Kwemeza Abanyaburayi ni ukubaririmbira muri gakondo – umuhanzi Ngarukiye

Umuhanzi wo mu Rwanda, Ngarukiye Daniel atangaza ko Abanyaburayi baha agaciro umuhanzi w’Umunyafurika iyo yerekana gakondo mu bihangano bye.

Umuhanzi ngarukiye avuga ko iturufu yo kwemeza Abanyaburayi ari ukubaririmbira muri gakondo
Umuhanzi ngarukiye avuga ko iturufu yo kwemeza Abanyaburayi ari ukubaririmbira muri gakondo

Uyu muhanzi uzwi kuririmba mu njyana gakondo, akoresheje inanga, atangaza ko ibi mu gihe amaze umwaka urenga aba ku mugabane w’Uburayi, mu Bufaransa

Ngarukiye avuga ko nk’umuhanzi wo muri Afurika by’umwigariko wo mu Rwanda, gukorera ibijyanye na muzika mu Burayi bitoroshye. Ariko ngo iturufu ya mbere yo kubemeza ni ugukora umuziki wa gakondo.

Agira ati “Umuziki w’aha rero (i Burayi) haba hari abantu b’abahanga benshi kugira ngo ugere ku rwego rwo hejuru ni uko uba ufite umuziki mwiza utandukanye n’uw’abandi.

Ukoze nk’ibyabo ukabigana bakurusha, kimwe nk’uko nabo bakwiganye bagakora nk’iby’iwacu twabarusha. Mbese hano ukora umuziki uri Gakondo niho baguha agaciro kuko uba uri kubaha umuziki badasanzwe bumva.”

Akomeza avuga ko ibyo binatuma iyo umuhanzi yateguye igitaramo cyitabirwa kuko abakitabira baba bazi ko agiye kubacurangira umuziki badasanzwe bumva cyangwa babona.

Ati “Kubijyanye n’ibitaramo hano biraboneka icya mbere ni uko uba ukora ibintu byiza. Baba Abanyarwanda bahaba barabyitabira ndetse na ba kavukire b’aha upfa kubyamamaza bakabimenya.”

Kwamamaza ibitaramo n’ibindi bikorwa byabo ngo bifashisha ibitangazamakuru byo mu Rwanda ariko ngo hari n’igihe bifashisha n’iby’i Burayi.

Ikigoye cyane ngo ni ugukoresha indirimbo mu nzu zaho zitunganya umuziki kuko bihenda cyane.

Ngarukiye avuga ko indirimbo y’amajwi gusa kuyikora bisaba wishyura Amayero 600 ( arenga ibihumbi 500RWf) naho indirimbo y’amashusho kuyikorwa hishyurwa amayero 1000 (abarirwa mu bihumbi 864RWf).

Umuhanzi Ngarukiye avuga ko ateganya kugaruka mu Rwanda kumurika umuzingo w'indirimbo ze
Umuhanzi Ngarukiye avuga ko ateganya kugaruka mu Rwanda kumurika umuzingo w’indirimbo ze

Akomeza avuga ko ahitamo kuva mu Bufaransa, akajya gukorera mu nzu zitunganya umuziki z’Abanyarwanda baba mu Bubiligi. Ni naho yakoreye indirimbo “Iwabo w’Imanzi” aherutse gushyira hanze.

Agira ati “Akenshi niko mbigenza kuko haba ‘umuproducer’ nkunda uzi gukora neza injyana Gakondo.”

Daniel Ngarukiye avuga ko kandi azagaruka mu Rwanda mbere yuko uyu mwaka wa 2017 urangira mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi be anabamurikira umuzingo w’indirimbo uzaba iriho zimwe mu ndirimbo yakoreye mu Rwanda atarajya kuba i Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka