Birakwiye ko umuhanzi yishyura Radio ngo ibone gucuranga indirimbo ze?

Abaharanira iterambere ry’abahanzi mu Rwanda bavuga ko ntaho byabaye ko umuhanzi agomba guha amafaranga Radio ngo ibone gucuranga ibihangano bye.

Ismael Ntihabose, umuyobozi w'inama nkuru y'abahanzi avuga kwishyuza abahanzi ngo bacurangirwe indirimbo ntaho byabaye
Ismael Ntihabose, umuyobozi w’inama nkuru y’abahanzi avuga kwishyuza abahanzi ngo bacurangirwe indirimbo ntaho byabaye

Batangaza ibi mu gihe hashize iminsi mu Rwanda hatangiye ikompanyi yitwa FEROS Music yiyemeje guca akajagari mu icurangwa ry’indirimbo z’amahanzi ku maradio na televiziyo byo mu Rwanda.

Iyo kompanyi ihamya ko ubusanzwe muri iki gihe mu Rwanda gucuranga indirimbo kuri Radio cyangwa kuri Televiziyo birimo ruswa.

Kuko ngo indirimbo z’umuhanzi runaka zishobora gucurangwa inshuro runaka kubera ko yahaye amafaranga ushinzwe kuzicuranga, utayamuhaye indirimbo ze ntizicurangwe. Ibyo byose kandi ngo bikorwa ubuyobozi bwa Radio cyangwa Televiziyo butabizi.

Habiryayo Ernest, umuyobozi wa FEROS Music avuga ko mu guca iyo ruswa, buri muhanzi agomba kujya yishyura amafaranga ubuyobozi bwa Radio cyangwa Televiziyo runaka binyuze mu masezerano bagiranye, bityo indirimbo ze zigacurangwa uko abyifuza.

Ibi ariko ntibivugwaho rumwe ukurikije abantu batandukanye baganiriye na Kigali Today. Bamwe bavuga ko ahubwo bizatuma abahanzi basubira inyuma aho gutera imbere.

Ismael Ntihabose, umuyobozi w’inama nkuru y’abahanzi (Rwanda Arts Council) avuga kwishyuza abahanzi ngo bacurangirwe indirimbo ntaho byabaye kuko ngo ahubwo umuhanzi akwiye gutungwa n’ibihangano bye.

Agira ati “Uko mubyumva natwe niko twabyumvise gusa byaba bibabaje kuko ubundi Radio nibo bakiriya ba mbere b’abahanzi. Kuba uri umukiriya w’umuntu ntabwo ukora ibinyuranye n’iby’umukiriya.”

Akomeza avuga ko bategereje icyo abahanzi babivugaho ariko ahamya ko bidakwiriye. Ahamya ko batewe impungenge n’uko ibi bintu bishobora kuzazana umwuka mubi hagati y’abahanzi n’ibitangazamakuru kandi mu by’ukuri hari harimo umwuka n’imikoranire myiza.

Akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira abakomeza gukora ibyo bishakiye mu bijyanye n’ubuhanzi.

Dr Jacques Nzabonimpa avuga ko umuhanzi akwiye gutungwa n'ibihangano bye
Dr Jacques Nzabonimpa avuga ko umuhanzi akwiye gutungwa n’ibihangano bye

Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi w’umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, by’umwihariko akaba anakurikiranira hafi ibibazo by’abahanzi, avuga ko abahanzi batagomba kwishyura kugira ngo ibihangano byabo bicurangwe.

Akomeza avuga ko ahubwo Radiyo arizo zigomba kwishyura abahanzi kuko umuhanzi agomba gutungwa n’igihangano cye.

Aha niho ahera avuga ko ahubwo batangije Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU) izajya ifashasha abahanzi, ikanabashakira amafaranga.

Agira ati “Nta ndirimbo izongera kujya ikinwa ku maradiyo cyangwa ahandi hantu, ibihangano byabo bajyana mu mahoteli! Iyo ‘association’ niyo izajya igenda yishyuze iyahe abahanzi. Ku isi yose birakorwa, mu Rwanda niho byari bitaragera.”

Abahanzi babivugaho iki?

Kwishyuza abahanzi kugira ngo indirimbo zabo zicurangwe ntibyakiriwe kimwe n’abahanzi batandukanye.

Safi Madiba ntiyumva ukuntu abahanzi bagomba kwishyura ibitangazamakuru kugira ngo indirimbo zabo zicurangwe
Safi Madiba ntiyumva ukuntu abahanzi bagomba kwishyura ibitangazamakuru kugira ngo indirimbo zabo zicurangwe

Safi Madiba, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, atangaza ko bitazaca akajagari ko ahubwo bigiye kwimakaza ruswa.

Agira ati “Aho umuziki wateye imbere amaradiyo niyo yishyura abahanzi ntabwo abahanzi aribo bishyura amaradiyo. Uko byagenda kose ahubwo njye ndumva ruswa bayishyize kumugaragaro. Ubundi indirimbo ni igihangano gifite agaciro, yari ikwiriye kugurwa. Hanze niko bigenda. Ahubwo iradiyo niyo yari ikwiriye kugura ya ndirimbo y’umuhanzi ikayicuranga.”

Abajijwe icyo yumva cyakorwa mu gihe haba hari ibitangazamakuru bibishyize mu bikorwa, yavuze ko abahanzi biteguye kuzabirwanya.

Mico The Best, ni umwe mu bahanzi bayobotse iyo gahunda. Avuga ko ibisobanuro yahawe na FEROS Music byamunyuze.

Kuri we akaba abona ko kiriya gikorwa gikozwe ntakibazo. Avuga ko ariko atari yagirana nabo amasezerano y’imikoranire.

FEROS Music ngo yiyemeje guca akajagari mu icurangwa ry'indirimbo z'abahanzi ku maradio na televiziyo byo mu Rwanda
FEROS Music ngo yiyemeje guca akajagari mu icurangwa ry’indirimbo z’abahanzi ku maradio na televiziyo byo mu Rwanda

Umuyobozi wa FEROS Music avuga ko hari ibitangaza makuru batangiye kugirana amasezerano.

Akomeza avuga ko ariko nta mafaranga runaka yashyizweho umuhanzi utanze indirimbo azajya yishyura. Ahubwo ngo umuhanzi azajya yishyura amafaranga bitewe n’ubwumvikane yagiranye n’igitangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntaho byabaye ko umuhanzi yishyura indirimbo kugirango icuragwe. URUGERO rihana azaza Mu Rwanda kwishyura indirimbo ye kugirango icurangwe? Ndumva bitoroshye nagato.

Amina oda yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka