Mukamabano Gloria yatangiye kubaka amahoro n’ubumuntu abinyujije mu ndirimbo

Benshi bamumenyereye mu itangazamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga amakuru ndetse anakora ibiganiro bifasha abantu gususuruka.

Mukamabano yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise "Nseka ku bwawe"
Mukamabano yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise "Nseka ku bwawe"

Hejuru y’ibyo akora nk’umwuga, Gloria Mukamabano yashyize hanze indirimbo nshya “Nseka ku bwawe” nyuma y’umyaka itatu ahagaritse umuziki ngo abanze amenye icyo ashaka guha abazamwumva n’abazamubona.

Uyu muhanzi kazi akaba n’umunyamakuru kazi wa Televiziyo y’u Rwanda avuga ko yafashe umwanya ngo abone umurongo nyawe azajya aririmbiramo bityo afashe abantu kwiyubaka mu bumuntu mu bworoherane n’amahoro.

Yagize ati “Nsanzwe ndi umuhanzikazi natangiye kuririmba kera gusa nari narabihagaritse ngo mbanze nihe umurongo, menye icyo nshaka guha abantu, menye ubutumwa nkwiye kujya mpa abumva indirimbo zanjye”.

Mukamabano asanzwe ari umunyamakuru wa RTV uvuga amakuru
Mukamabano asanzwe ari umunyamakuru wa RTV uvuga amakuru

Mukamabano akomeza avuga ko ubutumwa bwe n’umurongo yihaye ari uguhindura ubuzima abantu babamo.

Yagize ati “Umurongo wanjye nafashe ni uwo kuririmba indirimbo zubaka ubumuntu zifite icyo zihindura kuri sosiyete ubutumwa bwubaka amahoro”.

Indirimbo “Nseka ku bwawe” ngo yayikoze agamije guha abantu ubutumwa bushima Imana, akavuga ko ibyiza byose abantu babona babihabwa na yo bakaba bakwiye kuyishima.

Anavuga ko urukundo rwayo rutagaragarira mu kuyivuga no kuyisenga gusa, ahubwo rugaragazwa n’imbuto nziza abayivuga berera abandi.

Mukamabano Gloria avuga ko kuba umunyamakuru bimufasha kugaragaza ikimurimo, umuziki ukamufasha kuruhuka, ubwo bwuzuzanye bugatuma ahorana ibyishimo by’umurimo we.

Iyi ni indirimbo ya 3 uyu muhanzikazi w’umunyamakurukazi ashyize hanze gusa akavuga ko ari intangiriro itazasubira inyuma mu gutanga ubutumwa bwiza bwubaka sosiyete biciye mu bihangano bye.

Iyumvire Indirimbo "Nseka ku bwawe ya Gloria Mukamabano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Ni byiza kuririmbira imana.Nanjye nahoze ndi muli Korali.Ariko byaba byiza umuntu abanje kwiga neza Bible kugirango umenye ukuri kw’imana.Hali igihe umuntu byitwa ko aririmbira imana,ariko ibyo aririmba bikayibabaza kubera ko bidahuye na Bible.Urugero,kuririmba ngo "twaremewe kuzajya mu ijuru".Nyamara Bible yigisha ko abantu beza bazasigara hano ku isi.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Ndetse na YESU yigishaga ko abantu benshi beza bazaba mu isi izahinduka Paradizo (Matayo 5:5).Naho abantu bake bazajya mu ijuru,bazayobora isi izaba Paradizo (Ibyahishuwe 5:10).Kuririmba ibinyoma bidahuye nuko Bible ivuga,bibabaza imana.

Kamana yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ibyo uvuga ni ukuri. Nakundaga indirimbo ya Rehoboth yitwa ku musaraba. Hari aho bavuga ngo: "igihe Yesu yapfaga yageze i kuzimu anyaga ubutware umwami waho hanyuma azura intwari zo kwizera". Ariko nkoze ubushakashatsi muri Bibiliya nsanga igihe Yesu yapfaga satani atari ari i Kuzimu, mpita mbona ko dukwiriye kwitondera ibyo turirimba.

Abayihimbye n’abayikunda ni ukubera injyana gusa cg kudasobanukirwa. Kuko Yesu yapfuye mu wa 33, igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga uko satani yirukanwe mu ijuru cyanditswe mu wa 96 kandi cyavugaga ko ari ibintu byari bigiye kuba atari ibyari byarabaye (Ibyah.1:1). Kandi icyo gitabo kivuga ko satani yari kujugunywa ku isi, si i kuzimu (Ibyah.12:9,12).

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 1-06-2018  →  Musubize

wow!!! birantunguye ariko courage kbsa

Aline yanditse ku itariki ya: 19-05-2018  →  Musubize

Manaweeee ndagukunda muburyo bwikirenga nukuri iyo wavuze amakuru kri rtv biranshimisha byukuri knd umutima wae urabigaragaza ko uri umunyamahoro iyo uvuga cyane cyane.
uzategure igitaramo tugutere inkunga nukuri.
ndagukunda ndagukunda cyane cyane.

albert yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

belle chanson, nukuri komereza aho imana ikomeze igushoboze. Ufite ijwi ryiza shahu.

cd yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

wowe ndakwemera Gloria, namakuru uyavuga neza

titi yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Ni uko ni uko Gloria, iyi ndirimbo iranyuze! Ariko burya koko uwo umuntu azaba we amutegura kare! Ndakwibuka muri 2006 wiga muri Ecole sainte Bernadette de Kamonyi, uri umuhanga kandi uri n’intangarugero muri byose. Imana igukomereze impano kandi iguhe umugisha usendereye!

Muvunyi Innocent yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

courage Gloria urashoboye pe muri byose Imana ikomeze ikube hafi

Diane yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

NIBYIZA CYANE NSANZWE MUKUNDA NONE NDUSHIJEHO KBSA
IMANA IGUHE INGANZO COURAGE

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Wahhhhhhhh Gloria,Que Dieu soutienne tes efforts dans ce ministere purement evangelique. Je me rerejouis encore une fois de toi.

Courage. Dieu veut encore une fois pour toi ouvrir ses portes de benedictions.

Tout genre de soutien ,je prends un engagement dis-je Gloria.

Pastor Pascal Habimana Mwene Nyilindekwe yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Imana ikomeze kukugenda imbere

Keza yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize

Gloria courage kbs ndagukunda

Keza yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize

mwatubeshye Indirimbo ntayiriho

fred yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka