Menya Marchal wiyemeje kuririmba amenyekanisha umuco wo ku Nkombo

Marchal Ujeku uvuka ku kirwa cya Nkombo yahisemo kuririmba mu rurimi rwaho kugira ngo n’abahavuka bahihakana babone ko ari ahantu nk’ahandi.

Marchal Ujeku yiyemeje kuririmba amenyekanisha umuco w'abatuye ikirwa cya Nkombo avukaho (Photo Internet)
Marchal Ujeku yiyemeje kuririmba amenyekanisha umuco w’abatuye ikirwa cya Nkombo avukaho (Photo Internet)

Uyu muhanzi ufite imyaka 25 y’amavuko, kuri ubu akorera ibijyanye n’ubuhanzi bwe mu Mujyi wa Kigali. Ubuhanzi nyirizina, yabwinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Azwi mu ndirimbo nka “Musisemisemi” na “Bombole Bombole” ziganjemo ururimi rw’Amahavu, ruvugwa n’abavuka ku nkombo. Zombi ziri mu njyana yise Saama Style, injyana gakondo y’abatuye ku Nkombo.

Nubwo urwo rurimi aririmbamo rwumvwa gusa n’abatuye ku Nkombo, avuga ko yahisemo kurukoresha mu bihangano bye agamije kuzana umwihariko mu buhanzi no gutuma abahavuka babona ko kuhavuka nta kibi kirimo.

Agira ati “Nta mpungenge numvaga mfite, kubera ko hari abantu benshi bavuka muri icyo kirwa, bamwe batanamera ko bahavuka ahari kubera ibyerekeranye n’amateka, cyangwa kubera ibyerekeranye n’ubushobozi buke abaho bafite.

Ariko njyewe rero mu kururirimba numvaga nta soni bintera kuko arirwo rwangize uwo ndiwe, nicyo kirwa cyankujije nkaba uwo ndiwe.

Ahubwo numvaga ntewe ishema cyane no kuba mpaturuka kugira ngo noneho n’abahihakana bavuga ko batahavuka wenda babone ko ari nta mpamvu. Babone ko ari nk’uko Umunyarwanda wese yavuka mu murenge cyangwa mu kagari runaka.”

Akomeza avuga ko urwo ruririmo rw’Amahavu arukoresha mu bihangano bye agamije kurumenyekanisha kuko hari abataruzi.
Agira ati “Nahisemo rero kuba naruririmba kugira ngo Abanyarwanda benshi batari baruzi barumenye kuko n’Abanyarwanda benshi bararukunda ariko ikibazo kikaba uburyo bwo kurumenya.

Nashatse kuririmba urwo rurimi ndetse nkamenyekanisha n’ikirwa mvukamo kuko n’ubwo hari abantu bahazi hari benshi batahazi kandi bashaka kuhamenya no kuhasura batabona uburyo bwo kuhagera ibyo byose rero nabikoze mbinyujije muri muzika.”

Yatangiye iby’ubuhanzi ryari?

Marchal Ujeku avuga ko yatangiye iby’ubuhanzi akiri umwana yiga mu mashuri abanza. Yaririmbaga indirimbo zo kurwanya ibyorezo, mu marushanwa anyuranye harimo nk’iryitwaga “Umwana w’umunyafurika.”

Marchal Ujeku avuga ko yiyemeje kuririmba mu rurimo rw'abatuye ku Nkombo mu rwego rwo kuharatira abatahazi (Photo Internet)
Marchal Ujeku avuga ko yiyemeje kuririmba mu rurimo rw’abatuye ku Nkombo mu rwego rwo kuharatira abatahazi (Photo Internet)

Yakomereje mu itorero ry’ababyinnyi n’abaririmbyi ryo ku Nkombo yitwa “Abasamyi”, aba ariho akurira.

Akomeza avuga ko yavuye ku Kirwa cya Nkombo, agiye kwiga amashuri yisumbuye. yahise ajya mu itsinda ry’abaririmbyi “Amis des Jeunes” ry’icyahoze ari Cyangugu.

Yavuye muri iryo tsinda kubera amasomo no kwitegura ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Yasubiye mu by’ubihanzi arangije Kaminuza. Yize muri Kaminuza ya Mount Kenya, ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business). Yize kandi no muri Makerere University muri Uganda, ibijyanye n’ubwubatsi.

Marchal Ujeku kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise “Africa” ihamagarira abanyafurika kunga ubumwe.

Iyi ndirimbo yayikoranye n’amahanzi nka Natty Dread na Pass Lee ukomoka muri Tanzaniya. Abo bahanzi ngo yabahisemo mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa bwe mu rurimi rw’icyongereza no mu Giswahili, zumvwa n’abatari bacye muri Afurika.

Indirimbo “Africa” yakorewe mu nzu itunganya umuziki yitwa “Culture Empire” ikozwe na Producer Mastola.

Uyu muririmbyi ahamya ko mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, yahuye n’ingorane zitandukanye zirimo ubushobozi bucye. Ahamya ko serivizi zitandukanye zirimo kujya muri studio gukoresha indirimbo, zamusabaga amafaranga yaba ntayo afite ako kanya indirimbo ye igatinda gusuhoka.

Marchal Ujeku ahamya ko hari bamwe mu bavuka ku Nkombo bahisha ko bahavuka (Photo Internet)
Marchal Ujeku ahamya ko hari bamwe mu bavuka ku Nkombo bahisha ko bahavuka (Photo Internet)

Ikirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu. Abajya kuri icyo kirwa, bambukira ku cyambu kiri ahitwa “Mubudike”.

Kuva kuri icyo cyambu kugera ku kirwa cya Nkombo hari urugendo rw’iminota ibarirwa muri 40, ukoresheje ubwato bwa moteri.

Ikirwa cya Nkombo kandi, ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rusizi. Ugizwe n’utugari dutanu, ukaba utuwe n’abaturage 17994.

Ikirwa cya Nkombo ukirebye uri mu kiyaga cya Kivu
Ikirwa cya Nkombo ukirebye uri mu kiyaga cya Kivu

Indirimbo BOMBOLE BOMBOLE ya Marchal Ujeku aririmba mu rurimi rwo ku Nkombo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hari ukuntu afungura page youtube igahita ikina kandi rimwe umuntu aba afite mbs nkeya ntibikabe automatic.let one play youtube at will.

Mushambo Robert yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka