Christopher yasabye ko abakemurampaka ba PGGSS bahindurwa baramutsembera

Umuririmbyi Christopher yasabye abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star guhindura abagize akanama nkemurampaka ariko barabyanga.

Umuririmbyi Christopher yifuzaga ko abagize akanama nkemurampaka muri PGGSS bahindurwa ariko ntiyabyemererwa
Umuririmbyi Christopher yifuzaga ko abagize akanama nkemurampaka muri PGGSS bahindurwa ariko ntiyabyemererwa

Umuririmbyi Christopher ari mu bahanzi 10 bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 2017.

Amakuru agera kuri Kigali Today ahamya ko uyu muhanzi mbere yo gusinya amasezerano n’abategura iryo rushanwa, yasabye ko abagize akanama nkemurampaka b’iryo rushanwa bahindurwa bose kuko ngo byazana impinduka muri iryo rushanwa.

Akanama nkemurampaka ka PGGSS kagizwe na Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP itegura PGGSS yatangarije Kigali Today ko uko abaririmbyi bose bifuza ko abapemurampaka bahindurwa, bitashoboka.

Agira ati “Nta muhanzi n’umwe ufite uburenganzira bwo kutubwira umukemurampaka dukuramo n’uwo tudakuramo kuko ni irushanwa. Ntabwo buri muhanzi yajya avuga ngo nimushyiremo uyu nimukuremo uyu.

Ntabwo byakunda uretse ko twanamusubije yuko atakwiriye kugira impungenge izo arizo zose kuko bagumye ari bariya. Abahinduka abo aribo bose ntabwo yagombye kugira impungenge izo arizo zose. Niko twamusubije.”

Akomeza avuga ko, usibye umuririmbyi Christopher, nta wundi muhanzi wigeze agira ikindi kintu asaba ko cyahindurwa muri PGGSS.

Abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS bose uko ari icumi, ngo bazatangira guhembwa guhera muri uku kwezi kwa Werurwe 2017.

Boubou avuga ko kuba barahisemo ko ibitaramo byose bizaba mu buryo bw’inyumvankubone (live) ari icyifuzo bifuje kuva na cyera, kandi ngo bizakorwa no mu yandi marushanwa azakurikizaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Arikondumv’ abagagi nacyobatwaye. Crisitopfer natuze. Ahubwo munyibwirire Igihe muzazira Inyagatare.

Obed Zar yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

kuki yasabyeko bahindura Akokanama?

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka