Irebere uko Diamond yakiriwe n’abana batabona muri Jordan Foundation

Icyamamare Diamond Platinumz ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yasuye ikigo cya Jordan Foundation kiri mu Gatsata ndetse anabagenera impano y’ibiribwa, kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.

Diamond yifotoranya n'abana barererwa muri Jordan Foundation
Diamond yifotoranya n’abana barererwa muri Jordan Foundation

Yabahaye imifuka y’umuceri, Isukari, akawunga ndetse n’amavuta yo guteka gusa ingano yabyo ntiyatangajwe.

Isimbi Michelle umunyamabanga w’uyu muryango yashimye cyane iki gikorwa cya Diamond avuga ko bikomeza gufasha aba bana bari bihebye kubera ko batabona.

Iyi Foundation irererwamo abana 21 ikaba yarashinzwe n’umubyeyi witwa Bahati Vanessa nyuma yo kubyara umwana utabona akamuvuza ahantu hose ku isi bikananirana ahita ashinga ikigo gifasha abana batabona.

Diamond ntacyo yatangaje kuko aza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru akababwira byose ku rugendo rwe.

Diamond yakirwa
Diamond yakirwa
Imodoka yazanye Diamond muri Jordan Foundation
Imodoka yazanye Diamond muri Jordan Foundation
Uyu mwana yaririmbye indirimbo ya Diamond ibyishimo biramutaha
Uyu mwana yaririmbye indirimbo ya Diamond ibyishimo biramutaha
Abana bamutaramiye ataha atabishaka
Abana bamutaramiye ataha atabishaka
Bimwe mubyo yazaniye abana
Bimwe mubyo yazaniye abana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka