Inkomoko y’amadarubindi arinda izuba bakunze kwita “Fumées”

Muri iki gihe abantu batandukanye biganjemo ibyamamare bakunze kwambara amadarubindi arinda izuba (sunglasses/fumées) ariko hari bamwe batazi inkomoko yayo.

The Ben ni umwe mu byamamare byo ku Rwanda bikunze kwambara amadarubindi arinda imirasire y'izuba
The Ben ni umwe mu byamamare byo ku Rwanda bikunze kwambara amadarubindi arinda imirasire y’izuba

Ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda n’abandi bantu biganjemo urubyiruko usanga bambara ayo madarubindi ku manywa mu rwego rwo kwirinda imirasire y’izuba ariko hari n’abayambara nk’umurimbo kuburyo banayambara nijoro.

Nk’abaririmbyi bamwe bo mu Rwanda usanga bakunze kuyambara nijoro iyo bari ku rubyiniro bari gutaramira abafana babo.

Abakunze kwambara ayo madarubindi arinda izuba bahamya ko bayambara mu rwego rwo kwirinda iyo mirasire ariko hari n’abayambara bagamije kurimba; nkuko umuririmbyi Young Grace abivuga.

Agira ati “Hari n’ubwo nzambara bitewe n’imyambaro nambaye cyangwa se imirimbo (bijoux) nambaye. Ni muri urwo rwego, ndajyanisha n’amaherena nambaye, ariko ahanini nzambara mu gihe cy’izuba.”

Akomeza avuga rimwe na rimwe ajya azambara nijoro ari ku rubyiniro kugira ngo zimurinde urumuri rw’amatara yo ku rubyiniro.

Young Grace yemeza ko hari ubwo yambara amadarubindi arinda imirasire y'izuba kugira ngo ajyanishe n'ibyo yambaye (Photo Internet)
Young Grace yemeza ko hari ubwo yambara amadarubindi arinda imirasire y’izuba kugira ngo ajyanishe n’ibyo yambaye (Photo Internet)

Derek Sano, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Active, akunze kwambara amadarubindi arinda izuba. Avuga ko azambara mu rwego rw’umurimbo no kwirinda urumuri rwinshi.

Agira ati “Nzambara kugira ngo zindinde urumuri rwinshi cyane cyane iyo hari izuba ryinshi, cyangwa nk’igihe mba ndi ku rubyiniro kumwe haba hari amatara menshi, ahindagurika.

Hari ukuntu akubangamira n’amaso akaba yakwangirika. Rero iyo wambaye ariya mataratara aragufasha.”

Derek Sano (wo hagati) avuga ko yambara amadarubindi arinda izuba yirinda imirasire y'izuba no kurimba (Photo Internet)
Derek Sano (wo hagati) avuga ko yambara amadarubindi arinda izuba yirinda imirasire y’izuba no kurimba (Photo Internet)

Umuririmbyi Nyamitari we avuga ko azambara kugira ngo zimurinde imirasire y’izuba kuko ngo iyo atayambaye akajya ku zuba umutwe umurya.

Nyamitari ahamya ko yambara amadarubindi arinda izuba kuko ngo iyo ari kuzuba atayambaye umutwe umurya (Photo Internet)
Nyamitari ahamya ko yambara amadarubindi arinda izuba kuko ngo iyo ari kuzuba atayambaye umutwe umurya (Photo Internet)

Afite inkomoko mu Bushinwa n’i Roma

Ubusanzwe amadarubindi arinda imirasire y’izuba afite inkomoko mu Bushinwa no muri Roma.

Muri Roma ya kera no mu Bushinwa bwa kera barayambaraga. Icyo gihe ntabwo yakoreshwaga mu rwego rwo kurinda urumuri rwakwangiza amaso nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubitangaza.

Muri Roma ya kera umwami Nero yari afite akantu kameze nk’amadarubindi yareberagamo igihe yabaga areba imikino yakorwaga n’abacakara aho babaga bari kurwana.

Mu Bushinwa amadarubindi yijimye yatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 12.

Yambarwaga n’abacamanza mu rukiko kugira ngo bahishe amaso yabo mu gihe babaga bari kubaza abatangabuhamya. Ibyo byatumaga abatangabuhamya batanga amakuru bisanzuye nta bwoba bafite.

Mu kinyejana cya 18, James Ayscough umuhanga mu bijyanye n’indwara z’amaso ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, yakoze amadarubindi yijimye nk’ayo yo mu Bushinwa ariko we akora afite amabara atandukanye.

Yakoze ayo madarubindi kugira ngo ajye amufasha kureba abantu bafite ibibazo bimwe na bimwe by’amaso. Ntabwo yayakoze mu rwego rwo kurinda amaso imirasire y’izuba.

Meddy nawe ari mu byamamare byo mu Rwanda bikunze kwambara amadarubindi arinda izuba (Photo Internet)
Meddy nawe ari mu byamamare byo mu Rwanda bikunze kwambara amadarubindi arinda izuba (Photo Internet)

Amadarubindi y’izuba ameze nk’ayo tubona muri iki gihe yahanzwe n’Umunyamerika witwa Sam Foster mu mwaka wa 1929. Ayo mataratara akaba yarayakoze mu rwego rwo kurinda uyambaye imirasire y’izuba.

Foster yagurishaga ayo madarubindi ku bantu babaga basohokeye ku mucanga mu mujyi wa Atlantic City.

Ayo madarubindi yamenyekanye cyane ubwo abakinnyi ba filime b’icyo gihe batangiraga kuyambara kugira ngo abarinde urumuri rw’amatara babamurikagaho bari gukina filime kuko rwabaga rumeze nk’urw’izuba.

Mu ntambara ya kabiri y’isi aya mataratara yongeye kumenyekana cyane no gukundwa ubwo abantu batandukanye babonaga abasilikare bayambaye.

Kuri ubu, i Xiamen mu Bushinwa niho hambere ku isi hakorerwa amataratara arinda izuba aho arenga miliyoni 120 buri mwaka akorwa, bakayohereza mu bindi bihugu byo ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yegonanjye ndahamyako kwambara fime kenshi biba arumurimbo kuko usanga tuzambara nanyimugoroba izubaryarenze kenshi tuzambaratujyanisha nibyotwambaye?

Nsabimana Regis yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka