Jay Polly yataramiye abanya-Gishamvu ataha batabishaka (Amafoto)

Abaturage batandukanye bo Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye banejejwe no kubona umuhanzi Jay Polly amaso ku maso ubwo yajyagayo kubataramira.

Jay Polly ubwo yari ari ku rubyiniro bamusanzeyo barabyinana
Jay Polly ubwo yari ari ku rubyiniro bamusanzeyo barabyinana

Umuhanzi Jay Polly yataramiye abanya-Gishamvu ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa n’umugore wo mu cyaro wabaye ku itariki ya 11 Ukwakira 2017. Yari ari kumwe kandi n’abakinnyi b’amakinamico na filime.

Ubwo uwo muhanzi yajyaga ku rubyiniro, abato n’abakuru barahagurutse barabyina maze nawe abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze.

Hari ababyinaga cyane bigaragara ko basanzwe babimenyereye, abandi bakanyeganyeza ibice by’umubiri abandi bagakoma amashyi. Hari n’abari bahagaze ahirengeye bareba ababyina, ariko ubona nabo bizihiwe.

Umubyeyi umwe wari uhagatiye umwana w’imyaka nk’ibiri, agerageza kujyana na Jay Polly mu ndirimbo ze, ari na ko azunguza umutwe, avuga ko ari ubwa mbere abonye uwo muhanzi.

Agira ati “Mu mateka yanjye ni ubwa mbere mbonye umuhanzi. Najyaga mbumva kuri radio ariko ntarabona n’umwe n’amaso yanjye. Abatuzaniye uyu muhanzi rwose ndabashimye. Baduhaye agaciro twe abagore bo mu cyaro.”

Abaturage barirekuye barabyina
Abaturage barirekuye barabyina

Clémentine Mukansanga, ahagaze aho yitegereza ababyina, we yihera ijisho nawe ati “Ubundi mu giturage twibera mu bana, tugahinga. Ibi ni bishya kuri twebwe.”

Yunzemo ati “Na Guverineri wacu yazanye n’abahanzi kwifatanya natwe abagore bo mu cyaro. Yanishimanye natwe na we arabyina. Twabonye ko umugore wo mu cyaro afite agaciro. Baduhaye agaciro pe.”

Kuri uwo munsi kandi bamwe mu bakinnyi b’ikinamico na filime bakunzwe mu Rwanda bakiniye abo baturage ikinamico ijyanye n’umwo munsi.

Muri abo bakinnyi harimo Kankwanzi, Uwamahoro Antoinette uzwi nk’Intare y’ingore, Kibonke na Kigufuri.

Umukecuru witwa Immaculée Dusabimana yanejejwe no kubona abo bakinnyi b’ikinamico maze agira ati “Kubona twabonye Kankwanzi, twamwumvaga kuri radio, biradushimishije. Abayobozi babatuzaniye ndabashimiye cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

jay polly ndamukunda azadusure ahobita igahombo imageragere

muhorakeyemuhorakeye olive yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Jay Polly Natwe Turamukunda Cyane Twifuzako Natwe Yadusura Muri Vunga Mukarere Ka Nyabihu Twemera Ijyanaze zose Nka Hishamunda Nizindi Nyinshi.

Bigenimana Joshua yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka