturiye umugezi wa Nyabarongo bagorwa no kubona amazi meza.

Senderi ahumuriza imiryango y'abariwe n'ingona zo muri Nyabarongo
Senderi ahumuriza imiryango y’abariwe n’ingona zo muri Nyabarongo

Atangaza ibyo nyuma y’uko bamwe mu baturage bo muri Kamonyi baturiye Nyabarongo, bariwe n’ingona ubwo bajyaga kuvoma amazi muri uwo mugezi.

Senderi avuga ko ayo magare azabaha azatuma badasubira kuvoma amazi ya Nyabarongo ahubwo ngo bazajya bayanyonga bajya kuvoma amazi meza.

Agira ati “Ndi kwihanganisha abafana banjye bariwe n’ingona muri iyi minsi ndetse n’abandi wenda tuba tutamenye bitewe n’uko wenda aba ari abashumba baturanye n’akagera na Nyabarongo.

Rero ubu ndi gutegura amagare ngiye kugura kugira ngo nka bariya bahuye na biriya bibazo babone amagare bajye gushaka amazi meza bareke gusubira muri Nyabarongo.”

Akomeza avuga ko ari gutegura ibitaramo azakuramo ayo mafaranga kuko we byose ngo abikesha abafana be.

Ati “Birumvikana nzahera i Mageragere na hariya Kamonyi, hari n’ahandi hantu tuba tutazi. Ni igitekerezo Imana yampaye ngo ngitekerezeho, abafana banjye mbasure tu.”

Senderi ahamya ko icyo gikorwa ari kugitegura neza ku buryo ngo azagikora bitarenze Noheli ya 2017.

Nyuma y’uko ikibazo cy’ingona zirya abaturage gikomeje guhangayikisha abaturiye umugezi wa Nyabarongo, cyane cyane mu Karere ka Kamonyi, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwabujije abaturage gusubira kuri uwo mugezi.

Guverineri w’iyo ntara, Mureshyankwano Rose yabwiye abo baturage ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) bagiye gukora ibishoboka bakabagezaho amazi meza.

Senderi yaherukaga kugaragara, ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame, wari umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi. Avuga ko icyo ari kimwe mu byamushimishije cyane.

Ati “Ni uko bitavuzwe cyane ariko buriya byaranshimishije cyane kubona
umukuru w’igihugu ashima indirimbo yanjye akanayivugaho.”

Senderi akomeza avuga ko kuri ubu, yasoje ikiruhuko yari yarihaye.Ubu ngo ari gukora amashusho y’indirimbo ye yitwa “Convention”. Ikaba izajya hanze mu minsi iri imbere.

Arateganya kandi ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya yise “Tonton”, ahamya ko izaryohera cyane abafana ba muzika ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kbs senderi nyamara arakaze mubimenye abatabizi igitekerezo cy’za cyaneeee peeee

sam rich man yanditse ku itariki ya: 28-08-2017  →  Musubize

erike senderi numuntu wumugabo kbs nakomerezaho mugutekerereza abanyarwanda neza ndatekereza nashidikanya ko abo baturage nibabona amagare batazasubira kuvoma kuri nyab

rukundo siwezi yanditse ku itariki ya: 27-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka