Icyamamare muri Jazz Somi yakoze igitaramo cyitabiriwe na Madame Jeannette Kagame

Somi, Umunyarwandakazi wamamaye mu njyana ya Jazz ku isi, yakoreye igitaramo muri Marriott, cyitabiriwe n’abantu benshi barimo na Madamu Jeannette Kagame.

Somi yashimishije benshi mu buhanga asanganywe mu njyana ya Jazz
Somi yashimishije benshi mu buhanga asanganywe mu njyana ya Jazz

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, cyitabirwa n’abantu b’ingeri nyinshi biganjemo abanyamahanga.

Ni igitaramo cyari gihenze kuko kukinjiramo byasabaga kuba ufite ibihumbi 50Frw mu banyacyubahiro na 25Frw mu myanya isanzwe.

Iki gitaramo cyabereye hasi mu busitani bwa hoteli, cyatangiye ahagana mu masaha ya saa Tatu z’umugoroba.

Byari byitezwe ko gitangirana n’abanyeshuri bo ku Nyundo, gusa ntibyashobotse kuko ababanza kureba uko amajwi asohoka neza batabikoze ku gihe.

Madame Jeannette Kagame nawe ntiyacitwe n'iki gitaramo
Madame Jeannette Kagame nawe ntiyacitwe n’iki gitaramo

Iki gitaramo cyaje kurogowa n’ikibazo cy’umuriro wajimije ibyuma n’indangururamajwi mu gihe gisaga iminota 30, muri icyo gihe ni nabwo Madamu Jeannette Kagame yahise ataha.

Umuhanzi Somi yagaragaje ko Jazz ayizobereye mu ijwi ritangaje n’abacuranzi be byagaragara ko baziranye cyane, nyuma yo kubura umuriro yongeye kuririmba gato igitaramo cyirarangira.

Andi mafoto

Nubwo haje kubaho ikibazo cy'umuriro ariko igitaramo cyagenze neza
Nubwo haje kubaho ikibazo cy’umuriro ariko igitaramo cyagenze neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka