Hari gutegurwa uburyo bwo gutora Miss Rwanda bahereye ku murenge

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) iri gutegura uburyo bushya bwo gutora Nyampinga w’u Rwanda bahereye ku murenge.

RALC irategura uburyo bushya bwo gutora Miss Rwanda bahereye ku murenge. Aba ni abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017
RALC irategura uburyo bushya bwo gutora Miss Rwanda bahereye ku murenge. Aba ni abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ibyo byatangajwe na RALC ubwo yatumirwaga mu kiganiro cya KT Radio cyitwa “Ubyumva Ute?” cyabaye tariki ya 03 Mata 2017.

Kuri ubu abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda batoranywa bahereye ku ntara.

Abahatana bafite uburenganzira bwo kwiyamamariza mu ntara bashatse, niyo baba batayituyemo cyangwa batayivukamo. Icyo basabwa gusa ni ukuba bujuje ibyo iryo rushanwa ry’ubwiza risaba.

Niyomugaba Jonathan, ushinzwe guteza imbere umuco mu majwi no mu mashusho muri RALC avuga ko ariko mu myaka iri imbere ibyo bizahinduka ubundi abahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakajya batoranywa bahereye mu mirenge batuyemo.

Agira ati “Niyo gahunda dufite yuko Nyampinga azajya abanza agatorwa ku karere kandi yatanzwe n’imirenge y’ako karere. Bakazahuzwa ku karere, bagatoranywa ku rwego rw’intara, abo bakaba aribo baza ku rwego rw’igihugu.

Ubungubu twifuza ko Nyampinga niba ahagarariye Uburengerazuba, aba akomoka mu Burengerazuba. Niba akomoka ahagarariye Amajyaruguru, aba akomoka mu majyaruguru.”

Uyu muyobozi ntavuga igihe nyacyo iyo gahunda izatangira gushyirirwa mu bikorwa ariko avuga ko ariyo gahunda bafite kuko ngo ubu ntibiratungana neza.

Ibi byumvikana ko iyo gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa izaha amahirwe n’abandi bakobwa bo mu mirenge itandukanye bitinyaga bavuga ko batajya guhatana ku rwego rw’intara muri Miss Rwanda.

Gutora Nyampinga mu Rwanda byahozeho

Akomeza avuga ko kandi gutora Nyampinga byahozeho mu muco w’u Rwanda. Mu gihe cyo hambere ngo batoraga umukobwa mwiza, ubupfura n’imico myiza akaba icyitegererezo ku bandi. Ndetse ngo habagaho gutoranya umukobwa w’ubwiza uzashyingirwa umwani.

Mu gutoranya abahatanira Miss Rwanda harebwa uburebure, ibiro n’ubwenge binyuze mu buryo abasha gusubiza neza ibyo abazwa.

Niyomugaba Jonathan avuga ko gutora Miss Rwanda bahereye ku murenge ariyo gahunda bafite
Niyomugaba Jonathan avuga ko gutora Miss Rwanda bahereye ku murenge ariyo gahunda bafite

Niyomugaba avuga ariko nubwo ibyo byose bidahuje ijana ku ijana n’umuco Nyarwanda, ngo ni ngombwa ko u Rwanda rugendera ku mabwiriza y’ahandi kuko uwatsinze aba azitabira andi marushanwa y’ubwiza mpuzamahanga.

Ati “Hari amategeko tuba tugomba gushyiraho tugendeye ku mategeko mpuzamahanga, kuko u Rwanda si akarwa.”

Hakozwe iperereza kuri ruswa ivugwa muri Miss Rwanda

Muri icyo kiganiro Niyomugabo yavuze ko nyuma yo kumva bivugwa ko hari ruswa n’imigenzo idakwiye ikorwa kugira ngo haboneke nyampinga w’u Rwanda, hakozwe iperereza ariko ibyo byose barabibura.

Akomeza avuga ko abategura iri rushanwa bahabwa abakemurampaka bizewe kandi basanga bujuje ibisabwa kandi ko bidakwiye ko bahora ari bamwe.

Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016 yashimangiye ko ibivugwa ko habamo imigenzo idakwiye kugira ngo haboneke nyampinga atari byo.

Muri icyo kiganiro kandi hasobanuwe uburyo Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye bashyira mu bikorwa imihigo bahize.

Niyomugaba avuga ko ba Nyampinga bahigura imihigo yabo babifashijwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye baba barashatse. Aha niho Miss Mutesi Jolly ahera abwira ba Nyampinga kujya bashishoza ku babagira inama

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngo ntaruswa?

Lil yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

NSENGUMUKIZA Emmanuel nishimiye icyogikorwa ndi i GITWE.

nsengumukiza emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka