Imyaka 8 irihiritse Urban Boys irimo amakimbirane ashobora kuyisenya burundu

Umwuka mubi uvugwa mu itsinda rya muzika rya Urban Boys si uwa vuba kuko abazi iri tsinda bahamya ko kuva ryashingwa wumvikanagamo.

Abazi Urban Boys bahamya ko umwuka mubi uri muri iri tsinda ari uwa kera
Abazi Urban Boys bahamya ko umwuka mubi uri muri iri tsinda ari uwa kera

Urban Boys, itsinda ry’abaririmbyi b’Abanyarwanda rifatwa nk’itsinda riyoboye muzika yo mu Rwanda hagendewe ku ndirimbo zabo zikundwa n’abatari bake.

Nubwo ariko ari itsinda rikunzwe mu gihugu, ririmo umwuka mubi umaze imyaka umunani ushobora kurigeza ahakomeye ku buryo rishobora gutandukana burundu.

Gihamya cy’uwo mwuka mubi uri muri Urban Boys yabaye ukudatumirwa kwa Nizzo mu bukwe bwa Safi.

Icyo gihe nibwo abantu batangiye gukemanga imibanire y’abasore bagize iryo tsinda ubwo bajyaga mu bukwe bakabura Nizzo kandi atari akwiye kuburamo.

Hashize iminsi nibwo Nizzo yashyize hanze ubutumwa avuga ko atatumiwe. Ibyo byatumye bamwe bahamya ko Urban Boys iri mu marembera kuburyo bidatinze ishobora gutandukana burundu.

Abakunzi ba Urban Boys ariko ntibashyigikiye na gato gutandukana kw’iryo tsinda. Bamwe bavuga ko byaba ari agahomamunwa.

Safi na Nizzo ngo nibo bakunze kugirana amakimbirane
Safi na Nizzo ngo nibo bakunze kugirana amakimbirane

Tonton Moses ubundi witwa Tuyishimire Moise wabaye “manager” (uharanira inyungu zabo) wa mbere wa Urban Boys igitangira umuziki muri 2008, igikorera umuziki mu mujyi wa Huye, avuga atifuza kubona abayigize bashwanye.

Agira ati “Baramutse bashwanye, nicyo kintu cya mbere cyaba kimbabaje muri ‘showbiz’ Nyarwanda. Sinifuza ko bashwana, ku buryo niyo mbyumvise kuri Radio cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, mfunga amatwi.”

Akomeza avuga ko bagitangira ibya muzika ibintu byari byiza ku buryo nta cyari guteranya aba basore. Mu myaka itatu yamaranye nabo ngo yabonaga bashobora kuzasaza ari nk’abavandimwe bagikorana.

Safi na Nizzo nibo nyirabayazana w’amakimbirane

Ibibazo by’ubushyamirane no kutumvikana byashegeshe Urban Boy mu myaka umunani ishize, bifite umuzi ku gufunga umutwe kwa Safi na Nizzo.

Aba basore baranzwe no kutumvikana kugeza ubwo byabaye nk’umuco ko aba iyo batumvikanye baterana ibipfunsi bakanakomeretsanya.

Semuhungu Jean de Dieu uzwi nka Two Pac wabaye “Manager” wabo akanabashoraho amafaranga bagitangira umuziki, agaragaza ko abo basore bafunga umutwe cyane.

Agira ati “Nizzo ni umusore uba ashaka ko ibyo yumva nawe wahita ubyumva gutyo, kandi ntabwo ava ku izima. Safi nawe ntava ku izima. Akunda gusetsa no kuganira ariko afunga umutwe kandi iyo arakaye arabikwereka nta banga. Arivumbura agahita anabikwereka.”

Akomeza avuga ko na nyuma yo gutandukana nabo bagiye gukorera mu mujyi wa Kigali we akaguma i Huye, Humble Jizzo yahoraga amwiyambaza kugira ngo aze gukiza Safi na Nizzo.

Urban Boys mu bihe byabo bya mbere
Urban Boys mu bihe byabo bya mbere

Two Pac ahamya ko Humble Jizzo ariwe wari nk’umuhuza wabo bombi kuko we yiyoroshya. Akavuga ko no kuba Urban Boys igeze iki gihe itarashwana, yabigizemo uruhare rukomeye.

Akomeza avuga ko ariko nubwo aba basore bagirana amakimbirane, ari abakozi cyane. Ahamya ko iyo biyunze bashyira hamwe bagatanga imbaraga zose bafite n’amafaranga kugira ngo bakore indirimbo zishimisha Abanyarwanda.

Aho ngo niho bigaragarira ubwo bajyaga gukorana indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga bo muri Uganda na Nigeria.

Alexis Muyoboke ngo yahoraga akiza Safi na Nizzo

Alexis Muyoboke, wabaye “Manager” mu myaka ya 2012 na 2013, avuga ko nawe yiboneye neza ko Safi na Nizzo bahoraga bashyamirana nta kindi bapfa uretse kwanga kuva ku izima.

Agira ati “Ni ibintu byabayeho ntabonye rimwe cyangwa kabiri, barateruranaga bakaremana inguma. Nabonaga wagira ngo amaraso y’abasore yabaryaga. Babyitaga ngo ni ugukomagurana.”

Akomeza avuga ko hari umunsi Urban Boys yagombaga kujya kuririmba mu irushanwa ry’isiganwa ry’amamodoka, Safi aza yakererewe maze bari mu modoka bagenda, Safi na Nizzo batangira kurwana umwe akomereka ku jisho.

Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko umwe ajya ku rubyiniro yambaye igitambaro gitwikiriye uruhande rumwe n’amadarubindi arinda imirasire y’izuba.

Alex Muyoboke (hagati wambaye ikoti ry'umukara) avuga ko yahoraga akiza Safi na Nizzo
Alex Muyoboke (hagati wambaye ikoti ry’umukara) avuga ko yahoraga akiza Safi na Nizzo

Biragoye kumenya impamvu nyamukuru ituma aba basore bashyamirana.

Urban Boys igitangira umuziki, Nizzo yari umuraperi Safi ariwe uririmba inyikirizo akunganirwa na bagenzi be.

Humble Jizzo we, uririmba ukwe kwihariye mu cyongereza, yabafashaga kwandika indirimbo hafi ya zose bakoze.

Iryo tsinda ritangiye gukomera Nizzo nawe yatangiye kuririmba bimwe mu bice by’inyikirizo kuburyo ngo hari igihe yarwaniraga kuririmba igitero cya mbere cy’indirimbo atumva uburyo buri munsi gihabwa Safi.

Umwe mu ba tunganya indirimbo bakoranye n’iri tsinda igihe kinini, avuga ko aha naho hashobora gushakirwa inkomoko y’amakimbirane.

Hari ikindi gishobora gusenya Urban Boys burundu

Hari abandi basanga amakimbirane adashobora gutandukanya Urba Boys. Ahubwo ngo gutandukana gushobora guterwa nuko bamwe mu bagize iryo tsinda bashobora kujya kuba mu mahanga kandi mu bihugu bitandukanye.

Ibyo byemezwa na Eddie Claude Mudenge Hakizimana wabanye nabo akaba yari n’inshuti magara ya Safi Madiba.

Agira ati “Ndibuka ubwo muri 2013 batandukanaga Safi ahita akora indirimbo yitwa ‘Ndambiwe Agasuzuguro’, Nizzo nawe akora indi ndirimbo, Humble Jizzo niwe utarakoze indirimbo. Gusa nyuma abantu barongeye barabunga banakomeza umuziki hamwe”

Akomeza agira ati “Ku bwanjye rero mbona ikizatandukanya iri tsinda ari uko bamwe bazajya kuba hanze bitewe n’imiterere y’ingo zabo, ariko nibaguma mu Rwanda bazongera bakore nk’itsinda.”

Urban Boys yanatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu
Urban Boys yanatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu

Nizzo ntarashaka kugira ikintu na kimwe atangaza kuri uyu mwuka mubi uri muri Urban Boys.

Safi we aho aviriye mu “Kwezi kwa Buki” yabajijwe na Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Detante maze ahamya ko nta kizatandukanya iryo tsinda kuko ibyo kujya hanze we atabiteganya.

Agira ati “Ibikorwa by’itsinda ntabwo bishingiye ku bukwe bwange, kandi si ubwa mbere umwe muri twe yategura ibirori undi ntabijyemo kandi ibikorwa by’itsinda byarakomezaga.”

Urban Boys ni itsinda ryatangiye umuziki muri 2007 ritangiriye Huye, ritangira ari abasore batanu.

Imyaka 10 irashize iri tsinda riri mu bari imbere mu muziki wo mu Rwanda ndetse barwanye intambara nziza yo kumenyekanisha umuziki wabo no hanze yarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

My god!! Nanjye mubantu batanu bambere bemera Urban boys mbarimo. ariko ndumva Amakimbirane yaba basore bombi yarahereye kera pee!! Gusa nanone gutandukana siwomwanzuro. Ariko kubwo gutandukana byabaye ntarb nubundi urban boys yababiri nayo ntiyoroshye izadushimisha murakoze knd ndabafana bkz

Ñï shàffÿ zïàrà yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

NDASENGA CYANE IMANA NUKURI ITSINDA IRYO NTIRIZABE IKIGWARI MUBAFANA BARYO TURARISHIGIKIYE

TUMUSHIMIRE ERIC yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

TUMUSHIMIRE ERIC, imusanze: abobasore babireke ibyokuyomba bakomeze baduhate umuriro nanje nibo nzigiraho ntangiye kwigira isongi kuko niyo masongi dufite m’URWANDA.

TUMUSHIMIRE ERIC yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

Safi ntibyari ngombwa ko ahita agenda ariko nic aribyo yashimye yarabitekereje, noneho rero igikuru nuko Urban Boys izogumaho... Nizzo na Humble-J bazatunezereza barabishoboye.

Aristide yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

sinumva namba ngonibwire yuko urban boyz yagirana ikibazo;safi arimo kwishuka bitewe numugorewe ari kumva yuko nizzo,humble Bose yaba yobora ari kwigora cyane ahubwo nakore come back turibumwakire.!

Imananiyose justin yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

ariko uri igicucu ubwo c urumufana cyangwa urumwanz ubundi nkamwe nimwe mwica ibintu iyo utangiye kwereka umuntu ko haricyo arusha undi tayari amakimbirane agomba kuza urumv nundi munsi ntuzongere naho ibya lev education uvga ntaho bihuriye na industry yumuzik kuko iyo yumva ko akaz aba yarakiye muri education nka buda

Dioscor yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Men aba ba Gabo barakaze fusa what we think they have ro it there effort so that they can not get separated bcze as we see this is gro very famous we can even put there some share so that they can still link together.

Kevin yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Njye mbona igitera gushotorana hagati ya safi na nizzo ari kutumvikana kuri buri kintu bagiye gukora,kandi harigihe buri wese aba ashaka inyungu ye,nanjye ndumufana wa urban boyz ariko sinifuza kumva batandukanye.

SINDIKUBWABO SAMSON yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

nizzo yangako safi amuryana hits kandi murabibona rwose safi arusha nizzo even level of education count there

dj Rich yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

humble ibyo ukora ni byinshi kgrango itsinda rya urbon boys ribe rikiriho,,,so nuzacike intege ujye uhora wunga abo basore safi&nizzo..kd imana ibahe umugisha murakoze

max yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Safi nawe uranegwa kbs ntago byagakwiye p. Nizz icecekere nzagutumira mubwanjye

Aisha yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Umv basore mwihangane mwari mugeze kure none ngo ntagobyumvikan. P mwihangane ubukwe mwa nizz uracyari umusore nawe ntuzamutumire niyyo nama nagir nzz

Aisha yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka