Knowless mu bahatanira igihembo “NEA” muri Nijeriya

Butera Knowless ari mubyishimo byo kwaguka kwa muzika kuko ari we muhanzi nyarwanda rukumbi ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri Nijeriya.

Knowless Butare mu marushanwa n'ibihangange muri muzika muri Afurika.
Knowless Butare mu marushanwa n’ibihangange muri muzika muri Afurika.

Butera Knowless amaze igihe akora ibikorwa binyuranye byo kwagura muzika ye aho agenda akorana n’abahanzi banyuranye bo hanze y’u Rwanda, agakorera amashusho y’indirimbo ze nyinshi hanze y’u Rwanda.

Agenda kandi ashyira ingufu mu gukora indirimbo mu ndimi z’amahanga cyane cyane igiswahili; none birimo kugenda bimuhesha amahirwe yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri Nijeriya mu kiswe “Nigerian Entertainment Awards” (NEA); ibihembo ngarukamwaka bigiye gutangwa ku nshuro ya 11.

Ni irushanwa rigaragaramo ibyamamare muri muzika muri Afurika nka Flavour, Iyanya, Wizkid ari na bo bayoboye kubera imyanya myinshi bahatanira.

Mu kiganiro twagiranye na Knowless yagize ati “Byanshimishije cyane, ni intambwe ishimishije cyane kandi ni n’igikorwa kinini nakwiye kwishimira, byanejeje muri rusange.”

Ibihembo by’iri rushanwa bizatangirwa i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 4 Nzeli 2016.

Knowless Butera agaragara mu cyiciro cy’abahanzikazi b’Abanyafurika ariko badakomoka muri Nigeria bigaragaje kurusha abandi uyu mwaka akaba ahanganye na Vannessa Mdee wo muri Tanzaniya, Efya wa Ghana, Lira wo muri Afurika y’Epfo, MZ Vee wo muri Ghana, Sheebah Ndiwanjawulo wo muri Uganda, Adiouza wo muri Sudani na Victoria Kimani wo muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Butera Imana izamube hafi imushyigikire rwose ahagararire u Rwanda uko bikwiye. Amahirwe masa kuri we

Kajette yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

BONNE CHANCE KDI TURI INYUMA YAWE

MUSONI NANA yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

oh! nibyiza cyane Knowless nakomeze atere imbere kandi umuco nyaRwanda nakomeze awusigasire tumurinyuma ahubwo nimudufashe mutwereke inzira y’uko twamushyigikira kuko mubari bahesha ishema uRwanda.

HAKIZIMANA Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Butera we komeza utere imbere mwana wacu kandi uteze imbere umuco nya rwanda witandukanye na zanyakatsi zirirwa ziyandaritse ngo zirashaka kumenyekana

kay yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Sha ndabona Aliwe uzagitwala.

Hakuzimana Ahfonse yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Nukuri Birakwiye Kuba Nkabanyarwanda Tugira Umuhanzi Wishimiwe Bigezaha Nimba Hari Cyakorwa Muzabitugezeho Natwe Tumushyigikire Akomeze Azamuke Mumuziki We Aheshe Ishema Abanyarwanda Nabandi Bakizamuka Bazamwigireho Murakoze.

Elias Nyabyenda yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

ndishimye cyane kd nabanyarwanda twese ndabizi neza ntawo bitashimisha kuko nagaciro gakomeye cyane ari kuduhesha anerekana ko m’urwanda Hari Uburinganire,byumwihariko Nk’intwarane Mwese Tugomba Guserebura Kuko Twahisemo Neza Duhitamo Uzaduhesha Agaciro.Ndangije Nifuriza Knowless Gucyura ICyo Gihembo Murwanda Murwagasabo.

niyobuhungiro jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka