Mukamabano Gloria yatangiye kubaka amahoro n’ubumuntu abinyujije mu ndirimbo

Benshi bamumenyereye mu itangazamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga amakuru ndetse anakora ibiganiro bifasha abantu gususuruka.

Mukamabano yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise "Nseka ku bwawe"
Mukamabano yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise "Nseka ku bwawe"

Hejuru y’ibyo akora nk’umwuga, Gloria Mukamabano yashyize hanze indirimbo nshya “Nseka ku bwawe” nyuma y’umyaka itatu ahagaritse umuziki ngo abanze amenye icyo ashaka guha abazamwumva n’abazamubona.

Uyu muhanzi kazi akaba n’umunyamakuru kazi wa Televiziyo y’u Rwanda avuga ko yafashe umwanya ngo abone umurongo nyawe azajya aririmbiramo bityo afashe abantu kwiyubaka mu bumuntu mu bworoherane n’amahoro.

Yagize ati “Nsanzwe ndi umuhanzikazi natangiye kuririmba kera gusa nari narabihagaritse ngo mbanze nihe umurongo, menye icyo nshaka guha abantu, menye ubutumwa nkwiye kujya mpa abumva indirimbo zanjye”.

Mukamabano asanzwe ari umunyamakuru wa RTV uvuga amakuru
Mukamabano asanzwe ari umunyamakuru wa RTV uvuga amakuru

Mukamabano akomeza avuga ko ubutumwa bwe n’umurongo yihaye ari uguhindura ubuzima abantu babamo.

Yagize ati “Umurongo wanjye nafashe ni uwo kuririmba indirimbo zubaka ubumuntu zifite icyo zihindura kuri sosiyete ubutumwa bwubaka amahoro”.

Indirimbo “Nseka ku bwawe” ngo yayikoze agamije guha abantu ubutumwa bushima Imana, akavuga ko ibyiza byose abantu babona babihabwa na yo bakaba bakwiye kuyishima.

Anavuga ko urukundo rwayo rutagaragarira mu kuyivuga no kuyisenga gusa, ahubwo rugaragazwa n’imbuto nziza abayivuga berera abandi.

Mukamabano Gloria avuga ko kuba umunyamakuru bimufasha kugaragaza ikimurimo, umuziki ukamufasha kuruhuka, ubwo bwuzuzanye bugatuma ahorana ibyishimo by’umurimo we.

Iyi ni indirimbo ya 3 uyu muhanzikazi w’umunyamakurukazi ashyize hanze gusa akavuga ko ari intangiriro itazasubira inyuma mu gutanga ubutumwa bwiza bwubaka sosiyete biciye mu bihangano bye.

Iyumvire Indirimbo "Nseka ku bwawe ya Gloria Mukamabano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ayayayayayaaaaa mbega ibintu bimbereye byiza Gloria we nagukundaga kumashusho ntaramenya ko uhimbaza Imana ?? nuko bimeze? urakoze mugore mwiza komereza aho Imana nabantu bagukunda turagushyigikiye. muburyo uzashaka bwose.turasenga ndetse nibindi wakenera byabindi bita ibifatika.turikumwe ariko zandirimbo zinkundo zindandagazi zitagira ubupfura ntuzazijyemo kwambara ubusa nkabasazi!!!! umwana wumunyarwandakazi agahena agahenura agapfanabi??? satanic songs

ropper yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

Gloria komerezaho nukuri kdi byose uzabishoborz nkunda ko wiyubaha ukubaha n’Imana

Alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka