Gutandukana kw’inshuti za Priscillah kubera idini byatumye ahimba indirimbo Biremewe

Umuririmbyi Princess Pricillah atangaza ko indirimbo yashyize hanze yitwa “Biremewe” yayihimbye biturutse ku byabaye ku nshuti ze zakundanaga.

Umuririmbyi Priscillah yashyize hanze indirimbo "Biremewe"
Umuririmbyi Priscillah yashyize hanze indirimbo "Biremewe"

Uyu muririmbyi yashyize hanze iyo ndirimbo yise “Biremewe” kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeli 2017.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Priscillah yavuze ko iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru ndende y’urukundo rw’umusore n’inkumi b’inshuti ze, bakundanye imyaka ine nyuma bakaza gutandukana kubera kudahuza idini.

Umukobwa yari uwo mu idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi n’aho umuhungu ari uwo mu idini ry’Abayisilamu.

Pricillah avuga ko yatunguwe no kumva bamubwira ko batandukanye kubera ko imiryango yabo yanze kumvikana ku idini kandi bari bariyemeje kuzabana akaramata.

Agira ati “Ndabazi bombi nari inshuti ya “Couple” yabo! Byarambabaje kuko barakundanaga bikomeye ariko byararangiye kubera ikintu nk’icyo cy’idini kandi imiryango yabo niyo yabigizemo uruhare runini.”

Ibyo byatumye afata akanya yandika indirimbo ashaka kubwira abakundana ko amagambo y’ababavuga adakwiye kubatandukanya.

Priscillah avuga ko guhimba iyo ndirimbo byaturutse ku byabaye ku nshuti ze zakundanaga
Priscillah avuga ko guhimba iyo ndirimbo byaturutse ku byabaye ku nshuti ze zakundanaga

Pricillah avuga kandi ko abakundana badakwiye gutandukana kubera idini, imitungo, imiterere y’imiryango, n’ibindi abantu bashingiraho.

Umwe muri abo bakundanaga ubu ngo ntiyorohewe,kuko yananiwe kwakira ibyamubayeho; nk’uko uyu muririmbyi akomeza abivuga.

Agira ati “Ubu arakomerewe cyane, yaciye mu bintu bikomeye kubera icyo kintu. Umuntu wese yemerewe gukunda uwo ashaka atitaye ku idini, ku ibara ry’uruhu, ku butunzi n’ibindi."

Priscillah ahamya ko abakundana badakwiye gutandukanywa n'ibyo abantu babavugaho
Priscillah ahamya ko abakundana badakwiye gutandukanywa n’ibyo abantu babavugaho

Pricillah ni umuhanzikazi wo mu Rwanda ariko uba muri America (USA) ku mpamvu z’amasomo ariko akanahakorera ibijyanye n’umuziki kuva muri 2014.

Akorana bya hafi n’inzu itunganya umuziki ya Press One ikoreramo “Producer” Lick Lick.

Umva indirimbo "Biremewe"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

morning
njyewe ndumva amadini dusengerama atakadutandukanije pe,
icyambere nuko twese dusenga Imana data yo mu ijuru
please amadini atubere inzira aho kutubera icyambu cyacitse(inzitizi)

Samuel ndagijimana yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

iy indirimbo yanditse neza ! irimo ubutumwa !!! inakoranye ubuhanga !!!! so nakomereze aho !!!

sammy yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ese idini ryubakumuryango?Ese arumuntu nidini habanje kubahwiki?Numvantacyakagombye kubatandukanya bakagombye kwishakamwigisubizo kandi kudafituwokibogamiye.Ex,Bose bagahindura amadinibabarizwamo bakanjya muryobisangamo bombi si no ntacyobageraho batakajumwanya wabo.

Nsanzineza Jean yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka