Nyamitari asanga ntaho muzika Nyarwanda yagera abahanzi batihuguye

Patrick Nyamitari ababazwa n’uko abahanzi Nyarwanda badasoma ngo bongere ubumenyi, kuri we agasanga bituma muzika Nyarwanda itagera ku rwego mpuzamahanga.

Patrick Nyamitari.
Patrick Nyamitari.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Nyamitari yavuze ko inama afite zireba abahanzi bose muri rusange kuko abona bose basa n’abasangiye icyo kibazo.

Yagize ati “Si abahanzi bato gusa ahubwo twese dusome twongere ubumenyi kandi dutege amatwi twumve ibitekerezo by’abandi uvuge uti indirimbo yanjye ntabwo yagakwiriye gusohoka idafite ibitekerezo by’abantu benshi bashoboka.”

Ku bwe ngo bituma indirimbo z’umuntu ziza zidasa, buri yose ikazana umwihariko wayo. Ati “Abenshi dufite ikibazo cyo kudasoma. Niba ufite umuhanzi ukunda ugira ikitegererezo cyawe soma ibijyanye n’ubuzima bwe, usome ibijyanye n’ibyo akora, uburyo akora n’uburyo yandika.

Bizatuma tugira ba Diamond, ba Whiz Kid bigere aho natwe tubona abakorana n’abanyamerika.”

Nyamitari kandi yongeyeho ko n’indimi ari ikibazo mu bahanzi Nyarwanda hafi ya bose. Ati “Dusome, twige indimi. Uko usoma ibitabo byo muzindi ndimi, ukareba amafilime menshi azamura uburyo bwawe bwo kuvuga izindi ndimi n’ibindi bitandukanye bizagufasha. Ntabwo uzagera ku rwego mpuzamahanga uvuga ururimi rwawe gakondo gusa.”

Nyamitari avuga ko abahanzi bakizamuka badakwiye kurarikira amafaranga gusa, kuko no kugira ubumenyi mbere yabyose ari byo bizabafasha kugera ku rwgo bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kabisa niko kuri.Gusa nanone ariko wakwibaza impamvu ntaho agera nk’abandi kuko iyo urebye ubona ubuhanga afite mu kuririmba no kuri muzika muri rusange ntaho bihuriye na level ariho.

y.chris Aime yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka