Parfine yateze iminsi urugo rwa Safi ahamya ko uwo babana yamuguze
Nyuma y’iminsi itatu Safi ashyingiranwe imbere y’amategeko na Niyonizera Judith, uwahoze ari umukunzi we witwa Umutesi Parfine yavuze akamuri ku mutima.
Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha umujinya yatewe no kuba Safi ashinze urugo, anabatega iminsi avuga ko azi neza imiterere ya Safi ko azaca inyuma umugore we.
Uyu mukobwa yanakomoje ku magambo Safi yanditse ataka umugore we. Yavuze ko Safi yanditse ayo magambo atamuvuye ku mutima ahubwo byatewe n’ukuntu rubanda rwagumye kumunenga.
Imyaka irenga ibiri niyo Safi yakundanye na Parfine baba ku migabane itandukanye. Parfine akumvikanisha ko we atari ashoboye kugura Safi ngo amubere umugabo. Ahamya ko yahariye abandi bakamugura.
Parfine yagaragaje ko ubwo yabonanaga na Safi muri 2016 bahuriye i Dubai, Safi ngo yari asanzwe akundana n’uwo barushinganye ariko mu buryo bw’ibanga.
Yumvikanisha ko icyo gihe Safi atakundaga uwo bamaze iminsi barushinze. Ahubwo ngo yamukunze nyuma ubwo yari amaze kumugurira inzu ihenze n’imodoka akanabimwandikaho.
Mu magambo yumvikanamo ibitutsi n’uburakari, Parfine yavuze ko Safi kimwe n’abandi basore bamwe bo mu Rwanda bahora bifuza gutereta abakobwa b’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) babifuzaho kubajyana hanze, no kubaha amafaranga.
Uwo mukobwa uba mu Burayi, muri ayo majwi (tutashatse kubumvisha kubera imiterere yayo), yumvikanye yitangaho ingero avuga ko hari abasore b’Abanyarwanda benshi bamutereta bamubwira ko bo batazamubabaza nk’uko Safi yabimukoze.
Agira ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije. Abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye!Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”
Muri iryo jwi Parfine yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha ko kuba yarakundanye na Safi ari amakosa yakoze, ndetse ko adashobora kongera gukora bene ayo makosa.
Ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira.”
Aya majwi Parfine yayashyize hanze mu gihe Safi yibereye mu biruhuko hamwe n’umufasha we muri Zanzibar.
Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, nibwo Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boys yashyingiranwe na Judith Niyonizera mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse banakora ibirori byo gusaba no gukwa.
Ikindi cyatunguye abantu ni uko muri ubwo bukwe batabonyemo Nizzo baririmbana muri iryo tsinda. Nizzo akaba yatangaje ko impamavu ataje muri ubwo bukwe ari uko atatumiwe.
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
nakureke ntiwamuryoheye ugira umwanda cyane ihangane priz
ARIKO MUKO NUKURI IMANA YARAKOZE ITARATUMYE SAFI ABANA NAWE URUMVA AHOWAHEREYE WIVAMO NGURIGUSEBANYA AHUBWO URIKWIYICIRA ISOKO NUKURI NDAKUGAYE NIBA YARAKWANZE YARAMAZE UBWO NTIYARUWAWE, RATA HONEYMOON MADIBA NKUNDA
morning all KT and Kigali today f
friends
parfine niba safi yaramwanze sicyo cyatuma abasebya atyo kumugaragaro,
ahubwo nashake uwe mukunzi
happy honeymoon Mr safi together with your wife.
remember that;
practice make perfect
God bless you holly home
imana ukomeze urugo rwabo ibindi bizashira.
Ntabwo Umuntu Afata Icyemezo Cyo gushinga Urugo Ari Gukina, Safi Yarakuze Uwo Mukobwa Nave mumikino Safi Yiyubakire Urugo Ubwo Nubujiji arimo Uwo Mukobwa!!!!!!!!!!!!!!!
Ark Uwomukobwa Yarasaze! Bamufatire hafi! Niko Kankubaze! Umukobwa Wese Mukundanye Nikowamugira Umugore! Wenda Ntaburyehe Ufite, Cygw Ntakeya Utanga Nibwinshi Yakubonyeho, Reka Gusebya Abasore Nawentiworoshe, Nanjye Sinakwemera 1 Ugira Amagambo 2 Ntasuku Ugira Kugit... Nanjye Ntabwo Nakugira Cher Wanjye. Uzumve Indirimbo Ya Knowles Butera ,baramushaka, Urinjiji Wamukobwawe.
ariko uwo utega iminsi Safi yingeze kuba girlfriend we?
nature uwomutwaro yikoreye kabisa,
rata Safi muzatunge mutunganirwe,mubyare hungu na kobwa
imana ibarihafi
enjoy honeymoon
thankful
the beauty lies in the eyes of beholder and everyone should mind his or her own busines.
the beauty lies in the eyes of beholder.
Safi,reka uwomwanzi wurugorwawe.iryonishari afitiye judthe kdi bizarangira.kdi nanone,umusore twemera ku ijwi nomubigango ukgra umwiharko wubusizi ntukwiye gushingirwa nicyocyomanzi.gsa wowe numufashawawe muzasabe imbabazi nizzo naho knowless arimurikoma yarazi ko utazabona undi none koko amenye ukuri*abza bvka burimunsi*
arik,abantu baransetsa ngo baramutereta abahungu b,irwanda none se kuki yatay,umutwe yahaye amahoro urugo rwa safi ko niba banabeshyana bitamureba.naho ibyo kumuc,inyuma byo nanabikora siwe wenyine we se ko yarets,umugabo babyaranye kabiri ubwo niwe twavuga uri selieuse ikindi kdi ni umustar abamukeneye nkawe ni benshi siw,uzaba ubay,uwa mbere deja si nuwa nyuma
Parfine yagize ishyari ,ubwo koko arababazwa nuko safi yamuretse knd aziko nawe yatandukanye n’undi mugabo mufitanye nabana ,safi urugo ruhire ureke Mariya gashaka kugusebya
ariko c ko byarangiye uwo mukobwa yaha amahoro urwo rugo rushya
ubwo ari mubiki? ntacyo ataravuga ahubwo