Abize umuziki ku Nyundo ngo biteguye kwerekana ubudasa

Abarangije mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo batangaza ko biteguye kwerekana ubudasa mu muziki bityo muzika nyarwanda ikagera ku yindi ntera.

Abanyeshuri b'umuziki ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo ubwo baheruka gususurutsa abantu muri Petit Stade i Kigali
Abanyeshuri b’umuziki ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo ubwo baheruka gususurutsa abantu muri Petit Stade i Kigali

Barabitangaza mu gihe iryo shuri ry’umuziki rya Nyundo ryashyize hanze imfura zaryo 29, mu Gushyingo 2016.

Rugamba Yves uzwi nka Evry avuga ko ibyo yize mu muziki bizamufasha guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Agira ati “Umuziki ni ururimi ubwawo, nshobora guhura n’umutariyani cyangwa umudage tugahita dukora umuziki, nzi uburyo bwo gukora umuziki, uburyo ijwi risohoka aho rigera n’aho rigarukira, kandi tumaze kubigaragaza aho dukorera henshi.”

Akomeza avuga ko bashaka gukura mu bantu imwe mu myumvire ivuga ko abakora umuziki mu Rwanda babikora bagamije kumenyekana nta mwimerere cyangwa ubuhanga bawufitemo.

Ikindi ngo ni uko bagiye ku isoko ry’umurimo, aho bagiye gufasha abantu batandukanye gukora umuziki w’umwimerere, no gushakisaha amasoko ajyanye n’ibya muzika.

Abarangije kwiga umuziki mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo bakora nk’itsinda. Ariko nta zina barariha ryihariye. Bikodeshereza ibyuma byo gucuranga cyangwa bagatizwa n’ishuri bizemo.

Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bavuga biteguye kwerekana ubudasa mu muziki w'u Rwanda
Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bavuga biteguye kwerekana ubudasa mu muziki w’u Rwanda

Ubuyobozi bw’iryo shuri butangaza ko bakomeje gutungurwa n’uburyo abarangije n’abakiri kwiga umuziki bakomeje gukora n’uburyo bakomeje gukenerwa ku ruhando rwa muzika.

Ibi ngo bigaragazwa n’uburyo abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo bakomeje gushaka gukorana nabo; nkuko umuyobozi w’ishami ry’umuziki rya Nyungo, Murigande Jacques uzwi nka Might Popo abivuga.

Agira ati “Jyewe bimaze kundenga uko nabyibwiraga, ‘demand iri high’ cyane (ababakeneye ni benshi cyane).

Sinavuga ko ari ibyo bakura mu ishuri kuko usanga barenza ibyo bahawe bakikorera ubushakashatsi bwabo ku buryo usanga biri ku rwego rwo hejuru.”

Might Popo avuga ko abanyeshuri ba muzika ba Nyundo ari bo bacurangiye abahanzi batandukanye barimo King James, Alpha Rwirangira, Diana Teta muri Rwanda Day yabereye i San Francisco muri Amerika.

Abo banyeshuri kandi ngo bakoranye n’umuhanzi ukomeye witwa Skylark na Band ya Lucky Dube.

Agira ati “Amahoteri menshi arabadusaba ngo babaririmbire, hari abantu bari Canada babashaka ngo bakorane. Bamaze gukundwa n’abantu benshi nka Sauti Sol mwarabibonye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

biga imyaka ingahe kugirango program bayirangize?

Aimable yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

Iryo shuri rya muzika biga mu bihe byiciro,mudusobanurire

Aimable yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

mukomereze ago baba b’uRwnda tubarinyuma

MB Jackson yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka