Rutura agiye gutangiza iserukiramuco ry’urwenya

Umunyarwenya Arthur Nkusi uzwi nka Rutura, yateguye igitaramo yise “Seka Live” akaba ateganya ko kizaba iserukiramuco ry’urwenya mu myaka itaha.

Igitaramo Seka Live ngo mu myaka iri imbere kizaba iserukiramuco ry'urwenya
Igitaramo Seka Live ngo mu myaka iri imbere kizaba iserukiramuco ry’urwenya

Ku cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017 nibwo biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku nshuro ya mbere. Kizabera muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Rutura avuga ko icyo gitaramo kizajya kiba buri mwaka, kuri ubu agiye kugitangiza ari kumwe n’abanyarwenya barimo Eric Omondi na Chipkeezy bo muri Kenya n’Abanyarwanda barimo Michael, Babu, Herve, George na Divin.

Avuga ko ariko afite gahunda yo kongera umubare w’abanyarwenya bakitabira.

Agira ati “Seka Live izahinduka ‘festival’ (iserukiramuco) mu myaka itaha. Niyo mpamvu nayihaye izina ryoroshye. Turashaka kuzajya tuyikora mu ntangiriro za buri mwaka.

Tugende twogeraho abanyarwenya kuburyo igihe kizagera gihinduke ‘Seka Festival’ kuko nta serukiramuco rya comedie (ry’urwenya) dufite hano mu Rwanda. Niyo mpamvu natangije iki gitaramo.”

Abazitabira iki gitaramo kandi bazanasusurutswa n’itsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana rizwi ku izina rya Beauty For Ashes mu ndirimbo zabo nshya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo urwenya ruruhutsa bakomeze twizekere .....

uwizeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka