Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.

Miss Jojo yasezeranye imbere y'amategeko nyuma yo gutandukana n'uwari umukunzi we Saleh
Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Saleh

Miss Jojo ubusanzwe witwa Uwineza Josiane yasezeranye n’umusore bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga. Basezeraniye mu mujyi wa Kigali.

Miss Jojo asezeranye n’uwo musore nyuma yo gutandukana na Munyampundu Saleh, byavugwaga ko bazabana kuko yari yaranahinduye idini akaba Umusilamukazi.

Bombi batandukanye muri 2011 ariko ntihatangazwa icyatumye batandukana.

Miss JoJo wavutse mu mwaka wa 1983, yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2006, ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake zirimo ‘Mbwira’, ‘Ndi nde’ "Beretirida" n’izindi.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Miss Jojo yabaye Umusilamu ndetse ahita ahindura amazina yitwa Iman Uwineza.

Mu mwaka wakurikiyeho yahawe igihembo nk’umuhanzi mwiza w’umunyarwandakazi mu bihembo bya Pearl of Africa mu marushanwa yabereye mu gihungu cya Uganda.

Miss Jojo ari kumwe n'uwo yihebeye
Miss Jojo ari kumwe n’uwo yihebeye

Muri 2012 yatangaje ko abaye ahagaritse muzika by’agateganyo kuko hari ibikorwa yari agiyemo by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam, byamusabaga kutabivanga no gukora muzika.

Nyuma y’imyaka ibiri, muri 2014 nibwo yongeye kugaragara mu ruhando rwa muzika ubwo yaririmbaga indirimbo ’’Ibishyimbo’’ afatanije n’abahanzi barimo Riderman, Urban Boys, na Tom Close.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

wari uberewe cyane rwose kandi wafashe umwanzuro wa kigabo Imana izaguhe umugisha

alias yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Na’am Allah abongerere kbx kd bashiki bacu bamufatireho urigero kk ni urugero rwiza njye biranshimishije nah Arias we ntigo bimukwiye nk’umuntu mukuru

RAMA Alpha Romeo yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Mwiriwe basomyi bino nkuru! Area ko nk’umuntu witwa ALias mwandebera comments aba yanditse koko ese mwagiye mumenya ko imbuga nkizi zisomwa na benshi, wa nanenga ntu nenge uharabika abantu. Abahanga multi ICT bajye badufasha gushakisha mwene bariya kuko ntibubaka barasenya. Basise iyo ubibika mu mutima wawe. Ubwo wowe harya Uri urwererane daaa???? IMANI Imana Izabahe imigisha myinshi mu rugo rwanyu.ruzabe urwamahoro, urugendwa, rugira imbyaro. Ibindi tubiharire Nyagasani.

MAZINA yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

baaarakallahu lakumaaa wabaaaraka alayikumaaa wajamaabayinakumaaa filkhayiri

jesus yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

ewana yari ya ratara ye nanabi yaramaze kuba umukecuru peeee!

alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Very Nive Imana ihe umugisha no kugira urugo rihire ndamukunda cyane nari narababajwe n’uko uwamukunze mbere yamutengushye kandi ubu ndabona yabonye umugabo mwiza cyane God bless your familly

izina yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Jojo Cong’s, Imana ikube hafi wowe nuwo ukunda. muzabyare hungu na kobwa. nibyishimo bizahore birangwa mu rugo rwanyu.

Jado yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

YARI YAYOBYE PEE PEE!

GET LOVE yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Imana izaguhe urugo rwiza

alias yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka