Ruswa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro niyo isubiza inyuma Hip Hop – Riderman

Umuraperi Riderman ahamya ko kuba injyana ya Hip Hop igenda isubira inyuma biterwa ahanini na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro avuga ko barya ruswa.

Riderman ahamya ko ruswa yakwa abahanzi ba Hip Hop ariyo isubiza inyuma iyo njyana
Riderman ahamya ko ruswa yakwa abahanzi ba Hip Hop ariyo isubiza inyuma iyo njyana

Riderman ubwo yari ari mu kiganiro cyatambutse kuri Radio y’igihugu (RBA), mu cyumweru cyarangiye ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017.

Icyo kiganiro cyahuje abahanzi n’abanyamakuru bibaza igituma injyana ya Hip Hop isubira inyuma.

Hatanzwe ibitekerezo byinshi birimo kuba abahanzi barahinduye ubutumwa banyuzaga muri Hip Hop no kuba abahanzi bamwe bararetse Hip Hip bakajya mu njyana zibyinitse.

Kuri ibyo kandi ngo hiyongera imyitwarire mibi yagiye iranga abahanzi bakora iyi njyana irimo ibiyobyabwenge, kutamenya uburyo bwo kwamamaza ibyo bakora n’ibindi.

Izo ngingo zose ntabwo Riderman yigeze azemera. Avuga ko ahubwo igisubiza inyuma Hip Hop ari abanyamakuru b’imyidagaduro baba abandika, abakora kuri Tereviziyo n’abakora kuri Radio zitandukanye avuga ko “bamunzwe na uswa”.

Riderman yavuze ko abahanzi bakora Hip Hop biyemeje kutazatanga ruswa ngo ibihangano byabo bicishwe ku ma Radio cyangwa kuri za Tereviziyo. Bikaba ngo ariyo ntandaro yo kuba bakora imiziki myinshi nyamara abanyamakuru ntibayimenyekanishe.

Agira ati“Twebwe aba Raperi turi dushaka impinduramatwara. Ntabwo tujya dutanga amafaranga ngo ducurarangwe, kandi abanyamakuru bamwe utabahaye amafaranga ntabwo bashobora kugucuranga.

Iyo niyo mpamvu yonyine ituma injyana yacu irushaho gusubira inyuma, navuga ko abanyamakuru aribo bayisubiza inyuma.”

Mu kiganiro cyamaze hafi isaha, Riderman yahagaze kuri icyo gitekerezo, ndetse yanga guha agaciro ibindi bitekerezo byatangwaga.

Riderman ntiyemeranya n'abavuga ko abaraperi ubwabo ari bo batuma injyana ya Hip Hop isubira inyuma
Riderman ntiyemeranya n’abavuga ko abaraperi ubwabo ari bo batuma injyana ya Hip Hop isubira inyuma

Riderman, umuraperi watwaye irushwanwa rya Primus Guma Guma Superstar ubwo ryabaga ku nshuro ya gatatu, kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa "Kadage".

Iyo ndirimbo ni imwe ndirimbo zikinwa cyane ku ma radio. Yabajijwe niba yaratanze ruswa kugira ngo iyo ndirimbo ye ikinwe.

Yasubije ko igituma iyo ndirimbo ikinwa cyane nta kindi uretse kuba yaravuzemo ibya ruswa agasa n’uwerekana icyo kibazo abicishe mu ndirimbo.

Mu ndirimbo “Kadage” Riderman hari aho aririmba agira ati “Giti mujye muyaka imishwi jyewe ndi rusake.”

Umuraperi Jay C nawe wari uri muri icyo kiganiro ntiyemeranya na Riderman.

Uyu muraperi afite indirimbo yitwa “I am Back” yakoranye na Bruce Melodie. Iyo ndirimbo ye iri mu njyana ya Hip Hop iri mu za mbere zikinwa cyane ku ma radio na tereviziyo.

Yabajijwe niba yaba yaratanze ruswa kugira ngo iyo ndirimbo ye ikinwe maze arabihaka avuga ko nta n’uwo yahaye igiceri cya 100RWf.

Akomeza avuga ko igisubiza inyuma injyana ya Hip Hop ari ikinyabupfura gike cy’abahanzi bakora iyo njyana.

Jay C avuga ko muri iyo myitwarire mibi harimo gutera inda abafana babo, kumvikana mu manza no mu mvururu za gato na hato ndetse no kuba hari bamwe mu baraperi bumvikanye ku maradio batuka abanyamakuru.

Umuraperi Jay C ntiyemeranya na Riderman
Umuraperi Jay C ntiyemeranya na Riderman

Umwe mu banyamakuru bari bari muri icyo kiganiro, yeretse Riderman ko igituma injyana ya Hip Hop isubira inyuma hatarimo ruswa nkuko abivuga.

Yamweretse ko ahubwo gusubira nyuma kw’iyo njyana bigirwamo uruhare n’abaraperi ubwabo aho usanga bamwe bashyira hanze ibihangano bidafite ireme.

Yakomeje yereka Riderman ko ikindi gituma injyana ya Hip Hop isubira inyuma ari uko usanga bamwe mu ba raperi badakoresha imbuga nkoranyambaga ngo basakaze ibihangano byabo kuba ntu benshi.

Aha yatanze urugero avuga ko usanga ari abaraperi bake bibuka gushyira indirimbo zabo kuri YouTube.

Agira ati “Aba raperi ntabwo mukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga n’indi mirongo ya interineti mu kwamamaza ibyo mukora. Kandi mushinjwa kudakora amashusho meza akurura abareba indirimbo zanyu.”

Ibyo byose Riderman yarabigaramye avuga ko ntacyo badakora, ahubwo ko ruswa ariyo imunga injyana ya Hip Hop.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndumva hip up abanyamakuru bajabayicuranga nokumaradio ariko ntibabikora nje nkunda hip up ya Rider man kurut uko nkunda mama NZamurwa inyuma pe!

niyontegereje yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Nange mbona ariruswa2 nonese ko abanyamakur birirwa bacuranga izindindrimb hip hop bakayicurangarimwe na rimwe nabwo arimwe?

Igisumiz killer yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

gusa abaraperi nuko badakunda gukoresha imbugankoranyambaga

Mugabo Frank yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka