Rihanna yabonye umukunzi mushya w’umuherwe wo muri Arabia Saudite

Nyuma y’iminsi nta mu mukunzi wa Rihanna uzwi, kuri ubu yamaze kumenyekana akaba ari umuherwe w’umucuruzi wo muri Arabia Saudite.

JPEG - 67.5 kb
Rihanna na Hassan Jameel bafotowe bari gusomanira muri piscine

Uwo mukunzi mushya wa Rihanna yitwa Hassan Jameel. Ni umuyobozi wungirije w’ikompanyi y’umuryango we yitwa Abdul Latif, icuruza imodoka zo mu bwoko bwa Toyota.

Iyo kompanyi ifite imari ingana na Miliyari 1.5 z’Amadolari y’Amerika, abarirwa muri Miliyari zirenga 1200RWf.

Amakuru y’urukundo hagati ya Rihanna na Hassan Jameel yatangiye guhwihwiswa ubwo abo bombi bafotorwaga bari gusomanira muri pisine (Piscine/Swimming Pool), muri Espagne.

Ayo mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abafana ba Rihanna batangira kwibaza uwo mukunzi we mushya . Ariko nyuma y’igihe gito yahise amenyekana.

Rihanna na Hassan Jameel ngo ntibifuzaga ko iby’urukundo rwabo bijya ahagaragara. Ariko imwe mu nshuti za hafi za Rihanna yatangarije ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko aba bombi bari mu buryohe bw’urukundo.

Mbere y’uko akundana na Rihanna, Hassan Jameel yabanje gukundana n’umunyamideli, Naomi Campbell.

JPEG - 65.1 kb
Amafoto y’aba bombi agaragaza ko bari mu buryohe bw’urukundo

Rihanna, w’imyaka 29 y’amavuko yatandukanye n’umuraperi Drake mu mpera ya 2016, nyuma y’igihe gito bakundana.

Muri 2015 byavuzwe ko Rihanna akundana na Leonardo DiCaprio na Travis Scott. Naho muri 2010 ho yakundanaga n’umukinnyi wa baseball witwa Matt Kemp.

Rihanna wamenyekanye ku isi kubera indirimbo ze zirimo iyitwa “Umbrella” yatandukanye na Chris Brown muri 2009 nyuma yo kutumvikana hagati yabo byaje kubyara imirwano bigatuma Chris Brown akubita Rihanna akamusigira ibikomere.

Aba bombi bari bamaze igihe kinini bakundana.

JPEG - 39.6 kb
Hassan Jameel ni umuherwe w’umucuruzi wo muri Arabia Saudite

Ibitekerezo   ( 2 )

RIHANA ari mu ba Stars bavugwa cyane ku isi.Ariko rero,ntimukavuge ko abantu bahuzwa no kuryamana ngo baba bakundana.Muravuga ko RIHANA yakundanye n’abagabo 4:Chris Brown,Leonardo DiCaprio, Travis Scott,Matt Kemp.Ndetse mukavuga ko bamwe bamukubise.Koko murumva ibyo ari URUKUNDO?Iyi niyo mpamvu ku munsi w’imperuka,imana izarimbura abantu hafi ya bose batuye isi nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.
Gusambana babyita gukundana,birayibabaza cyane.Ntabwo imana yaduhaye sex ngo tuyitandike nk’inyanya,tuyiha abahisi n’abagenzi ngo ni ugukundana.Imana yaduhaye sex,kugirango twishimishe kandi tubyarane n’umuntu twajyanye gusezerana mu mategeko gusa.Kuki Bible ntacyo ibwira abantu?Mumenye ko muli Paradizo,hazabamo abantu bumvira imana gusa (1 Abakorinto 6:9,10).NIMUKANGUKE.

GATARE James yanditse ku itariki ya: 29-06-2017  →  Musubize

uvuze ukuri muvandi ndabona nanjye ntarurimo kabisa

douce yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka