Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Kamaliza no gufasha umuryango we

Urubyiruko rukunda Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza, rwateguye igitaramo cyo kumwibuka no gufasha umuryango we kizabera muri Serena Hotel i Kigali tariki 12 Kanama 2017.

Hagiye gukorwa igitaramo cyo kwibuka Kamaliza
Hagiye gukorwa igitaramo cyo kwibuka Kamaliza

Uru rubyiruko rwibumbiye mu muryango utegamiye kuri Leta "Easy and Possible" ukorera mu Rwanda, rufatanyije n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba muri Diaspora Nyarwanda hirya no hino bakunze Kamaliza.

Bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwibuka Kamaliza no gufasha mukuru we Mariya wasigaranye imfubyi yasize.

Mukiganiro na Niyigena Sano Francois uzwi nka Seno umwe mubari gutegura iki gikorwa, avuga ko bifuza gufasha uyu muryango binyujijwe mu gitaramo kizagaragaza ibyo yasize akoze.

Yagize ati "Nk’urubyiruko dukunda twanakunze Kamaliza, twagiye gusura abo bana yareraga, na mukuru we Mariya tureba ubuzima babayemo, inzu babayemo ni iyo batijwe na Caritas, dusanga tugomba kugira icyo dukora ngo tubafashe."

Mariya mukuru wa Kamaliza
Mariya mukuru wa Kamaliza

Seno yakomeje atubwira ko barimo gukora filime mpamo (Documentaire) kuri Kamaliza ikaba izamurikwa muri icyo gitaramo ndetse na Alubumu y’indirimbo ze.

Uru rubyiruko kandi rwabanje kuvugana n’umuryango wa Kamaliza ndetse n’abana yareraga kuri ubu barerwa na mukuru we Mariya w’imyaka 66.

Iki gitaramo kandi ngo azaba ari umwanya mwiza wo gushimira Mariya, kubera icyo gikorwa cyiza yakoze dore ko Kamaliza yari yafashe abana batatu naho nyuma mukuru we akaza kongeraho abandi bakaba 18.

Abana Kamaliza yasize bavuga ko bakunda indirimbo ze cyane kandi bahora banazumva, dore ko ngo yajyaga azibacurangira bakiri bato, nk’uko uwitwa Solange yasize afite imyaka ine abivuga.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo harimo Masamba Intore, Muyango, Suzanna Nyiranyamibwa, Mariya Yohana, Patrick Nyamitari, Jules Sentore n’abandi benshi.

Mutamuliza Annonciata (Kamaliza) yitabye Imana mu Ugushyingo 1996 azize impanuka, akaba ari umwe mu bakobwa barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, wari ufite ipeti rya Sergent mu ngabo za APR.

Zimwe mundirimbo ze ni "Humura Rwanda", "Laurette", "Naraye ndose", "Kamariza" yanamwitiriwe n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Merci kubwo gutegereza neza M warakoze cyane twifuzaga ko mwategura audio kuri CD mukazazigurusha abantu bagakomeza kwiyumvira indirimbo nziza za nyakwigendera Kamariza

Muarakoze

ishala yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka