Parfine yateze iminsi urugo rwa Safi ahamya ko uwo babana yamuguze

Nyuma y’iminsi itatu Safi ashyingiranwe imbere y’amategeko na Niyonizera Judith, uwahoze ari umukunzi we witwa Umutesi Parfine yavuze akamuri ku mutima.

Parfine yakundanye na Safi imyaka irenga ibiri
Parfine yakundanye na Safi imyaka irenga ibiri

Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha umujinya yatewe no kuba Safi ashinze urugo, anabatega iminsi avuga ko azi neza imiterere ya Safi ko azaca inyuma umugore we.

Uyu mukobwa yanakomoje ku magambo Safi yanditse ataka umugore we. Yavuze ko Safi yanditse ayo magambo atamuvuye ku mutima ahubwo byatewe n’ukuntu rubanda rwagumye kumunenga.

Imyaka irenga ibiri niyo Safi yakundanye na Parfine baba ku migabane itandukanye. Parfine akumvikanisha ko we atari ashoboye kugura Safi ngo amubere umugabo. Ahamya ko yahariye abandi bakamugura.

Parfine yagaragaje ko ubwo yabonanaga na Safi muri 2016 bahuriye i Dubai, Safi ngo yari asanzwe akundana n’uwo barushinganye ariko mu buryo bw’ibanga.

Yumvikanisha ko icyo gihe Safi atakundaga uwo bamaze iminsi barushinze. Ahubwo ngo yamukunze nyuma ubwo yari amaze kumugurira inzu ihenze n’imodoka akanabimwandikaho.

Mu magambo yumvikanamo ibitutsi n’uburakari, Parfine yavuze ko Safi kimwe n’abandi basore bamwe bo mu Rwanda bahora bifuza gutereta abakobwa b’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) babifuzaho kubajyana hanze, no kubaha amafaranga.

Safi na Parfine wari umukunzi we
Safi na Parfine wari umukunzi we

Uwo mukobwa uba mu Burayi, muri ayo majwi (tutashatse kubumvisha kubera imiterere yayo), yumvikanye yitangaho ingero avuga ko hari abasore b’Abanyarwanda benshi bamutereta bamubwira ko bo batazamubabaza nk’uko Safi yabimukoze.

Agira ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije. Abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye!Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”

Muri iryo jwi Parfine yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha ko kuba yarakundanye na Safi ari amakosa yakoze, ndetse ko adashobora kongera gukora bene ayo makosa.

Ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira.”

Aya majwi Parfine yayashyize hanze mu gihe Safi yibereye mu biruhuko hamwe n’umufasha we muri Zanzibar.

Safi ari kumwe n'umugore we bashyingiranwe Judith
Safi ari kumwe n’umugore we bashyingiranwe Judith

Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, nibwo Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boys yashyingiranwe na Judith Niyonizera mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse banakora ibirori byo gusaba no gukwa.

Ikindi cyatunguye abantu ni uko muri ubwo bukwe batabonyemo Nizzo baririmbana muri iryo tsinda. Nizzo akaba yatangaje ko impamavu ataje muri ubwo bukwe ari uko atatumiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

nakureke ntiwamuryoheye ugira umwanda cyane ihangane priz

ntaganirra yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

ARIKO MUKO NUKURI IMANA YARAKOZE ITARATUMYE SAFI ABANA NAWE URUMVA AHOWAHEREYE WIVAMO NGURIGUSEBANYA AHUBWO URIKWIYICIRA ISOKO NUKURI NDAKUGAYE NIBA YARAKWANZE YARAMAZE UBWO NTIYARUWAWE, RATA HONEYMOON MADIBA NKUNDA

uwamahoro consolee yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

morning all KT and Kigali today f
friends
parfine niba safi yaramwanze sicyo cyatuma abasebya atyo kumugaragaro,
ahubwo nashake uwe mukunzi
happy honeymoon Mr safi together with your wife.
remember that;
practice make perfect
God bless you holly home

Samuel ndagijimana yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

imana ukomeze urugo rwabo ibindi bizashira.

kz yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Ntabwo Umuntu Afata Icyemezo Cyo gushinga Urugo Ari Gukina, Safi Yarakuze Uwo Mukobwa Nave mumikino Safi Yiyubakire Urugo Ubwo Nubujiji arimo Uwo Mukobwa!!!!!!!!!!!!!!!

Majorgeneral yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Ark Uwomukobwa Yarasaze! Bamufatire hafi! Niko Kankubaze! Umukobwa Wese Mukundanye Nikowamugira Umugore! Wenda Ntaburyehe Ufite, Cygw Ntakeya Utanga Nibwinshi Yakubonyeho, Reka Gusebya Abasore Nawentiworoshe, Nanjye Sinakwemera 1 Ugira Amagambo 2 Ntasuku Ugira Kugit... Nanjye Ntabwo Nakugira Cher Wanjye. Uzumve Indirimbo Ya Knowles Butera ,baramushaka, Urinjiji Wamukobwawe.

Bigenimana Joshua yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

ariko uwo utega iminsi Safi yingeze kuba girlfriend we?
nature uwomutwaro yikoreye kabisa,
rata Safi muzatunge mutunganirwe,mubyare hungu na kobwa
imana ibarihafi
enjoy honeymoon
thankful

Samuel mdagijimana yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

the beauty lies in the eyes of beholder and everyone should mind his or her own busines.

alphonse yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

the beauty lies in the eyes of beholder.

alphonse yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Safi,reka uwomwanzi wurugorwawe.iryonishari afitiye judthe kdi bizarangira.kdi nanone,umusore twemera ku ijwi nomubigango ukgra umwiharko wubusizi ntukwiye gushingirwa nicyocyomanzi.gsa wowe numufashawawe muzasabe imbabazi nizzo naho knowless arimurikoma yarazi ko utazabona undi none koko amenye ukuri*abza bvka burimunsi*

Adam Uwamungu yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

arik,abantu baransetsa ngo baramutereta abahungu b,irwanda none se kuki yatay,umutwe yahaye amahoro urugo rwa safi ko niba banabeshyana bitamureba.naho ibyo kumuc,inyuma byo nanabikora siwe wenyine we se ko yarets,umugabo babyaranye kabiri ubwo niwe twavuga uri selieuse ikindi kdi ni umustar abamukeneye nkawe ni benshi siw,uzaba ubay,uwa mbere deja si nuwa nyuma

georgette yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Parfine yagize ishyari ,ubwo koko arababazwa nuko safi yamuretse knd aziko nawe yatandukanye n’undi mugabo mufitanye nabana ,safi urugo ruhire ureke Mariya gashaka kugusebya

Eric kabanda yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

ariko c ko byarangiye uwo mukobwa yaha amahoro urwo rugo rushya
ubwo ari mubiki? ntacyo ataravuga ahubwo

ZIRIKANA jean claude yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka