Airtel yahuje The Ben, King James na Rider Man ngo bataramire i Huye n’i Rubavu

Abaririmbyi The Ben, King James na Rider Man bagiye gutaramira Abanyehuye n’Abanyarubavu mu kwamamaza serivise nshya ya Airtel yitwa “Tera Stori”.

Abayobozi muri Airtel bari kumwe na The Ben, King James na Rider Man mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi muri Airtel bari kumwe na The Ben, King James na Rider Man mu kiganiro n’abanyamakuru

Airtel itangaza ko ibyo bitaramo bizaba muri Gashyantare 2017.

Icy’i Rubavu kizabera kuri Stade ku itariki ya 04 Gashyantare 2017 naho icy’i Huye kibere iruhande rwa Stade Huye, tariki ya 11 Gashyantare 2017.

Kwinjira muri ibi bitaramo bizajya biba mu masaha y’igicamunsi kandi ngo bizaba ari ubuntu, nk’uko Airtel ibitangaza.

Ikigo cy’itumanaho Airtel kivuga ko ibyo bitaramo bizaba mu rwego rwo kwamamaza serivise nshya y’igabanuka ry’ibiciro byo guhamagara yitwa ‘Tera Stori’.

Muri iyo serivise nshya, ukoresha umurongo wa Airtel yishyura 30RWf gusa ubundi agahamagara umunota wa mbere gusa, indi ikurikiyeho akayihamagarira ubuntu.

Airtel ivuga ko ibiciro byo gukoresha imbuga nkoranyambaga ari ubuntu ndetse ngo iyo umuntu yahamagaye abantu batatu ku munsi yishyura umunota umwe, abandi bakurikiyeho abahamagarira ubuntu.

King James wari usanzwe yamamariza Airtel, avuga ko yakoze ku nshuti ze zirimo The Ben kugira ngo azasubire muri Amerika abaturage bo mu zindi ntara bamubonye.

Agira ati “Nyuma y’imyaka myinshi tutari hamwe n’izi nshuti zanjye, ubu twongeye guhura kandi abantu tuzabaha umuziki mwiza cyane.”

The Ben wari umaze imyaka muri Amerika, yaje mu Rwanda mu mpera za 2016 abantu batandukanye bamwakirana urugwiro.

Avuga ko ashaka ko abandi bantu batari Abanyakigali bamubona kandi ngo azahita ajya gutaramira muri Uganda no mu Busuwisi, mbere yo kongera kwerekeza muri Amerika.

Umuyobozi muri Airtel ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo, John Magara asobanura ko uretse kujya gutaramira abantu i Rubavu n’i Huye, ngo bazajya bareba uburyo bajya no mu tundi turere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AITEL TURAYEMERA IRI GUKORA IKOSORA KBS

FENIAS ROONEY yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka