Oda Paccy yamaze gukorera indirimbo muri Wasafi Records ya Diamond

Umuririmbyikazi Oda Paccy amaze iminsi muri Tanzaniya aho ari gukorera imishinga ye ya muzika mu nzu itunganya umuziki yitwa Wasafi Records y’umuririmbyi Diamond Platinumz.

Umuririmbyi Oda Paccy ubu ari muri Tanzaniya aho yakoreye indirimbo ye muri Wasafi Records
Umuririmbyi Oda Paccy ubu ari muri Tanzaniya aho yakoreye indirimbo ye muri Wasafi Records

Oda Pacy yatangarije Kigali Today ko yagiye muri icyo gihugu tariki ya 03 Mutarama 2017.

Akaba amaze gukorerayo indirimbo yitwa "Nobody" iri mu ndimi ebyiri, Igiswayire n’Icyongereza. Ngo yanamaze gufata amashusho yayo.

Oda Paccy avuga ko inzu y’umuziki ya Wasafi Records iri ku rwego rwo hejuru ndetse bikaba ari iby’agaciro gakomeye kuba indirimbo ye izasohoka ari ho yakorewe.

Paccy avuga ko nyuma yo gukora indirimbo yahise akorerwa amashusho yayo n’umuhanga uzwi mu gihugu cya Tanzaniya witwa Halfan.

Uyu muririmbyikazi avuga ko iyo ndirimbo yakoreye muri Wasafi Records yitwa Nobody
Uyu muririmbyikazi avuga ko iyo ndirimbo yakoreye muri Wasafi Records yitwa Nobody

Ntavuga neza igihe azagarukira mu Rwanda ariko ahamya ko azagaruka mu cyumweru gitaha kizatangira tariki ya 30 Mutarama 2017, ari nabwo azashyira hanze iyo ndirimbo.

Uyu muririmbyikazi kandi avuga ko afite abantu benshi ateganya gukorana nabo indirimbo.

Akomeza avuga ko Abanyatanzaniya bazi ko mu Rwanda hari umuziki ariko bawufata nk’ukiri hasi utahangana n’uwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ni sawa da

alias yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

ni sawa da

alias yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

nakomereze aho kabisa kandi ndabona anamabaye neza

MUKAMA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

nibyiza kwagura umzki nyarwanda

Matsiko yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

ntabwo dukeneye indirimbo zakozwe na studio zihenze dukeneye indirimbo zakozwe mu buryo bunogeye amatwi.

turatsinze yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Emma i Mwanza,byiza cyane,kd biradushimisha cyane kubona umuziki nyarwanda ugera hanze yurwanda, gusa abahanzi nyarwanda bagerageze gukorana nabahanzi bo hanze yurwanda kuko bibafasha kumenyekana no kuzamura umuziki wurwanda ukaguka. Hari radio imwe ihereye mwanza yitwa Jembe fm, niyo radio yonyine igerageza kuvuga cg kuganira kumuziki wurwanda biradushimisha cyane nko kumva umuziki wurwanda uganirwaho. Gusa mubahanzi bakunda kuvugwa ni the Ben na Tom close, indirimbo zabo nizo zikunda kucurangwa. So inama nagira abahanzi bacu burwanda nibagerageze gushaka ubushuti no gukorana indirimbo nabahanzi bo hanze yurwanda nibyo byadufasha kubona umuziki nyarwanda uzamuka ugatera imbere ukamenyekana hanze yurwanda ndetse ukanazamuka ugateza imbere umuhanzi nyarwanda.

Aimme Intwari Shyaka yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka