Reba indirimbo “Just a Dance” Buravan yasubiyemo yifashishije umuraperi AY

Indirimbo "Just a Dance Remix" ya Yvan Buravan yasubiyemo yifashishije umuhanzi AY wo muri Tanzania yagiye hanze.

Buravan na AY ubwo bari kumwe i Kigali bagiye gusubiramo indirimo "Just Dance"
Buravan na AY ubwo bari kumwe i Kigali bagiye gusubiramo indirimo "Just Dance"

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017.

Mbere yuko iyi ndirimbo yasubiyemo yifashishije AY ijya hanze, Yvan Buravan yari yatangaje ko izajya hanze muri iki cyumweru turi gusoza, cyatangiye tariki ya 22 Gicurasi 2017.

Avuga ko muri 2016, ubwo yasohoraga Video y’indirimbo "Just a Dance" irimo umukobwa wo muri Tanzania wabyinnye mu ndirimbo Salome ya Diamond, yakunzwe n’Abanya-Tanzania batandukanye barimo n’umuhanzi AY.

AY ngo akibona iyo ndirimbo yarayikunze cyane ntiyanazuyaza kubwira Buravan ko yifuza ko bayisubiranamo kugira ngo izarusheho kumenyekana.

Ibyo ni ko byaganze maze bayisubiramo kuburyo n’amashusho ari muri Video yayo yafatiwe i Kigali.

‘Just a Dance Remix’ ni indirimbo yatunganyijwe n’abatunganya umuziki batatu barimo Bob Pro, Pastor P n’undi usanzwe utunganya indirimbo za AY, mu gihe indirimbo ya mbere yari yarakozwe na Pastor P.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka