Miliyoni 24RWf si nyinshi ahandi zikoreshwa muri video imwe – Dream Boys

Abagize itsinda ry’abaririmbyi rya "Dream Boys" batangaza ko nyuma yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar 2017 bari mu bikorwa bitandukanye byo kwagura umuziki wabo.

Dream Boys ihamya ko miliyoni 24RWf begukanye muri PGGSS7 atari nyinshi nkuko bamwe babitekereza
Dream Boys ihamya ko miliyoni 24RWf begukanye muri PGGSS7 atari nyinshi nkuko bamwe babitekereza

Platini, umwe mu bagize Dream Boys avuga Miliyoni 24RWf bahembwe muri PGGSS7 zizabafasha gukomeza muzika bakora.

Agira ati “Gahunda dufite ni iyo gukomeza imfuruka z’umuziki wacu. Abantu bitegure ko tugiye gukora ibihangano byiza bifite n’ubushobozi burenze ubw’ibyo twari dufite mu minsi yatambutse."

Akomeza avuga ko nta mushinga udasanzwe bafite. Ariko ngo muri uko kongera imbaraga z’umuziki wabo hazabamo no gukorera hanze y’igihugu no gukorana n’abahanzi bakomeye hirya hino ku isi.

Platini avuga kandi ko, ziriya Miliyoni bahembwe atari nyinshi nk’uko hari bamwe babitekereza.

Ati "Ariya mafaranga twabonye buriya ntugire ngo ni na menshi y’ikirenga, abandi hanze bayakoresha video imwe. Ariko twebwe tuzagerageza tuyakoreshe ibiri mu bushobozi bwayo ariko tuzabikora kandi byiza abantu bazishimira.”

Akomeza avuga ko nubwo bakoze cyane mu irushanwa rya PGGSS7, nta kiruhuko bigeze bajyamo kandi ngo nta n’icyo bateganya nyuma yo kwegukana iryo rushanwa.

Dream Boys ivuga ko miliyoni 24RWf begukanye zizabafasha mu kwagura muzika yabo
Dream Boys ivuga ko miliyoni 24RWf begukanye zizabafasha mu kwagura muzika yabo

Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boys batangaza ko batangiye guhatanira irushanwa rya PGGSS bafite imyaka 21 y’amavuko ariko baryegukana bafite imyaka 28.

Aha niho Platini ahera abwira abahanzi bakizamuka kudacika intege mu byo bakora byose.

Ati “Ntabwo ari intambara iba yoroshye. Mu muziki iyo ucitse intege biba birangiye. Twumvaga ku ikubitiro ko ari twe turi buyitware kandi koko twazaga muri bane ba mbere n’ubwo ari twe twari abana.

No mu zindi zakurikiyeho ntitwigeze tuza mu myanya y’inyuma, twahoraga mu bahabwa amahirwe ariko bikarangira tutayibonye ariko igihe cyarageze turayibona. Na bo rero bareke gucika intege bakomeze bakore."

Dream Boys igizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC. Yegukanye irushanwa rya PGGSS7 isanga iya Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Butera Knowless, na Urban Boys.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muteganya Gukorana Nande Music Wo Hanze

Muhawenayo yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka