Ama-G ugiye gukora ubukwe ngo ntazatumira uwamubyariye imfura

Hakizimana Amani uzwi mu muziki nka Ama-G The Black ari kwitegura ubukwe kuburyo n’impapuro z’ubutumire yamaze kuzishyira hanze.

Ama-G The Black na Rosine wahoze ari umukunzi we banabyaranye. Aha ni muri 2012 ubwo bari bitabiriye ibirori bya Salax Awards muri Serena Hotel
Ama-G The Black na Rosine wahoze ari umukunzi we banabyaranye. Aha ni muri 2012 ubwo bari bitabiriye ibirori bya Salax Awards muri Serena Hotel

Kuri izo mpapuro handitseho ko gusaba no gukwa bizaba ku itariki 24 Ukuboza 2017 bikabera ku Ruyenzi ahazwi nka Guest House saa satu za mu gitondo naho saa cyenda z’umugoroba bakajya kwiyakirira muri Tellavista Garden ku Kicukiro.

Kuri ubu abagomba kuza mu bukwe bwe batangiye kubona ubutumire. Mu bazaza ariko ntiharimo Rosine wahoze ari umukunzi we ndetse banabyaranye umwana.

Ama-G yatangarije Kigali Today ko atazigera amutumira.

Agira ati “Ntabwo mbiteganya (kumutumira). Ariko ntibyakuraho ko wenda…ni byinshi. Ni impamvu zanjye bwite (kuba ntazamutumira).”

Rosine na Ama-G bakundanye igihe kirekire. Banagaragaye mu birori bya Salax Awards byabereye muri Serena Hotel mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2015 byatangiye kuvugwa ko Ama-G The Black na Rosine babana mu nzu nyuma yo kumutera inda. Ama-G yabanje kubihakana nyuma aza kuzatangaza ko yamaze kujya kwirega iwabo wa Rosine.

Ama-G n'umuhungu we Shami yabyaranye na Rosine
Ama-G n’umuhungu we Shami yabyaranye na Rosine

Ama-G The Black kandi yigeze gutangaza ko muri Gashyantare 2015 azakora ubukwe na Rosine ariko abantu barategereza baraheba.

Muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 nibwo byamenyekanye ko Ama-G The Black n’umugore we Rosine bamaze gutandukana; aha Ama-G akaba yaratangaje ko hashize nk’amezi ane batandukanye.

Nyuma yaho gato nibwo byatangiye kuvugwa ko Ama-G yaba afite undi mukunzi banasigaye babana mu nzu; n’ubwo nabyo yabihakanaga.

Liliane Uwase ugiye gukora ubukwe na Ama-G The Black
Liliane Uwase ugiye gukora ubukwe na Ama-G The Black

Mu ntangiriro za Nyakanga 2017; ku isabukuru y’amavuko ya Ama-G The Black, nibwo yerekanye ku mugaragaro Liliane Uwase bagiye kubana.

Uyu muhanzi aritegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Rafiki yitwa “Ikigunda”. Biteganyijwe ko izajya hanze mu minsi iri imbere.

Ni indirimbo bavugamo ko aho guturana n’umuturanyi mubi ukwinjirira mu buzima birutwa no guturana n’ikigunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yooo wanze umugore wakubyariye umwana musa bigeze aho!! Uzumirwa uwo uzanye atangiye kujya abyara aba metis ukabura aho ukwirwa mwaranasezeranye. Hummm birababaje

kiki yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane nimukomerezaho!

Jeanne niyongira yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Sha wanze umugore wizanira kajuga neza neza umudemu wicara gutyo ndagaswi ku mupira we handitseho ngo Filthy bivuga umwanda uhimanya reka noye kugucira urubanza wasanga ishusho atariyo yubaka hubaka umuta sorry

deep yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka