Davido yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali (AMAFOTO)

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Davido yaraye akoreye igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi, bitandukanye n’ibyari byitezwe ko kitari bwitabire kubera imvura yari yabanje kugwa.

Davido yagaragaje udushya twinshi ku rubyiniro
Davido yagaragaje udushya twinshi ku rubyiniro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018, nibwo Davido ukomeje kugaragaza ko ari imwe mu nshuti z’u Rwanda, yongeye kwerekwa n’abafana be b’i Kigali ko bakimukunze.

Mu gitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro, hakaba hagaragayemo n’abahanzi nyarwanda nka Sintex, Phionah Mbabazi, Yvan Buravan, Charly na Nina na Riderman.

Ariko uwatunguranye ni Jaly Polly waje guhamagarwa na Davido ku rubyiniro, nyuma y’uko yari yatangaje ko ari we muhanzi nyarwanda azi wenyine.

Dore uko byari byifashe muri iki gitaramo wasabwaga kwishyura 5.000Frw cyangwa ibihumbi 20Frw ndetse n’ibihumbi 50Frw bitewe n’uko wifite:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko se UTAMBAYE ni uwuhe muri aba???

Mwagiye mureka gukabya!!!
Cg muragirango bambare ibizibaho bigenda bikubura ubutaka nk’abarokore!?! hahahahah

Kami yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

Oya tugomba kujyana niterambere rwse ubuse muragirango bambare rumbia?muraberewe rata mwambaye neza

Fanny yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

abagore ntibacyambara ndakurahiye

mikel yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

Sha reka irekere, abanyarwanda turimo kugenda twiyambura umuco wacu kandi burya ni uko tutabimenya, kwiyambura umuco ni ukwigira uwo utari we, kandi imbere y’Imana ni icyaha.

Bido yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka