Clyn Vybz Ent n’abahanzi bayihozemo baritana bamwana nyuma yo guhagarika imikoranire

Umuhuzabikorwa w’ikompanyi Clyn Vybz ikora ibikorwa bifitanye isano na muzika, John Nzabanita, aravuga ko abahanzi babiri bakoranaga bahagaritse imikoranire n’iyi kompanyi mu buryo budasobanutse, abahanzi bo bakavuga ko byakozwe impande zombi zibyumvikanyeho.

Hashize amezi agera ku munani abo bahanzi [Junior na Darest] bagize itsinda rishya bise Juda Muzik bahagaritse gukorana na Clyn Vybz.

Umuhuzabikorwa w'ikompanyi Clyn Vybz ikora ibikorwa bifitanye isano na muzika, John Nzabanita
Umuhuzabikorwa w’ikompanyi Clyn Vybz ikora ibikorwa bifitanye isano na muzika, John Nzabanita

Nzabanita avuga ko yatunguwe no kubona ko abo bahanzi bafite undi muntu uri kubafasha mu gihe gutandukana kwa bo na Clyn Vybz bitarasobanuka, kuko hari amasezerano bari bafitanye ataraseswa.

Akomeza avuga ko intandaro yoguhagarika imikoranire yabaye indirimbo abo bahanzi bari bakoze ariko Producer Bob wayikoze n’ubuyobozi bwa Clyn Vybz bagasanga atari byiza ko bahita bayisohora.

Abo bahanzi ngo bahise babifata nk’ikibazo cy’ubushobozi bwabuze batangira gucika intege.

Nzabamwita agira ati “Nyuma yaho baje bavuga ko babaye bahagaritse umuziki, hashize igihe mbona hari undi muntu urimo kubafasha kandi hari ibintu bigomba kubanza gusobanuka.”

Mu bigomba gusobanuka Nzabamwita avuga ko harimo n’amafaranga miriyoni eshatu Clyn Vybz yatanze kuri abo bahanzi, “kuko amasezerano bari bafitanye yavugaga ko umuhanzi uvuye muri Clyn Vybz yishyura ibyo iyi kompanyi yamutanzeho”

Aba bahanzi bo bavuga ko nta masezerano yaba ayanditse cyangwa ayo mu magambo bigeze bagirana na Clyn Vybz, bakemeza ko bakoraga nk’abavandimwe kuko buri wese hari ibyo yigombwaga ku ruhande rwe.

Mu kiganiro KT Idols cya KT Radio cyo kuri uyu wagatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, bavuze ko bajya guhagarika imikoranire na Clyn Vybz byabaye mu bwumvikane, banavuga ko ahubwo umuhuzabikorwa wa yo yabanje kubagora adashaka kubaha umwanya ngo baganire ku kibazo cy’amikoro babonaga cyari gitangiye kuvuka.

Junior yagize ati “Twamweretse imishinga y’ibyo dushaka gukora tumubaza niba ubushobozi buhari cyangwa budahari, agashaka kwihagararaho. Ndamubwira nti aho kwirya cyane tukimara tukazagera igihe tugashwana, reka tubihagarike nta kibazo, tuhava tubyemeranyijwe gutyo.”

Abo nibo bahanzi Junior na Darest bagize itsinda rishya bise Juda Muzik
Abo nibo bahanzi Junior na Darest bagize itsinda rishya bise Juda Muzik

Darest yungamo ati “Ikintu tutemeranyijweho, John yashatse gusaba inguzanyo muri banki yo gushora mu muziki wacu, ni cyo cyari igisubizo cyanyuma. Noneho inguzanyo agashaka kuyisaba mu izina rye bwite aho kuyisaba mu izina rya Clyn Vybz, turamubwira tuti birashoboka ko turi kukuvuna reka tubivemo”

Mu gihe ubuyobozi bwa Clyn Vybz buvuga ko umuntu ushaka gukorana n’aba bahanzi agomba kubanza kwishyura izo miriyoni eshatu amasezerano agaseswa, aba bahanzi bavuga ko nta deni bafitiye Clyn Vybz kuko uretse kuba nta masezerano bari bafitanye na yo, hari ibyo yabatanzeho ariko nabo hakaba hari ibyo bayitanzeho.

Kuri ubu Producer Bob ni we uri gufasha aba bahanzi, akaba yaranabakoreye indirimbo yitwa Wawundi bakoze nyuma yo gutandukana na Clyn Vybz.

Gusa Producer Bob avuga ko atari kubafasha nka Manager wa bo, ahubwo abafasha nk’uko yagiye afasha n’abandi bahanzi bafite impano kugira ngo abafashe kuzishyira ahagaragara.

Ati “Ni ubufasha busanzwe mbaha no gushyigikira impano nkayigeza aho yabona abayifasha muri gahunda yanjye yo gushyigikira umuziki nyarwanda”.

N’ubwo hari ukutumvikana hagati ya Clyn Vybz n’abahanzi abayikoreragamo, aba bahanzi barishimira ko ibikorwa by’iki kompanyi bikomeje gutera imbere, kuko ubu ifite inzu itunganya umuziki izatangira gukora mu minsi mike iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe John nabareke bagende ntaho bazagera. Umuziki wabo ntabwo uri kurwego rw’umuziki igihugu kigezeho. Bari abo kumukenesha gusa no kumutesha umwanya. Numvise indirimbo yabo nta kigenda na gito.

Jyewe yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka