Kutitabira umuganda w’abahanzi ngo ni igihombo mu bindi (Amafoto)

Bamwe mu bahanzi batabashije kwitabira umuganda udasanzwe w’abahanzi wabereye i Nyanza, batangaza ko kuba batarawitabiriye bahombye byinshi.

Abahanzi batandukanye bari kubumba amatafari bifashishije ifomo
Abahanzi batandukanye bari kubumba amatafari bifashishije ifomo

Tariki ya 26 Ukwakira 2016 nibwo abahanzi batandukanye bagera ku 162 bakoreye umuganda mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Uwo muganda wari ugamije kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, gusura urwibutso rwa Jenoside no kuganiriza abatuye uwo murenge ibijyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ubumwe n’ubwiyunge.

Riderman umwe mubateruraga icyondo bahereza ababumbaga amatafari
Riderman umwe mubateruraga icyondo bahereza ababumbaga amatafari

Umuraperi Jay Polly avuga ko kuba ataritabiriye umuganda yahombye kuko atabashije gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Ikindi kandi ngo usibye kuba yari gusaba n’abandi, yari kuba ari n’amahirwe yo guhura n’abafana be b’i Nyanza.

“Kiriya gikorwa ni cyiza kabisa kubabashije kucyitabira, nanjye nari nifuje kuba nakwitabira ariko bazagikomeze n’ubutaha natwe tuzaba duhari.”

Akomeza avuga ko kuba ataragiyeyeo byatewe n’impamvu yari afite zijyanye n’akazi.

Senderi na Danny Vumbi mubabumbaga amatafari
Senderi na Danny Vumbi mubabumbaga amatafari

Young Grace we ngo yari yaramaze gufata gahunda yo kwitabira uwo muganda ariko ngo uburwayi ntibwamwemereye. Ahamya ko hari ibyo yahombye.

Agira ati “Narahombye kuba ntaratanze umusanzu nka Young Grace muri icyo gikorwa, mpomba no kuba hari abafana banjye bari banyiteguye batambonye.”

Ciney nyuma yo gukora umuganda, yarimo yerekana aho bamusize icyondo
Ciney nyuma yo gukora umuganda, yarimo yerekana aho bamusize icyondo

Oda Paccy ntiyabashije kwitabira umuganda w’abahanzi kuko yari arwaje umwana we. Ahamya ko ariko yahombye cyane kuba atarabashije gutanga umusanzu we nk’umunyarwanda. Ariko ngo niwongera kuba azawitabira.

Mu bahanzi b’abaririmbyi bakorera muri Kina Music nta n’umwe wabashije kwitabira umuhanda w’abahanzi.

Umujyanama wabo, Ishimwe Clement avuga ko batabonetse kubera gahunda z’akazi bari barimo ariko ngo ubugaha bazitabira.

Bruce Melody yari ari mu bari bari kuvoma
Bruce Melody yari ari mu bari bari kuvoma

Abahanzi bitabiriye uwo muganda bagaragaje ko babyishimiye banatanga icyifuzo ko bishobotse wajya uba buri kwezi.

Intore Tuyisenge uhagarariye, urugaga rw’abahanzi mu Rwanda yemeje ko icyifuzo cy’aba bahanzi kizashyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Ni gahunda twatangiye, twagiraga ngo turebe ubwitabire n’uko abahanzi babyakira ariko ni gahunda izakomeza.”

Abaturage bari baje kwirebera abahanzi, aha bari barimo kubaganiriza nyuma y'umuganda
Abaturage bari baje kwirebera abahanzi, aha bari barimo kubaganiriza nyuma y’umuganda

Bamwe mu bahanzi b’abaririmbyi bitabiriye uwo muganda harimo Riderman, Senderi, Tonzi, Bruce Melody, Ama-G The Black, Active, Safi (Urban Boys), Theo Bosebabireba, Umutare Gaby, Mico The Best n’abandi.

Intore Tuyisenge aganiriza abaturage
Intore Tuyisenge aganiriza abaturage
Tonzi n'abandi bahanzi bagenzi be bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside
Tonzi n’abandi bahanzi bagenzi be bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nibyo kabisa ni bakomereze aho

shukuru Bernard yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

nukuri ibi bintu ni byiza kuko byatuma baturage twese dukunda umuganda nkuko bisanzwe ko abahanzi aba ari abantu baba bapinze ibikorwa bya leta

shukuru Bernard yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

yewe turabashimye kandi nabandi bose barebereho mubyiciro byose bitandukanye umuganda bivuga kandi bisobanura kwiyubakira icyatubyaye

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

yewe turabashimye kandi nabandi bose barebereho mubyiciro byose bitandukanye umuganda bivuga kandi bisobanura kwiyubakira icyatubyaye

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Murakabyara fire igikorwa hihesha iishema nguwovumutu govurambye mwabanyarwanda MWe mwungutse amazina yanyu nagaciro kibyi mwakoze bizaguma mumitwa yacu ngikyo igikorwa bandebereho kiturange twese imana I ampere umugisha

Haji karenera yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Kuki abo bastars baza kubaka bambaye imyenda ihabanye n’imirimooooooo?

cyuma yahaya yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka