Kitoko yasubiye mu Bwongereza yizeza abafana be kutazongera gutindayo

Nyuma y’iminsi igera kuri 48 umuririmbyi Kitoko yari amaze mu Rwanda, yongeye gusubira i Burayi mu Bwongereza aho avuga ko hamaze kuba nko mu rugo.

Kitoko nyuma y'iminsi 48 yari amaze mu Rwanda yasubiye mu Bwongereza
Kitoko nyuma y’iminsi 48 yari amaze mu Rwanda yasubiye mu Bwongereza

Kitoko asubiye mu Bwongereza nyuma yo gukora ibikorwa byari byamuzanye mu Rwanda birimo kwamamaza Perezida Paul Kagame, wari umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi no kuririmba mu gitaramo cy’intsinzi.

Yirinze gutangaza igihe azagarukira mu Rwanda, ariko yavuze ko bitazageza ku myaka ine nk’iyari ishize atahakandagira.

Mu cyumweru gisoza ukwezi kwa Kanama 2017, Kitoko yasezeye inshuti ze, asangira na bamwe mu nkoramutima ze n’abamufasha mu kazi gasanzwe ka muzika. Yasuye umuryango we uri i Nyanza, anasezera abari bamutumiye ubwo yazaga mu Rwanda.

Muri icyo cyumweru ni nabwo yashyizwe ku murongo ibijyanye n’indirimbo zitandukanye yari amaze iminsi akorera mu Rwanda harimo n’izahita ijya hanze yakoranye na Urban Boyz.

Kitoko ubwo yari ari mu Rwanda yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi. Aha we na Senderi bari barimo kuririmbira mu Karere ka Ngororero
Kitoko ubwo yari ari mu Rwanda yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi. Aha we na Senderi bari barimo kuririmbira mu Karere ka Ngororero

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, yavuze ko avuye mu Rwanda afite umunaniro mwinshi kubera ko yakoraga ijoro n’amanywa kugira ngo arangize indirimbo zizajya hanze ubwo azaba asubiye ku masomo.

Agira ati “Nagombaga gukora imiziki myinshi aho mu Rwanda, kugira ngo bitazangora ubwo nzaba nsubiye ku masomo.

Nta kuryama nakoraga amasaha menshi kandi nari nkeneye no gusura umuryango ariko ubwo ngeze hano ndaruhukaho gato mbone gusubira mu masomo.”

Nyuma yo kugera mu Bwongereza, Kitoko yashimiye abafana be bamweretse urukundo ubwo yageraga mu Rwanda nyuma y’imyaka ine atarukandagiramo.

Anashimira abanyamakuru bamufashaga kumenyekanisha ibihangano bye kandi adahari, anashimira Abanyarwanda bose bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukuru w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka