Rurageretse hagati ya Alyne na Yverry bapfa indirimbo “Naremewe wowe”

Urunturuntu rukomeje gututumba hagati y’umuhanzi Sano Alyne n’umuhanzi Rugamba Yverry kubera indirimbo “Naremewe wowe” buri wese yemeza ko ari iye.

Alyne na Yverry ntibavuga rumwe ku ndirimbo "Naremewe wowe'
Alyne na Yverry ntibavuga rumwe ku ndirimbo "Naremewe wowe’

Iyi ndirimbo yamaze gushyirwa hanze na Sano Alyne, yakozwe na Panda Music utunganya indirimbo mu Rwanda.

Yverry avuga ko iyi ndirimbo ari iye kandi ko yari yateguye kuyishyira hanze mu gihe cya vuba. Avuga ko yamenye ko hari undi muhanzi urimo gushaka kuyishyira hanze biramutangaza.

Avuga ko yamusabye ko yaba aretse kuyisohora bakabanza bakagirana ibiganiro nyamara undi ayisohora batabyumvikanyeho.

Yagize ati “Namusabye ko yaba aretse kuyisohora tukabanza tukaganira, ahubwo mbona arimo kubyihutisha mbona ko hajemo imbaraga kandi sinkunda amahane ndamwihorera.”

Yverry avuga ko akomeje ibiganiro na Alyne ngo arebe uko iki kibazo cyakemuka kandi nta byinshi atangaza mu gihe bakiri kubiganiraho. Gusa ngo yiteguye no kuba yahangana mu gihe icyo ari cyo cyose.

Ati “Turi kubiganiraho ngo turebe uko bizakemuka gusa guhangana byo bizabaho, ariko nta byinshi ndashaka kuvuga mu itangazamakuru.”

Yverry avuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba yaratanzwe na Producer Bob akayiha Alyne cyane ko ari we wayimukoreraga, n’ubwo yari yanayimuye akayijyana ahandi ku mpamvu avuga ko zisanzwe zibaho atavuga izo ari zo.

Umuhanzi Sano Alyne we mu magambo make yasobanuye ko indirimbo ari iye kandi ko yayikorewe na Panda Music igakorwa na Patrick. Yemeza ko nta mpamvu yo kubigira impaka kuko azi neza ko Yverry azi ukuri kose.

Ati “Yverry arabizi ko indirimbo ari iyanjye nta n’ubwo yabigiraho ikibazo nta n’imishyikirano twajyamo kuko namaze kuyisohora ahubwo ubwo yansaba gukora remix.”

Uwakoze iyi ndirimbo Panda music uzwi nka Patrick yemeza ko iyi ndirimbo ari umushinga we yahaye Yverry, amagambo n’injyana akaba yari yarabikoze agasaba Yverry kuyiririmba. Gusa ngo byarangiye Yverry ashatse kuyijyana ahandi akabyanga bityo akayiha undi muhanzi.

Ati “Iyi ndirimbo nijye wayikoze ndetse mfite n’amavidewo nafashe Yverry ayikorera iwanjye. Gusa naje kujya mu ngendo ngarutse Yverry ambwira ko natinze ayijyana ahandi ntabizi.

“Nabonye agiye rero nyiha undi muhanzi Sano Alyne, ndetse n’aba prdoducers yayishyiriye barabizi ko ari jye wayihimbye nkanayandika”.

Patrick avuga ko yavuganye na Producer Bob nawe akamubwira ko nta kibazo afitanye n’indirimbo kuko aziko umwimerere wayo atari uwe.

Inshuro zose twagerageje guhamagara producer Bob nk’umwe mu bavugwa muri iyi nkuru ntiyigeze yitaba phone ye igendanwa, igihe icyo ari cyo cyose yaramuka agize icyo avuga twabibwira abasomyi bacu.

Yverry ni umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda yize umuziki ku Nyundo azwi mu ndirimbo zikomeje gukundwa na benshi nka Uragiye, Mbona dukundana, Nk’uko njya mbirota n’izindi.

Sano Alyne nawe ari mu bahanzikazi bakomeje kuzamuka mu ruhando rwa muzika muri iyi minsi kubera ijwi ryiza akaba azwi mu kuririmba Jazz na Blues. Atangiye kumenyekana mu ndirimbo nka Naremewe wowe, Witinda, Ntako bisa.

Umva iyo ndirimbo "Naremewe wowe" aha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka