Reba video ya Biremewe indirimbo ya Princess Priscillah

Nyuma y’amezi abiri umuririmbyi w’Umunyarwanda Princess Priscillah ashyize hanze "Audio" (amajwi) y’indirimbo "Biremewe" kuri ubu yashyize hanze na Video yayo.

Priscillah ahamya ko iyo ndirimbo ivuga ku nkuru yabayeho
Priscillah ahamya ko iyo ndirimbo ivuga ku nkuru yabayeho

Video y’iyo ndirimbo yayishyize hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017.

Iyo video igaragara ko yayobowe na Lick Lick, igaragaramo Priscillah ari kumwe n’umusore w’ibigango, ufite ubwanwa buringaniye, amaherena ku matwi n’inigi mu ijosi.

Muri iyo video kuva itangiye kugera irangiye uwo musore aba ameze nk’ufite isoni, adashobora gukora kuri Pricillah uba uri kumuririmbira ko byemewe.

Gusa ariko iyo indirimbo ijya kurangira uwo musore bigaragara amwenyura, mu gihe mbere yari ameze nk’uri mu rujijo rw’ibiri kumubaho.

Ubwo yasohoraga "Audio" ya "Biremewe" Priscillah yabwiye Kigali Today ko amagambo ayirimo yayahimbye agendeye ku nkuru yabayeho y’inshuti ze.

Yavuze ko iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru ndende y’urukundo rw’umusore n’inkumi b’inshuti ze, bakundanye imyaka ine nyuma bakaza gutandukana kubera kudahuza idini.

Umukobwa yari uwo mu idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi n’aho umuhungu ari uwo mu idini ry’Abayisilamu.

Priscillah avuga ko yatunguwe no kumva bamubwira ko batandukanye kubera ko imiryango yabo yanze kumvikana ku idini kandi bari bariyemeje kuzabana akaramata.

Ibyo byatumye afata akanya yandika indirimbo ashaka kubwira abakundana ko amagambo y’ababavuga adakwiye kubatandukanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndagukunda.cyanecya.bitewe.nindirimbo.ntubwizabwawe.wifitiye.ankunda.kure.bakuri.video

irakoze.GIRBERT yanditse ku itariki ya: 27-12-2017  →  Musubize

Umwana wacu OK! Komera tukurinyuma cyane

Felicien ndmbnz yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka