Saidi Brazza yagannye Iwawa nyuma y’imyaka 12 ibiyobyabwenge byaramubase

Umuhanzi Saidi braza wamenyekanye mu Rwanda no mu Burundi, yagiye kugororerwa Iwawa, kugira ngo avurwe ibiyobyabwenge byari byaramubase imyaka 12.

Saidi Brazza yabaye intangarugero muri bagenzi be bagororwana.
Saidi Brazza yabaye intangarugero muri bagenzi be bagororwana.

Kigaki Today yamusanze kuri iki kigrwa kigororerwamo urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, ariko akavuga ko kuza kuri iki kirwa yagira ngo arengere ubuzima bwe bwari bwarabaswe b’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nta kindi cyaha nakoze ariko nari maze imyaka 12 nkoresha urumogi muri ubwo buhanzi bwange, nyuma nza kumva ko hari ikigo cya Iwawa gifasha abantu kureka ibiyobyabwenge, mbasaba amahirwe ngo nang nze hano.”

Ahamaze amezi umunani agororwa.
Ahamaze amezi umunani agororwa.

Brazza avuga ko yabonaga ibiyobyabwenge byari bigiye kumubuza gukora umuziki we, bikaba byanamutwara ubuzima.

Uyu muhanzi avuga ko aha Iwawa yita ku ishuri, yahise abona neza ko agiye kure y’ibiyobyabwenge ku buryo abona inganzo ye igenda neza mu myaka 26 yari amaze akora umuziki.

Kuri ubu Saidi Brazza agaragara mu yindi sura, kuko yiyogoshesheje inyweri z’abarasita zizwi nka “Dreads Rocks” yari amaranye imyaka irenga 10.

Saidi Brazza aririmbira indirimbo ze bagenzi be.
Saidi Brazza aririmbira indirimbo ze bagenzi be.

Indirimbo ze nyinshi nizo zisusurutsa abanyeshuri bigana mu gihe bari mu birori byo kwakira abashyitsi ndetse ni umwe mu bashyushyarugamba b’iri shuri.

uretse kureka ibiyobyabwenge, Saidi Brazza yungukiye muri iri shuri kumenya gukora imirimo itandukanye n’ubukorikori kugiti cye akaba yarishimiye kumenya kudoda.

Avuga ko bimwe mu byahindutse kuri Saidi Blazza yahageze amenyo ye yaraboze amwe barayasimbura akiri mazima barayoza ubu ameze neza. Yahageze afite ibiro 54 ubu afite 72 mu gihe cyamezi agera ku munani ahamaze.

Ikindi ni uko kuririmba byari bimaze kumunanira mu mihogo harafatanye ariko ubu ari gukora kuri album azashyiza hanze namara gusohoka mu mezi make ari imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ALHAMUDULILLAH RABULALAMIN
ALLAH AMWOROHEREZE KURICYO CEMEZO
YIFATIYE .MANCHA ALLAH.

jacklin yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka