Ndacyari muto sindatekereza ibyo kugira umukunzi - Yvan Buravan
Umuririmbyi Yvan Buravan yigaramye iby’urukundo bivugwa ko yaba afitanye n’umukobwa witwa Hoza Idol, avuga ko uwo mukobwa bataziranye.
Iby’urukundo hagati ya Yvan Buravan na Hoza Idol byatangiye kuvugwa nyuma y’ifoto yagiye hanze y’aba bombi bari kumwe.
Buravan, wavutse mu 1995 ahamya ko uwo mukobwa bifotoranyije bahuye, baramenyana barifotoza birangira ubwo ntibongera kubonana habe no kuvugana; nkuko yabitangarije Kigali Today.
Agira ati “Nifotozanya n’abantu benshi sinzi impamvu uriya ariwe bavuga. Duherukana kuri uriya munsi ifoto yafatiweho niyo mpamvu mba nibaza nti iyo abonye biriya bintu abyibazaho iki?”
Buravan avuga ko muri iki gihe icyo ashyize imbere ari akazi naho ngo ibyo gukundana cyangwa gushaka umukunzi bizaza nyuma. Ubu ngo ari kwitegura igitaramo kitwa “Fiesta” kizaba ku itariki 02 Nyakanga 2017.
Ati “Urukundo mu busanzwe ni ikintu utamenya iyo kivuye, gusa nyine icyangombwa ni uko tudakundana, niseguye kubaba baracyetse ko aribyo.
Babyihanganire nyine bijya bibaho ko amakuru amwe n’amwe aba atariyo ariko icyo bamenya cya mbere ni uko ubu ngubu turi mu kazi ibyo bindi ntibiraza.”
Akomeza abwira abakunzi b’umuziki we ko nabona umukunzi azamubereka. Agahamya ko akiri muto kuburyo ataragira igitekerezo cyo kugira umukunzi.
Agira ati “Ndacyafite imyaka ndi mutoya. Wumve ngo sindanabitekereza. Nimara kubona ko ndi tayari gushaka umukunzi nibwo nzatangira kubitegura ariko ubu bwo ntabyo mfite mu mishinga kabisa.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe ndamukundacyane N°-yeindirindize
ntarebe icutiyumuko bwa yizeye
buravan arabeshya handirimbo yakoze yitwabindimo video yayo itajyira abanyamakuru bamubaza koharuwo yabayarayikorey yakunze akabyemera akavugako bimurimo ahari icyowaba uvuzeko ahari
Ntukiyemerewangu nabandinkawe bavugagagutyo ariko bikarangiratwumvise ngo barabarega inda nawerero irindekwiyemera nibamukundana bishyirehanze kereka nibuzikwarindaya naho nge ndebeyinyuma mbonyarimwizada,,cyakorangewe nkundirimboyaweyitwa dense
turakwemera papa ibikorwa byawe turabyemera.
mwagiye mubabarira abantu... ubu ntimuramenya caracteristic zabapede
mwarapedanye c wamujyahiri we!