Ibibazo byabaga muri Urban Boys byari nka kanseri – Safi

Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi nyuma akaza kwishyiriraho akandi kazina ka “Madiba” atangaza ko nta kintu na kimwe yicuza nyuma yo kuva muri Urban Boys.

Safi ubwo yari ari muri studio ya KT Radio yahamije ko aticuza kuva muri Urban Boys
Safi ubwo yari ari muri studio ya KT Radio yahamije ko aticuza kuva muri Urban Boys

Yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro cya KT Radio cyitwa KT Breeze cyatambutse kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe nicuza. Ntabwo nkunda kwicuza njyewe byari ngombwa, byari isomo ry’ubuzima byari bikwiriye. Igihe n’ubundi cyari kuzagera bikaba. Hari ibintu utahindura ntacyo nicuza.”

Akomeza avuga ko aho yagiye, ubuzima bwo gukora wenyine ari bwo bwiza kurusha uko byari biri muri Urban Boys.

Ati “Nari mvuye ahantu hamwe ngiye aheza cyane. Biraryoshye kubera ko ni solo, ni njye njyenyine.”

Akomeza agaragaza ko iyo umuntu akora wenyine byoroha gufata ibyemezo bizima kurusha kubifata ari abantu benshi.

Ati “Guhuza ibitekerezo muri batatu cyangwa benshi biragora. Hari igihe biba ngombwa ko ugira ibyo wemera ariko utabyemeye, ukabikora kugira ngo rya tsinda rikomeze ribeho.”

Safi avuga ko nta kintu kidasanzwe yapfaga na Nizzo. Ahubwo ahamya ko ari ibibazo bisanzwe byari biri mu itsinda.

Ati “Nta kintu kidasanzwe mfa na Nizzo. Ahubwo ibibazo byari biri mu itsinda muri rusange. Ntabwo bibaye uyu mwaka bimaze igihe. Twagerageza kubikemura bikanga, tukwiyambaza inshuti bikanga.”

Safi avuga ko gukora wenyine bizatuma agera kure
Safi avuga ko gukora wenyine bizatuma agera kure

Akomeza agaragaza ko ibyo bibazo byari biri muri Urban Boys byari bimeze nk’indwara ya kanseri yanze gukira kuko ngo barabikemuraga ntibishire.

Ati “Hari igihe umuntu arwara kanseri bagaca ukuguru, bikongera bagaca ukuboko, bikongera bikagera aho ubona ko hasigaye guca umutwe.”

Safi avuga kandi ko kuba mu itsinda byamweretse aho afite imbaraga n’aho afite intege nke ku buryo ngo kwikorana bitazamugora.

Akomeza avuga ko atajya aha umwanya abamuvuga nabi kuko ngo ntawe ukundwa na bose kandi yemera ko hari benshi bamukunda.

Safi avuga ko atita ku bamuvuga nabi
Safi avuga ko atita ku bamuvuga nabi

Uwo muririmbyi ahamya ko icyatumye atangira akorana indirimbo n’undi muririmbyi ari uko yabonaga ari byo byari bikwiye. Avuga ko ariko ku itariki ya 27 Ukuboza 2017 azashyira hanze indirimbo ari wenyine.

Agira ati “Icyo dushyize imbere ni ukwibanda mu gukora umuziki mpuzamahanga. Turashaka kubishyira mu bikorwa atari ukubivuga gusa."

Akomeza agira ati “Ndashaka ko umwaka wa 2018 uzansiga ndi umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga kandi kubigeraho ni ibikorwa.”

Safi yavuze ko afite ibikorwa byinshi aho hari indirimbo yakoreye muri Uganda n’izo akiri gukorerayo, avuga ko no muri Tanzaniya naho ahafite ibikorwa ndetse aho hombi akaba ari no gukorana n’abahanzi baho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

komereza aho musasaza tukurinyuma

Batamuriza jesca yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Songambere musore ndakwemera uratangaje!!!!!

Tabaro elie yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

UMUTWE UMWE WIFASHA GUSARA BAKUREKE IBYAWEBISHOBORAKUZABABIBI UKAGARUKA

ADDS yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

nkurinyuma bikore muvandimwe uberekeko urumwana wihuye

RDF yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

cg mwazany’inda ninisha gushyira hamwe gusa ntakobisa kowanze abiwanyu ukab’ugiye imahanga amahanga arahanda

alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka