Charly na Nina bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubirigi
kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2017, Abahanzi Charly na Nina bamaze iminsi bakorera ibitaramo mu gihugu cy’u Bubirigi n’icy’u Bufaransa, bakiriwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bubirigi.
Ambasaderi Nduhungirehe yabakiriye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda, iherereye i Buruseri mu Murwa mukuru w’u Bubirigi
Mu butumwa Ambasaderi Nduhungirehe yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter abakirira yagize ati"Nakiriye charly na Nina abahanzikazi b’ibitangaza. Ni beza kandi bafite impano. Ibyiza biri imbere."
Ni ku nshuro ya mbere aba bahanzi bari bageze ku mugabane w’u Burayi bataramira imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abandi bakunzi ba muzika yabo, aho bataramaga ku buryo bwa Live.
Kubera Gahunda nyinshi bafite muri muzika yaba mu gihugu ndetse no hanze yacyo, byatumye basezera mu bahanzi icumi bagombaga guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma super star icyiciro cya Karindwi, basimburwa na Queen’ Cha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
YEWE NIBYIZA KU RABA,BASHIKIBACU.IBYIZA BIRIMBEREPE.KURAJE