Natty Dread ufite abana batandatu ngo nta gahunda afite yo guhagarika kubyara

Natty Dread, umurasta akaba n’umuhanzi wo mu Rwanda ahamya ko nta gahunda afite yo kurekeraho kubyara kuko ngo aramutse abikoze yaba yishe itegeko ry’Imana.

Natty Dread ahamya ko azabyara abana benshi
Natty Dread ahamya ko azabyara abana benshi

Uyu murasta w’imyaka 43 y’amavuko, ubundi witwa Raphael Mitali, avuga ko kuri ubu afite abana batandatu.

Mu gihe hari bamwe bakumva ko afite abana benshi, we ahamya ko abo amaze kubyara ari bake kuko ngo azabyara abandi benshi.

Agira ati “Ndacyari umugabo, nzabyara! Imana yaravuze ngo mugende (mubyare) mwuzuze isi! Abana ba Natty babe benshi."

Akomeza avuga ko abo bana be batandatu yababyaye ku bagore babiri barimo uwo batandukanye nuwo babana ubu.

Natty Dread avuga ko ibyo akora byose bijyanye na muzika abikuramo amafaranga yo gutunga umuryango we.

Akomeza avuga ko binamworohera kubaho no gutunga umuryango we kuko agerageza kubaho mu buzima bworoshye ntarushywe n’ibyisi.

Ati “Si ndi nk’abagore ngo ndajya muri Salon buri cyumweru. Nshobora no kumara imyaka itatu ntaguze umwenda. Mba mfite iya cyera mba naraguze nkayishyira ahongaho. Ariko ntabwo ngomba kugura akantu ngo ngure isaha, ngure iminyururu (yo mu ijosi), ntacyo bimbwiye ibintu nkibyo.”

Abata umwanya ku kwirimbisha abafata nk’Abababiloni

Akomeza avuga ko abahanzi cyangwa abandi bantu bata umwanya bagura imyenda n’ibindi bihenze ngo birimbishe abafata nk’Abababiloni.

Ati “Abababiloni ni ba bantu utanakwizera kenshi. Abantu bashobora kuguhinduka mu munota, umuntu ugusekera kandi akwanga.”

Natty Dread ahamya ko ashobora kumara imyaka itatu ataragura umwenda mushya
Natty Dread ahamya ko ashobora kumara imyaka itatu ataragura umwenda mushya

Akomeza avuga ko Abababiloni baba mu nzego zose kuburyo ngo no mu Barasta ubwabo babamo.

Ati “Wawundi babwira ngo tuguhaye akazi kata imisatsi (Dread), cyangwa umukobwa wamukunze akamubwira ngo kugira ngo ngukunde kata imisatsi, uwo nawe ni Babiloni.”

Ahamya ko “Dreads” ari ikintu gikomeye ku Barasta ku buryo ngo yanakwemera kubura akazi aho kugira ngo azikureho. Yongeraho ko ama-dreads afite ubu ayamaranye imyaka irenga 20.

Natty Dread ni umuhanzi wamamaye cyane mu Rwanda mu myaka yatambutse, ahimba indirimbo zitandukanye zo mu njyana ya “Reggae”, zigacurangwa ku maradio.

Ariko kuri ubu siko bikimeze kuburyo hari na bamwe bibaza aho asigaye aba kuko nta ndirimbo ze shya bacyumva.

Natty Dread ahamya ko hari agatsiko k’abantu kamurwanyaga

Avuga ko kuri ubu atagikorera mu Rwanda kuko ngo akorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo Ethiopia, Uganda na Jamaica kuko ngo yasanze mu Rwanda hari isoko rito.

Natty Dread ahamya ko hari agatsiko k'abantu kamurwanyije kagatuma indirimbo ze zidakinwa ku maradio
Natty Dread ahamya ko hari agatsiko k’abantu kamurwanyije kagatuma indirimbo ze zidakinwa ku maradio

Ahamya ko kandi ikindi cyatumye adakomeza gukorera mu Rwanda ari uko hadutse agatsiko k’abantu bamurwanya kagatuma indirimbo ze zidacurangwa ku maradio.

Akomeza avuga ko yaje kumenya abagize ako gatsiko barimo abahanzi n’abataribo. Ariko ngo we yarabihoreye abereka ko ntabyo azi ndetse anabasabira imbabazi ku Mana.

Agira ati “Harimo agatsiko k’abantu barwanya ibihangano byanjye ni cyo gituma utabyumva, utumva indirimbo zanjye ku maradio.”

Natty Dread avuga ko yavukiye muri Uganda. Yaje mu Rwanda mu mwaka wa 1996. Mbere yo kuza mu Rwanda ariko ngo yagiye mu bihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Kenya, Israel, America no mu Budage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ntamatega ya ba rastafarians uzi Natty yahuye na nesta marley that is Bob marley afite imyaka itanu niwe wanamwise Natty .
people amashyari nimabi imana niyo itanga umugisha rero ntihakagire ugerageza gufunga umugisha wundi bimubera umuvumo

ketia yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

@Christian nanjyr ibyo nabyibajije rwose! Gusa no kumureba byonyine urabona ko ashaje cyane kurenza imyaka avuga ko afite. Narinziko kwigabanyiriza imyaka ari iby’abakobwa gusa ahahahah

Hh yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

MY Rasta Man NATTY mi lyke yuh mi bredda nihe twakura yoh songs

jamaikan boy yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ko Natty Dread yivugira ko yabanye na Bob Marley! Bob akaba amaze imyaka 36 avuye kwisi. Ubwo natty yari afite imyaka 6. Ko mbonye afite 42.

Christian yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Esee Rasta Bob marley mwahuriye hee????wari ufite myaka ingahe?

bb yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Mubyukuri ngewe umva nati
Nina ntacyo bimubangamiyeho
Kubyara nibyiza
Impamvu hari beshi babyara
Abarenze abo badashobaye kubarera
Mushimiye ko atikoprika
Kumenya kujera biteteza imbere ababikora.

Mushinzimana Adrian yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Nat ndakwemera cyane nahokubyara nabyare imana niyirera wabyaranabake bakakunanira hatabaye Imana jaringeronyinshicyane kandabakizecyane sumo nafitebake

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka