Meddy yeruye ko ari gutereta umukobwa uba muri Amerika

Meddy, umuririmbyi wo mu Rwanda ariko uba muri Amerika (USA) yatangaje ko atari yajya mu rukundo ko ariko ari gutereta umukobwa wo muri Amerika yirinze gutangaza izina rye.

Meddy mu kiganiro kuri KT Radio
Meddy mu kiganiro kuri KT Radio

Yabitangaje ubwo yitabiraga ikiganiro kuri Radio ya Kigali Today, KT Radio mu kiganiro cyayo cyitwa "Evening Crooze Show" kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.

Umunyamakuru wa KT Radio yamubajije niba ari mu rukundo nkuko bikunze guhwihwiswa n’abatari bake maze Meddy asubiza ko akiri gutereta.

Agira ati "Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika! Si umunyarwanda!"

Akomeza avuga ko uwo mukobwa ari gutereza yamukundiye ko ari umuntu ucisha make cyane.

Agira ati "Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make."

Meddy ahamya ko ari gutereza umukobwa utari umunyarwanda
Meddy ahamya ko ari gutereza umukobwa utari umunyarwanda

Meddy akomeza avuga ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi yari amaze aba muri Amerika.

Agahamya ko yasanze u Rwanda rwarahindutse cyane kuburyo ngo iminsi itanu ishize ari mu Rwanda "akireba ibintu bishya yahasanze".

Akomeza avuga ko mu myaka yose amaze muri Amerika abona umuziki wo mu Rwanda warateye imbere kuko ngo hari abahanzi bafite impano.

Agira ati "Bageze ku rwego rwiza rushimishije, nko mu gihe gitoya u Rwanda ruzaba rugeze ahantu hanini mu muziki."

Avuga ko ariko kugira ngo abahanzi bo mu Rwannda barusheho gutera imbere bagomba kugirisha ibihanga byabo ku bafana babo. Abafana babo n’Abanyarwanda muri rusange nabo bakabigura mu rwego rwo kuzamura muzika nyarwanda.

Meddy ahamya ko nyuma y'imyaka irindwi aba muri Amerika yasanze u Rwanda rwarahindutse
Meddy ahamya ko nyuma y’imyaka irindwi aba muri Amerika yasanze u Rwanda rwarahindutse

Uyu muririmbyi yakomeje avuga ko kandi aho aba muri Amerika, indirimbo ze azamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Instagram, Facebook na Twitter.

Akomeza ahamya ko ibitaramo byose akorera muri Amerika no mu Burayi abikora yifashishije izo mbuga nkoranyambaga, abafana be bakaza muri ibyo bitaramo babibonye kuri zo mbuga nta handi babibonye nko ku maradio cyangwa ku ma Televiziyo.

Abantu batandukanye babonye Meddy agarutse mu Rwanda bibajije impamvu uruhu rwe rutahindutse nkuko bigenda ku bandi baba mu bihugu by ’Amerika n’Uburayi.

Uyu muririmbyi yasubije agira ati "Jye sinjya mpinduka cyane mu by’ukuri. Nisiga kwa kundi. Ubundi wenda ibiryo nibyo byahindutseho gato. Nagerageje gukomeza kuba uwo ndiwe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

welcome back Meddy i have much happy becouse i see you come in Rwanda Enjoy

Lucky Alayo yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Welcome bro we love u so much !!

Esther yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

meddy we are happy to see u again in Rwanda welcome back our brother.

umwali sylivia yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Wlcm back Meddy ndishimye Cyane kuba ugarutse mu rwatubyaye nubwo ntazaboneka mu gitaramo cyanyu ariko ndagufana Cyane

Fidele Muhayimana yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka