Indirimbo nyinshi za The Ben ngo azihimbira muri “Douche”

The Ben, umuririmbyi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika (USA) avuga ko amazi yo mu bwogero (Douche) atuma agira inganzo agahita ahimba indirimbo.

The Ben avuga ko iyo ari muri "douche" aririmba cyane akahakura inganzo
The Ben avuga ko iyo ari muri "douche" aririmba cyane akahakura inganzo

Uyu muhanzi avuga ko aho atuye muri USA mu mujyi wa Chicago, abyuka akora siporo yireba mu ndorerwamo nyinshi ziri mu nzu atuyemo.

Agira ati “Nkora utuntu (siporo) mu kirahure, nkabona kujya muri ‘douche’ nkabona koga. Iyo ndi muri ‘douche’ nkunda kuririmba cyane nsakuza, ni ibintu byanze kumvamo.

Amazi iyo ari kumanuka angwaho hari ukuntu bivuga nk’umuziki kuri jye, hari ukuntu bivuga nk’umuziki ucuranze, bigatuma ngira inganzo. Hari indirimbo nyinshi nagiye nsohora, nakuye injyana (yazo) muri douche.”

Akomeza avuga ko iyo agiye guhimba indirimbo ahera ku njyana, akandika amagambo yayo nyuma.

The Ben yakomeje atangariza Kigali Today ko akunda gukora siporo yo kwiruka. Akiruka ahantu hanini yagaruka akaza agenda buhoro, agashaka nibura abantu babiri abwira amagambo meza yo kubakomeza.

Ibi ngo byubaka abantu nk’uko byamuhaye ibyiringiro ubwo yari ageze ahakomeye.

Ati “Ubwo nari muri Amerika, nari nicaye ahantu mfite ibibazo bikomeye, nicaye ku ishuri aho nigaga nabuze amafaranga y’ishuri, umwe mu banyeshuri ancaho arambwira ati ‘wari uzi ko Imana igukunda!

Kumusubiza ako kanya ntabwo byanyoroheye, gusa byanyibukije ko koko Imana inkunda cyangwa se ko Imana inzi. Ako kanya byahise bihindura imitekerereza nari mfite. Guhera ubwo Imana ikora n’ibitangaza ku buzima bwanjye kugeza kuri uyu munota.”

Akomeza avuga ko buri munsi yiha umukoro wo kubwira abantu babiri ubutumwa bwiza, bubahumuriza burimo kubabwira ko Imana ibakunda cyangwa se ko bambaye neza.

The Ben ahamya ko amagambo meza umuntu abwirwa amutera imbaraga
The Ben ahamya ko amagambo meza umuntu abwirwa amutera imbaraga

The Ben avuga ko abantu bari bakwiye kujya babwirana amagambo y’ihumure yo gukomezanya kuko yamaze kubona ko amagambo meza ahindura abantu kandi akabaha akanyabugabo ko kugera kuri byinshi bibwiraga ko batageraho.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bazwi kandi bakunzwe mu Rwanda. Avuga ko yamaze igihe kigera ku myaka itanu akora umuziki ariko awukorera Abanyarwanda gusa.

Ariko ngo mu myaka ibiri ishize nibwo yatangiye gushaka uburyo umuziki we warenga umupaka ukamenyekana no mu bindi bihugu bya Afurika.

Agira ati “Niyo mpamvu ndi gukora cyane. Mbere na mbere ndashaka kwandika izina muri Afurika, nkagira abafana benshi. Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kuzaba ndi umwami (wa muzika ya Afurika).”

Ibyo ni byo ari gukora ubu kuko mu minsi ishize yakoranye indirimbo n’umuririmbyi wo muri Uganda witwa Sheebah yitwa “Binkolera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo nama yo kuvuga amagambo akomeza umuntu ni nziza cyaneee usibye ko ari na byiza gufasha umuntu mu bundi bushobozi iyo hari icyo umurusha

amony yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka