Abavuga ngo narazimye babanze bakemure ibyabo - Senderi

Umuhanzi Senderi ntiyemeranya n’abavuga ko atakigezweho kuko we afite ibikorwa akora buri munsi ahubwo ari itangazamakuru ritamuha umwanya nk’abandi bahanzi.

Senderi ngo ntatewe ipfunwe no kuba asigaye agenda n'amaguru cyangwa moto ngo kuko hit ye iracyariho
Senderi ngo ntatewe ipfunwe no kuba asigaye agenda n’amaguru cyangwa moto ngo kuko hit ye iracyariho

Hashize iminsi Bivugwa ko Senderi yibaswiwe n’ubukene, biturutse ko imodoka yari asanzwe agendamo yakoze impanuka ariko ikaguma iparitse ahantu yagongewe igihe kirenga ukwezi kugeza n’aho byavugwaga ko yatangiye kumeraho ibyatsi.

Ariko Senderi we yabiteye utwatsi avuga ko abamushinja kwibagirana ari abareba ibyabandi nyamara bakabanje bagakurikirana ibyabo.

Yagize ati “Abo bavuga ngo narazimye babanze bakemure ibyabo. Njye nkora ibitaramo buri munsi abo bayomba bakiryamye. Rero bareke, haduyi mbana nazo ndazizi bihorere.”

Ngo ntazi icyo itangazamakuru rimuhora. Ati: “Nanjye sinzi icyo bampora. Mbere bakinaga indirimbo zanjye ariko ubu benshi ntibakizikina sinzi impamvu kandi aribo banzamuye.”

Imodoka ye aho yagongeye ni naho yagumye
Imodoka ye aho yagongeye ni naho yagumye

Kigali Today yamubajije icyo yaba akeka kibitera, avuga ko atakizi gusa avuga ko hari ubwo bazamura umuntu akaba umusitari nyamara wareba ibikorwa bye ukabibura.

Muri iyi minsi ngo agenda n’amaguru kandi ntazi n’igihe azongera gutungira imodoka Ati: “Nta modoka mfite ngenda n’amaguru nta kibazo ariko ntabwo bikuraho hit. Imodoka ni amafaranga. Yagize impanuka nk’uko n’uwo muntu uvuga ngo nta modoka mfite nawe yagira impanuka. Impanuka ntiteguza rero yasanze nta mafaranga mfite.”

Yongeyeho ko umuntu aba afite gahunda nyinshi mu buzima ko icyihutirwa atari ugukoresha imodoka ahubwo ko ari ugukora indirimbo nshya n’amashusho yazo.

Ati “Nabuze amafaranga ariko si nanjye ukennye n’isi irakennye. Nayo ubwayo ifite ibibazo by’ubukene.”

Senderi kandi ngo ubu bukene arimo nibwo butuma atari gushyira hanze amashusho y’indirimbo ze kuko akiri gushaka amafaranga.

Avuga ko videwo imwe imutwara agera muri miliyoni eshatu hakaba n’iziyarenza bitewe n’ubwoko bwazo.

Avuga ko indirimbo zo kwibuka zimuhenda cyane birenze miliyoni eshatu, hagakurikiraho izijyanye na gahunda z’igihugu hagaheruka indirimbo z’urukundo n’ubwo nazo ngo biterwa n’abantu yakoresheje n’umubare wabo, ibiyirimo ndetse n’aho yayikoreye.

Senderi International Hit watangiye umuziki mu mwaka wa 1998, atangaza ko atari yaba umusitari ngo kuko we yicisha bugufi akaba yumva azaba umusitari muri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka