Indirimbo “Too much” ya Jay Polly ishobora guhagarikwa burundu

Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) itangaza ko igiye kugirana ibiganiro n’abahanzi bakoze amashusho y’indirimbo “Too Much” kugira ngo harebwe icyakorwa.

Indirimbo “Too much” ya Jay Polly igiye kwigwaho ku buryo ishobora guhagarikwa
Indirimbo “Too much” ya Jay Polly igiye kwigwaho ku buryo ishobora guhagarikwa

Video y’indirimbo “Too Much” ya Jay Polly yakoze afatanije n’abandi bahanzi batandukanye, ikijya hanze abayirebye bagaragaje ko batayishimiye kubera ko igaragaramo ibikorwa bise “iby’urukozasoni”.

Muri iyo Video hagaragaramo abakobwa bambaye utwenda tw’imbere babyina bazunguza amabuno imbere y’abasore, ibintu abantu bamwe bavuze ko biganisha ku busambanyi.

Mu minsi itageze ku cyumweru iyo video imaze igiye hanze, abayibonye ndetse na bamwe mu bahanzi bayiririmbamo barimo Uncle Austin, bifuza ko yasubirwamo cyangwa se igahagarikwa kuko ibirimo bidahuye n’umuco Nyarwanda.

Ibyo byatumye Kigali Today ibaza MINISPOC icyo ibivugaho.

Itangaza ko mbere y’uko iyo ndirimbo yahagarikwa, igakurwa ku isoko, igiye kubanza kuganira na ba nyirayo,nk’uko Karambizi Olivier, umuvugizi wa MINISPOC akaba n’umujyanama wa Minisitiri abivuga.

Agira ati “Iriya ndirimbo nayo mbere yo kuvuga ngo tuyikure ku isoko ive muri “public” turabanza duhure na nyirayo.

N’ubwo byitwa ngo ni iya Jay Polly ariko ntabwo ari we wenyine uyirimo. Tubanze tuganire nawe, tuganire n’abo bayifatanije.”

Mu byo bazaganira harimo kureba icyo abo bahanzi bari bagamije bashyira hanze ayo mashusho.

Ati “Ese iyo ndirimbo izarebwa na ba nde? Ni abakuru? Ni abana? Ni urubyiruko? Kubera uko iteye n’imiterere yayo nibo ubwabo bayikurira ku isoko. Turegera abo bahanzi tuganire na bo, twongere tunabibutse n’iby’icyo gihe.

Tunababwire ngo ariko n’ubwo mwari mwasabye imbabazi, mwongeye gutatira cya gihango nyine.”

Umuhanzi Uncle Austin ntiyishimiye amashusho ari muri video "Too Much"
Umuhanzi Uncle Austin ntiyishimiye amashusho ari muri video "Too Much"

Umuhanzi Uncle Austin, utarishimiye video ya “Too Much” ashyigikiye icyemezo cy’uko yahagararikwa burundu.

Agira ati “Nta nubwo nabyanga kuko nanjye nanditse ko bayikura kuri Youtube ariko (uwatunganije amashusho) agafunga umutwe akanga kuyikuraho.

Urumva ko, n’ibyo aba avuga aba abeshya ngo barayirebye ni ukubera ko ari umufungamutwe.”

Akomeza avuga ko indirimbo yagiye hanze we na bagenzi be bayikoze batabanje kuyerekwa ngo bemeranye niba yasohoka. Uwafashe amashusho yayo ngo yayishyize hanze batabyemeranije.

Ati “Mbere y’uko ijya hanze ubanza kuyireba n’uwayitunganyije cyangwa se n’abo mwayikoranye kugira ngo murebe ibyiza, ibyo muhindura kugira ngo mbere y’uko indirimbo isohoka urebe ko imeze neza.

Ibyo byose ntabwo byabaye. Kandi hari amashusho nanjye ubwanjye nari nzi neza ko bayashyize muri video bakayashyira mu buryo agenda buhoro cyane (Slow Motion) yagaragara ukundi.”

Jay Polly nawe yifuza ko amashusho ya "Too Much" yasubirwamo ariko ngo uwayatunganyije arabyanga
Jay Polly nawe yifuza ko amashusho ya "Too Much" yasubirwamo ariko ngo uwayatunganyije arabyanga

Nyir’iyo ndirimbo ari we Jay Polly nawe ahamya ko yasabye ko amashusho y’iyo ndirimbo yasubirwamo ariko uwayatunganije, ari we Nameless Campos arabyanga.

Nameless Campos ahamya ko yabanje kwereka iyo video abo bahanzi n’ubwo bo babihakana. Anemeza ko ibyakozwe mu mashusho y’iyi ndirimbo “Too much” atari we wabibahatiye ahubwo babikoze babitekerejeho.

Agira ati “Ibyo bintu ni ukwigiza nkana kuko nibo babikoze kandi nawe urabizi ko mugufata amashusho y’indirimbo umuntu akora ikintu kimurimo, ntabwo wakoresha umuntu ibintu bitamurimo. Ntabwo ari abana ni abantu bakuru, baranduta.

Iyo biba ari ibintu batiyumvamo bari kumbwira mu gihe cyo gufata amashusho ariko nta kibazo video ifite, ntabwo irimo ibintu bidasanzwe ni uko abantu baba babikabirije.”

Nameless Campos wakoze amashusho y'iyo ndirimbo ntakozwa ibyo kuyasubiramo
Nameless Campos wakoze amashusho y’iyo ndirimbo ntakozwa ibyo kuyasubiramo

Iyi ndirimbo “Too Much” iramutse ihagaritswe yaba ikurikiye indi yitwa “Ancilla” ya Urban Boyz yahagaritswe mu mwaka wa 2014 kubera ko video yayo irimo amashusho asa n’ay’urukozasoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

nibarebe niba iyondirimbo ariyo gusa yica muco nibasaga ariyo gusa bayice ariko nibasanga hari ibindi cg izindi nkayo baretse nayo bayihirere.thx

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ngewe mbona ntaribi

eric yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

indirimbo nimuyireke kuko iraturyorera cane kandi mubanyarwanda boba bataye umuco ntiboba aribo bonyene

eric hakizimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Abayishaka bazayireba.abatayishaka bayireke

Ishimwe meddy yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Muyireka Ntacyo Itwaye

Ishimwe Moses Or Fizz_P yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

NJyewe Ndumva Mwayireka Nibase Umuntu Afata Umwanya We Akareba Porono Nigute Ingoma Yumusaza Mwayanga Knd Na Prono Mutazanga Knd Zirembwa Naburiwese Uzishaka Ndumva Jyewe Mwayireka Kuko Jyewe Ndanamwemera Jay Polly

Ishimwe Moses Or Fizz_P yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

oya nimuyirek

mujinya yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

turabashimiracyane.ibwizamutugezahomurakoze

ERIC yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Njyewe Mbona Iyo Ndirimbo Ntakibaze Iteza Niba Wifuzakuyireba Ntakibazo Niba Utikuyirebe Twebwe Turabishaka , Kuki Ufata Umwanya Wokureba Porono Kuri telpfone Yawe! Iyondirimbo Muyireke.

Bigenimana Joshua yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

AYO NI AMATAKIRA NGOYI JAYPOLLY NIBA YARABUZE ICYO AKORA AZAFATE ISUKA AHINGE UMUNTU WIZE NKAWE UBWO SE AMASHURI WIZE AKUMARIYE IKI? IBYO KWITA ABANTU AMADEBE URABIKIZE NONE UKOMEJE KWIDEGEMBWA NOME SE NKWIBARIZE MUCH TOUCH BISOBANUYE IKI? NIBA USHIMISHWA NO GUTOUCHINGA UBWO BUSA BW’ABO BAKOBWA UJYE UBIKORERA AHO ABANDI BATABIBONA HIRYA IYO NIBA ARIBYO BIGUSHIMISHA GUSA WACIYE UMUCO KANDI WARAWUTAYE KANDI NTA NUWO WIGEZE NTA N’UWO UTEZE GUMA GUMA NIYO URENZWE GUSA N’INDIRIMBO ZAWE ZOSE NDAZI DELETINGAXXX

Theogene Niyitegeka A.K.A Bikingi From G.S Jomba yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

Ngembona Iyindirimbo Bayireka nonese music yurwandayatera Imbere Ite ?

Maicky yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Gutera imbere kuri wowe se ni uguta umuco muwuhindura ico? Nta soni ngo iterambere? Iterambere rituma mwambara ubusa ku musozi, mugakorera ibidakorwa ku mugaragaro? Reka reka reka

kiki yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

ariko c nibikoneza gutyo umuziki wurwanda uzatera imbere ute?

monsieur yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka