Said Braza yafatiwe mu biyobyabwenge nyuma yo kuva Iwawa

Umuhanzi Said Braza, aherutse kwivugira ko yaretse ibiyobyabwenge, yongeye kubifatirwamo, nyuma yo kuva Iwawa kugira ngo afashwe kubireka, ari nawe wisabiye kujyanwayo.

Umuhanzi Said Braza ubwo yari Iwawa (Umuremure mu bandi)
Umuhanzi Said Braza ubwo yari Iwawa (Umuremure mu bandi)

Saidi Braza ari mu bantu bagaragajwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatanwa ibiro 300 by’urumogi bifite agaciro ka Miliyoni esheshatu.

Rwafatiwe mu Mirenge ya Nyarugenge, Rwezamenyo na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge no mu wa Kigarama muri Kicukiro.

Aganira n’umunyamakuru wa kigalitoday kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe nyuma yo gufatwa yavuze ko ababajwe ndetse anaremerewe no kuba yongeye gufatirwa mu biyobyabwenge.

Aha ngo yababajwe cyane no kuba yarabisubiyemo kandi ariwe wisabiye kujyanwa Iwawa ndetse akanatangiza Ishyirahamwe mu bahanzi ryo kubirwanya.

Yagize ati: “Ndemera ko nkoresha ibiyobyabwenge koko,kuko natangiye kunywa ganja urumogi hashize imyaka hagati 15 na 20.”

Said Braza Iwawa niwe washyushyaga abandi
Said Braza Iwawa niwe washyushyaga abandi

Yakomeje avuga uburyo kuba bagenzi be bavanye Iwawa barakomeje kubinywa akaba ariwe usigara, byageze aho bikamuganza.

Ati “Kwa kundi ukurura ikigukurura, buriya gukoresha ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeye cyane kuko imbaraga zo kwihangana ubibona mu maso yawe bihari ntibikunda.”

Yavuze ko bagenzi be kubera ko barunywaga abareba ariwe ubibabuza byageze ubwo bimurusha imbaraga yisanga ngo yabisubiyemo.

Ibi ngo bimuteye agahinda no kuba aribwo bwa mbere yambaye amapingu, kandi aba ntako atagize ngo ahangane nabyo.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu bahanzi gikunze kuvugwa cyane kugeza ubwo hari abahagarika ubuhanzi bwabo kubera gusarikwa ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Theos Badege asaba Abanyarwanda gufatanya kurwanya ibiyobyabwenge, bagaragaza aho babikeka hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo muhanzi yisubireho kabiri murugo rwumugabo bikabije

deo yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ndakunda SAIDI BRAZA nkumuhanzi mwiza, ariko ntabwonemeraga ibiyovya bwenge bakoresha.ndasaba nimba vyakunda ababarigwe apfume atangisha ihadabu. kuko bigaragara konawe naho yabisubiyemwo, atavyishimiye.ndi i BURUNDI

NANDO yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka