Bakanyujijeho mu bihe byashize, ubu bari he?

Mu myaka 15 ishize umuziki wo mu Rwanda wazamutse mu buryo budasanzwe ufata indi ntera, ku buryo kuri iki gihe bigoye kumenya umuhanzi wihariye isoko kuko barihuriyeho ari benshi.

Aba bahanzi bamaze iminsi baraburiwe irengero, uwamenya aho baherereye yaturangira
Aba bahanzi bamaze iminsi baraburiwe irengero, uwamenya aho baherereye yaturangira

Gusa si ko byari bimeza mu myaka ya 2004 kuzamura, aho hariho abahanzi bake kandi bari ibimenyabose. N’ubwo amafaranga indirimbo zabo zinjizaga yari make, ariko na none ababikurikirana bemeza ko bigoye kugira ngo umuhanzi w’iki gihe akundwe nk’uko icyo gihe byari bimeze.

Kigali Today yabakoreye umushakashatsi kuri bamwe mu bahanzi bakunzwe n’ubwo batatinze ariko igihe gito bamaze bakaba barigaruriye imitima ya benshi.

Sender International Hit

Sendeli Internation Hit ubu kumubona mu bikorwa bya Muzika ntibyoroshye
Sendeli Internation Hit ubu kumubona mu bikorwa bya Muzika ntibyoroshye

Abaheruka kubona Senderi bavuga ko aheruka kugaragara mu ruhame ari kuri moto ubwo yari agiye kugurisha inzu ye iherereye i Gikondo.

Senderi yadukanye ibyo gutega moto, nyuma y’uko imodoka ye yari yarabaye ikimenyabose,ikoze impanuka ikangirika cyane akabura ayo kuyikoresha, nk’uko yabyitangarije mu bitangazamakuru.

Senderi wigeze kuba umusirikare akaza kuvamo akaba umuhanzi, yamenyekanye cyane ku mvugo ye isetsa no ku dushya twe ku rubyiniro.

Abakurikirana ubuzima bwe bemeza ko umuziki asa n’uwawusimbuje amagambo kuko nta gihangano aherutse gushyira hanze. Bakemeza ko azakenera gukora cyane kugira ngo izina rye rigaruke mu matwi y’abakunzi b’umuziki.

Senderi ubwe yiyemerera ko adateganya gusubira mu muziki vuba bitewe n’uko ubushobozi bwe budahagaze neza muri iyi minsi. Avuga ko ibibazo bye byaturutse ku muntu yatije imodoka akayigongesha none akaba yarabuze amafaranga yo kuyijyana mu igaraje.

Kugurisha inzu ye iherere i Gikondo na byo byamubereye ikibazo gikomeye kuko ngo yari yayubatse mu nguzanyo yafashe muri banki, yizeye amafaranga yari kuzakura mu kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma 2016.

N.FELIX (Kivamvari)

N. Felix azwi ku ndirimbo yamamaye yise Kivamvari akaza no kuyitirirwa
N. Felix azwi ku ndirimbo yamamaye yise Kivamvari akaza no kuyitirirwa

N. Felix wahoze ari umunyamakuru, yamenyekanye ku ndirimbo imwe rukumbi yasohoye mu 2005, ariko ikamumenyekanisha mu buryo buhambaye.

Icyatumye iyo ndirimbo ikundwa ni uko yavugaga ku mibanire hagati y’umuhungu n’umukobwa yaje kuvamo kwandura Sida kubera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nyuma y’iyo ndirimbo yacuranzwe ku maradiyo menshi, N. Felix wari ufite ijwi ryiza rituje yaje gukora izindi ndirimbo nke nyuma ariko ntizarenga umutaru. Zimwe muri zo ni indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Turagire’, iy’urukundo yise ‘Aranzonga’ n’indi yise ‘Ngwino ubafashe’.

N. Felix yemereye Kigali Today ko yaje gusanga ubuhanzi butavamo umwuga we, ahitamo gukomeza gukora ibyo yize.

Yagize ati “Sinigeze ntekereza cyangwa nteganya kuzaba umuhanzi wabigize umwuga, nta n’ubwo nacurangaga ngo indirimbo zanjye zikinwe ku maradiyo.”

Kuri ubu N. Felix akora muri Bralirwa aho akora mu gice gishinzwe ihanahanamakuru muri Bralirwa.

Liza Kamikazi

Liza Kamikazi indirimbo ya nyuma aherukamo ni indirimbo yavugaga ku Rumuri rw'Icyizere
Liza Kamikazi indirimbo ya nyuma aherukamo ni indirimbo yavugaga ku Rumuri rw’Icyizere

Umuhire Solange ‘Liza Kamikazi’ wamenyekanye ku ndirimbo nka ‘Rahira’ yakoranye na The Ben ndetse na ‘Rukundo rwanjye’ yakoranye na Mike, yanamenyekanye cyane mu gukora indirimbo zijyanye no kwibuka nka ‘Urumuri rutazima’ ikoreshwa mu bikorwa byose byo kwibuka.

Kamikazi yashatse umugabo w’Umwongereza David Wald mu 2016, kuva icyo ghe ntiyongeye kugaragara mu ruhame cyane cyane nyuma yo kwibaruka impfura ye.
Yagiye anagaragara mu rusengero asengeramo rwa ‘Life Christian Assembly’ aririmba indirimbo zihimbaza Imana muri korari.

MC Monday

MC Monday yamenyekanye cyane ku ndirimbo yise "Inyoni yaridunze."
MC Monday yamenyekanye cyane ku ndirimbo yise "Inyoni yaridunze."

Gashumba Assouman Saga wamenyekanye nka MC Monday, umuntu yavuga ko yagaragaye bwa nyuma mu ruhame ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Inyoni yaridunze’ ikaba ari yo yashyize iherezo ku buhanzi bwe.

Iyo ndirimbo yarakunzwe aho wasangaga ikinwa ku maradiyo yose, kugeza ubwo Perezida Paul Kagame yayikomojeho avuga uko abahanzi bakwiye kujya baririmba ibintu bifitiye umuryango Nyarwanda akamaro.

Kuva yavuga atyo,iyo ndirimbo ntiyongeye kumvikana ku maradiyo, ndetse n’umuhanzi ubwe agenda aceceka gahoro kugeza ubwo asezeye. Nyuma y’imyaka mike ni bwo yaje gutangaza ko Perezida, mu buryo atazi, yagize uruhare mu gutuma ubuhanzi bwe burangira.

Iyo ndirimbo ntiyongeye kumvikana haba kuri Radio 10 yakoragaho nk’umushyushyarugamba cyangwa indi radiyo yigenga yakoreraga mu Rwanda, dore ko icyo gihe ziyongera umunsi ku wundi.

Nyuma y’imyaka mike yaje kongera guhindura izina ‘Saga Assou’, ngo azure ubuhanzi bwe. Ibyo yabikoze amaze kwirukanwa ku kazi k’ubunyamakuru yakoraga kuri Radio 10. Gusa n’ubwo yahinduye izina ntacyo byamumariye kuko yakomeje kugenda ashakisha imibereho mu bigo bitandukanye.

Mu 2017, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 41y’amavuko, yumvikanye avuga ko asigaye ari umucuruzi,ariko ntiyakomoza ku buhanzi yagerageje gukora kuva mu 1998 ariko ntibwamuhira.

Diane Muteteri aka ‘Diane’

Muteteri yaherutse indirimbo ya APR FC
Muteteri yaherutse indirimbo ya APR FC

Diane ni umwe mu bahanzi bo ha mbere b’abakobwa,ariko umwihariko we ni uko ari mu ba mbere bumvikanye baririmba mu njyana ya Hip Hop, ubundi yari isanzwe imenyerewe ku bahungu.

Icyo gihe hari mu myaka ya za 2.000, ubwo ba Knowless na ba Queen Cha bari bakiri mu mashuri yisumbuye.

Yamenyekanye cyane ku ndirimbo ‘APR FC ikipe yanjye’, yaririmbyemo avuga ibigwi bya APR isanzwe ihora mu ihangana ridashira na mukeba wayo Rayon Sports. Ni yo mpamvu kuririmba indirimbo y’imwe muri ayo makipe bizana impaka uko byagenda kose.

Diane yakomeje kugaragara mu ruhando rwa muzika,akanyuzamo akajya no muri Uganda kuhakorera ibitaramo, kugeza ubwo yaje gukundana n’undi muhanzi wari ukizamuka witwa Joel Karemera wari uzwi ku izina rya 2DoveJoe wabaga i Nyamirambo.

Baje kubana babyarana abana,banafatanya gukora umuziki hirya no hino mu tubari twa Kigali. Yaje guhitamo kwimurira umuziki we muri Uganda ariko biza kurangira bimunaniye n’urugo rwe rubigenderamo. Kurera abana bane umugabo yamusigiye abifatanya n’umuziki ntibyamuhira.

Kuri ubu,Diane asigaye ari umucuruzi muri Kampala abifatanya no kurera abana be na bo batangiye kugaragaza impano bakomora kuri nyina. Ese bazatera intambwe mu kusa ikivi nyina yasize?

Theo Bosebabireba

Bosebabireba Theo Witiriwe indirimbo ye yamamaye yitwa Bose Babireba
Bosebabireba Theo Witiriwe indirimbo ye yamamaye yitwa Bose Babireba

Theogene Uwiringiyimana wamenyekanye kuri ‘Bosebabireba’ kubera indirimbo zifite ubutumwa budasanzwe. Yatangiye aririmbira mu itorero rya ADEPR, nyuma atangira gusohora indirimbo zihita zikundwa ku maradiyo.

Icyatumaga indirimbo ze zikundwa na benshi ni uko zabaga zirimo ubutumwa ku bantu bababaye kandi zikabaha icyizere ko hari umunsi ibibazo barimo bizashira kubera ubuntu bw’Imana.

Ubuhanzi bwe bwaje kubangamirwa no kuba ngo yaratangiye kurangwa n’imyitwarire y’ubusambanyi ngo yakoranaga n’abo basenganaga, birangira aciwe mu itorero rya ADEPR.

Bosebabireba yashinjwaga gutera inda bamwe mu bagore b’abandi. Umwaka ushize muri 2017 na bwo yarakubiswe hafi yo gupfa ajyanwa mu bitaro, ashinjwa kuba yarasambanirije umugore w’abandi muri hoteri.

Nyuma avuye mu bitaro muganga yagarutse mu Rwanda,ariko kubera yakumiriwe mu itorero rya ADPR hose mu Rwanda, amahirwe yo kongera kugaragara imbere y’imbaga nayo yarayoyotse,bikiyongeraho ko nta n’indirimbo nshya aherutse gusohora.

Mavenge Sudi

Mavenge ufite umwihariko wo gucurangisha akamoso nawe ntawuheruka kumuca iryera
Mavenge ufite umwihariko wo gucurangisha akamoso nawe ntawuheruka kumuca iryera

Mu burambe bw’imyaka 35 acuranga gitari, Mavenge yaje kumenyekana ku ndirimbo ebyiri ari na zo zamumenyekanishije mu Rwanda hose “Agakoni k’abakobwa” na “Isimbi”.

Mavenge yatangiriye ubuhanzi bwe muri Orchestre “Inkumburwa” mu 1989, nyuma aza kubura,cyane cyane kubera kom bamwe mu bo bacuranganaga bagiye bigendera abandi bakitaba Imana.

Muri icyo gihe na we yagerageje amahirwe ye muri Uganda aho yacurangaga mu tubari dutandukanye, ariko mu 2010 aza kugaruka mu Rwanda afite indirimbo nshya nka “Kimararungu” na “Nyiragicari” ariko na zo ntizakunzwe cyane.

Yanagerageje gusubiranamo zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Agakoni k’abakobwa’ na Lil G ariko na yo ntiyamugarura mu mitima y’abakunzi ba muzika yo hambere.

Nyuma yatangarije Kigali Today ko yiyemeje gusigasira ubumenyi bwe kuri gitari kuko atagikeneye kumenyekana.

Yagize ati “Naramamaye bihagije mu gihe cyanjye ndumva bihagije. Impano yanjye yamfashije kurera abana banjye no gukomeza kumbeshaho.”

Kuri ubu,yatangije ishuri ryigisha muzika akabifatanya no kwita ku muryango we aho batuye i Nyamirambo.

Makonikoshwa

Makonikoshwa umenya yaragiye kuragira yaririmbye rimwe ko akunda kuragira agakunda no gushora
Makonikoshwa umenya yaragiye kuragira yaririmbye rimwe ko akunda kuragira agakunda no gushora

Makonikoshwa,bakundaga kwita ‘Mako’ yatunguranye ku rubuga rwa muzika mu Rwanda ahagana mu 2006 azanye injyana yo mu bwoko bwa Dancehall. Mako kandi ni umwe mu Banyarwanda babaga muri Uganda icyo gihe,watangije ikiswe "RwnddaNite", byari ibirori byahuriragamo abahanzi Nyarwanda.

Nyuma yo kwamamarira i Kampala, Mako yagarutse mu Rwanda azanye indirimbo nka ‘Agaseko kawe”, ‘Mujyane’ zanyuze amatwi ya benshi.

Izamuka ry’abahanzi benshi muri muzika Nyarwanda mu mpera z’imyaka ya 2.000 ntiryahiriye Mako utarashoboye kugendana n’igihe ariko asigarana icyubahiro mu bakunzi b’umuzika Nyarwanda.

Guhera mu 2014, Mako usanzwe ukora n’akazi ko gushushanya irangi, yafashwe n’indwara yatumye amara hafi imyaka itatu mu bitaro bituma atakaza ibiro ku buryo kumureba byari biteye agahinda.

Nyuma yo koroherwa yongeye gusohora indirimbo zitandukanye,anenga abataramuciriye akari urutega, ariko akanashimira abamufashije,gusa izo ndirimbo ntizakunzwe nk’iza mbere.

Yanakomeje kujya aririmba mu tubari dutandukanye muri Kigali, yiyibutsa abakunzi b’indirimbo ze ariko kugeza ubu ntawe uzi ibyo ahugiyemo.

Alain Muku

Alain Mukurarinda kuva mu gihugu akajya kubana n'umugore byatumye ibikorwa bya Muzika bisa n'ibihagaze ubu ntawumuherekeza
Alain Mukurarinda kuva mu gihugu akajya kubana n’umugore byatumye ibikorwa bya Muzika bisa n’ibihagaze ubu ntawumuherekeza

Alain Mukurarinda, umunyamategeko akaba n’umushinjacyaha, ni umwe mu bahanzi bo hambere wamenyekanye mu ndirimbo nka Murekatete, Umuseke weya na Gloria yaririmbiye umunsi mukuru wa Noheli.

Kuri ubu, asigaye yibera mu Buholandi aho asigaye ari umwanditsi w’ibitabo. Icyo aheruka gusohora yise ‘Qui Manipule Qui? Avugamo ibijyanye no gutanga ubutabera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere gato y’uko ajya kuba i Burayi yari yatangiye umushinga wo gushaka impano mu rubyiruko kugira ngo abafashe kuzamura impano zabo.

Amakuru aheruka gukwirakwira ni uko yari mu myiteguro yo gusohora indi ndirimbo nshya, iteganijwe kujya hanze mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Kanyombya

Kayitankore Ndjori uzwi nka Kanyombwa nawe yaburiwe irengero
Kayitankore Ndjori uzwi nka Kanyombwa nawe yaburiwe irengero

Kanyombya ni umwe mu banyarwenya bo mu Rwanda badukanye ibintu byo gusetsa bwa mbere kuri televiziyo. Yamenyekanye kuri iryo zina rya Kanyombya,ubwo yakoraga nk’umukozi wo mu rugo muri filime isekeje.

Uwo muhanzi udafite amenyo, bikaba na bimwe mu byo yifashisha iyo akina ashaka gusetsa,amaze igihe atagaragara mu rwenya ariko hari amakuru avuga hari ibyo ahishiye abakunzi be,harimo filime arimo kubategurira.

Teta Diana

Teta Dianne mu muzika wo mu Rwanda ntaroi kuvugwa gusa yumvikana rimwe na rimwe mu muzika hanze
Teta Dianne mu muzika wo mu Rwanda ntaroi kuvugwa gusa yumvikana rimwe na rimwe mu muzika hanze

Teta Diana yamenyekanye cyane ahagana mu 2013,kubera ijwi rye ryiza ririmo amakaraza aranga injyana gakondo.

Mbere yaririmbaga mu matorero gakondo,ari na yo yamufashije kuzamura ijwi rye, ariko aza guhindura yinjira mu njyana zibyinitse aho bitamufashe igihe kirekire ngo yigarurire abakunzi b’umuziki.

Yatangiriye ku ndirimbo nka ‘Canga ikarita’ akurikizaho ‘Fata Fata’ yongeraho izindi nka ‘Kata’, ku buryo mu mwaka umwe wa 2015 yahise aba umwe mu bahanzi b’igitsinagore bakurikirwaga na benshi.

Nyuma yaje kugirirwa icyizere,akajya atumirwa mu birori bitandukanye bya "Rwanda Day" aho byaberaga hose nko mu Burayi no muri Amerika.

Muri 2016,yaje kwerekeza i Burayi aho yahise atura kandi kugeza ubu ntaragaruka mu Rwanda. Amakuru ya zimwe mu nshuti ze,avuga ko asigaye afite umusore w’Umuzungu bakundana,bitegura gukora ubukwe ariko bikaba bitamubuza gutegura alubumu ishobora kuzasohoka mu minsi ya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabashimiye kubera iki cyegeranyo; ariko mujye mukosora ikinyarwanda ntibavuga:
Teta Diana yamenyekanye cyane ahagana mu 2013 "kubera ijwi rye ryiza ririmo amakaraza aranga injyana gakondo";
Ijwi ririmo amakaraza aba ari ijwi ribi cyane ahubwo mwari kuvuga ijwi rye ririmo guhogoza.....
Ubwo rero mbere yo gukoresha izina cg inshinga mujye mubanza muyisuzume neza mutazavuga ikintu kidafite igisobanuro nyacyo

sala yanditse ku itariki ya: 19-08-2018  →  Musubize

Ndabashimira ko byibuze mukinzirikana nyuma yigihe kinini ntacyo mperuka kubagezaho.ndabasuhuje cyane cyane abakunzi ba Apr fc na Alsenal,ndabatekereza.gusa nkuko mubizi kubyara uba ugize inshingano zikomeye ukisanga bimwe bidakomeje,ariko impano ntisaza.kandi ikiza ubu mfite abana batatu kandi nubwo bakiri bato bafite impano zikomeye no kundusha.batsindiye imidari myinshi muri kidz super star.mu gihe kitari icya kure muzabamenya iyo mbonye impano zikomeye bafite bintera imbaraga ko umwanya wange utazasigaramo ubusa nizina ryange ko ritazibagirana.abana ni batatu si bane nkuko mwabitangaje.Karemera umunyana Kheria,karemera chiera joe,karemera clintia freedom.

Diane muteteli yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Oohhh ni byiza cyane Diane, Kurera ntibyoroshye kandi bigomba gukorwa burya kwitabwaho k’umwana ni uburenganzira bwe. naho impano yo ntizima kandi ubuhanzi ntibusaza n’abazagukomokaho hazavamo abazahanga. courage rero wite neza kuri abo baziranenge imana yakwihereye.

MUKASE yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka