Sauti Sol yakiriwe n’aba-Miss i Burundi (Amafoto)

Ubwo abagize itsinda ry’abaririmbyi bo muri Kenya rizwi ku izina rya Sauti Sol bageraga i Bujumbura mu Burundi bakiriwe nk’abami.

Miss Burundi n'ibisonga bye nibo bakiriye Sauti Sol
Miss Burundi n’ibisonga bye nibo bakiriye Sauti Sol

Aba baririmbyi bageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeli 2017.

Bakaba bateganya gukora igitaramo muri icyo gihugu ku wa gatanu tariki ya 22 no ku wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017.

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura bakiriwe na Miss Burundi 2017, Miss Annie Bernice n’ibisonga bye.

Sauti Sol igiye gukorera igitaramo mu Burundi nyuma y’icyo yakoreye mu Bubiligi cyari kirimo n’abahanzi bo mu Rwanda, Teta Diana na Miss Shanel.

Aha abagize Sauti Sol bari bakiva mu ndege i Bujumbura
Aha abagize Sauti Sol bari bakiva mu ndege i Bujumbura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba ba miss ba Burundi ni babi pe! Abeza barahunze abandi Nkurunziza yarabameshe

Alice yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka