Sauti Sol yatahanye intsinzi, Meddy baramutsinda

Itsinda rya Sauti Sol niryo ryegukanye intsinzi ku mwanya w’itsinda rihiga ayandi muri Afurika mu bihembo bya MTV AMAs 2016.

Sauti Sol niryo tsinda rya muzika rya mbere muri Afurika
Sauti Sol niryo tsinda rya muzika rya mbere muri Afurika

Iri tsinda rya muzika ryo muri Kenya ryegukanye icyo gihembo mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016.

Abagize iryo tsinda bishimiye icyo gihembo babinyuza ku mbuga nkoranyambaga, bashimira uwabashyigikiye wese.

Bagize bati “Afurika y’Iburasirazuba muhaguruke! Nitwe tsinda rya mbere muri Afurika muri 2016. Mwarakoze MTV Base Africa kudushyira ku rutonde rw’abahatana. Turashimira byimazeyo uwariwe wese wadutoye.”

Sauti Sol yataramiye Abanyarwanda ubwo yakoreraga igitaramo i Kigali, ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Nzeli 2016.

Ni itsinda riri kugaragaza intambwe ikomeye muri muzika. Ubwo Perezida Barack Obama yasuraga Kenya, baramuririmbiye.

Wizkid wabaye umuhanzi w'umwaka muri MTV AMAs nawe aherutse mu Rwanda
Wizkid wabaye umuhanzi w’umwaka muri MTV AMAs nawe aherutse mu Rwanda

Muri MTV Africa Music Awards (MTV AMAs) bahigitse amatsinda bari bahanganye nka R2Bees (Ghana); Toofan (Togo); Navy Kenzo (Tanzaniya) na Mi Casa (Afurika y’Epfo).

Meddy, umunyarwanda wa mbere wagize amahirwe yo guhatana mu bihembo bya MTV AMAs nta gihembo yatahanye.

Mu cyiciro yari arimo cya “Listener’s choice”, intsinzi yegukanwe na Jah Prayzah wo muri Zimbabwe.

Yami Alade niwe muhanzi w'umugore w'umwaka muri Afurika
Yami Alade niwe muhanzi w’umugore w’umwaka muri Afurika

Abandi bahanzi batandukanye begukanye ibihembo muri MTV AMAs:

Umuhanzi w’umwaka: Wizkid

Indirimbo y’umwaka: My woman, my everything (Patoranking ft Wande Coal)

Indirimbo nziza ihuriyemo ahanzi benshi: Soweto Baby (Dj Maphorisa ft Wizkid & Dj Buckz)

Umuhanzi mwiza w’injyana ya Hip Hop: Emtee

Umuhanzi mwiza ukizamuka: Tekno Miles

Uwagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa: Caster Semenya

Video y’umwaka: Niquer ma vie (Youssoupha)

Uwatoranyijwe n’abakurikirana indirimo: Jah Prayzah

Umuririmbyi w’umugabo w’umwaka: Wizkid

Igihembo cyagenewe inararibonye muri muzika: Hugh Masekela

Umuririmbyi mwiza uririmba mu gifaransa: Serge Beynaud

Itsinda rya muzika ry’umwaka: Sauti Sol

Umuririmbyi w’umugore w’umwaka: Yemi Alade

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka